Ange Kagame abinyujije ku rukuta rwa Twitter yanditse amagambo agaragaza ko ibyo bene abo bibaza ntaho bihuriye n’ukuri, ko bakwiye kumenya ko mbere ya byose Paul Kagame ari Umubyeyi we mbere y‘ibindi byose.

Tugenekereje mu Kinyarwanda yagize Ati’.. mbere na mbere ni Data , rero igihe mubonye ifoto ya papa wanjye hamwe nanjye, Si ugutegurwa mu buryo bwa politiki, ahubwo ni umwanya tumarana nk’umwana n’umubyeyi.

Ange Kagame ni umwe mu bana bane b’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, akaba akunze kugaragara kenshi mu mafoto ari kumwe na Paul Kagame umubyeyi we ari nawe Perezida w’u Rwanda, yifotozanya nawe, ndetse kenshi Umukuru w’Igihugu igihe kinini yerekana ko Ange Kagame amutega amatwi nk’Umubyeyi.

Perezida Kagame aganira n’Umukobwa we Ange Kagame , aha ni tariki ya 13 Werurwe 2016

Kuba Ange Kagame ari mwana ukunze kugaragara ari kumwe n’Umubyeyi ahantu hatandukanye, ni ibintu abasesengura berekana ko ari ibisanzwe ku bana b’abakobwa usanga bagaragariza cyane ba Se urukundo rwa kibyeyi nkuko akenshi na none abana b’abahungu bagaragariza urukundo rwa kibyeyi ba nyina bababyara.