Paul Kagame News › Forums › Rwanda and Burundi Voices › Ibyumba by’amashuri byasakambuwe n’umuyaga mu Murenge wa Rushaki
Tagged: Abanyarwanda, abdu juma kayira, African socialism, Afro Colombia, Akagera National Park, Ange Kagame, Angie Kagame, angie kagame daughters, angie kagame naked, Burera, Business in Rwanda, Butare, Byumba, Cecile Kayirebwa, chloe stones isis, Colombia blacks, Colombia rebels, Colombian Africans, Cuisine of Rwanda, Culture of Rwanda, Cyangugu, Democratic Republic of the Congo, Education in Rwanda, ELN, FARC, Foreign relations of Rwanda, fred rwigyema, Free Rwanda, free rwanda accommodation, free rwanda books, free rwanda boys, free rwanda business, free rwanda cakes, free rwanda clothes, free rwanda computers, free rwanda essays, free rwanda finances, free rwanda food, free rwanda forum, free rwanda girls, free rwanda media, free rwanda money, free rwanda now, free rwanda politics, free rwanda porn, free rwanda press, free rwanda prisoners, free rwanda programs, free rwanda safari, free rwanda software, free rwanda tickets, free rwanda voices, free rwanda vouchers, free rwanda wiki, Gasarenda, Gikongoro, Gisenyi, Gitarama, Immaculee Ilibigiza, Imvura, Invest in Rwanda, isis chloes, Ivan Cyomoro, Jean de Dieu, Jeannette Kagame, Joram jojo, Joseph Kabila, Juma Kayira, kayumba nyamwasa, Kibeho, Kibungo, Kibuye, Kigali, Kinyarwanda, martin ikuluba, Marxism, mary eliza Johannes, Michel Mpambara, Military of Rwanda, Miss jojo, MPLA, Muhanga, Muhazi, Musanze, Music of Rwanda, Nyanza, Paul kagame, paul kagame bodyguards, paul kagame business, paul kagame cars, paul kagame childhood, paul kagame children, paul kagame corrupt, paul kagame crimes, paul kagame death squards, paul kagame dying, paul kagame friends, paul kagame genocide, paul kagame greed, paul kagame has cancer, paul kagame hiv, paul kagame homes, paul kagame ill, paul kagame illness, paul kagame investment, paul kagame lies, paul kagame lovers, paul kagame medical records, paul kagame medical report, paul kagame money, paul kagame naked, paul kagame photos, paul kagame rwanda, paul kagame secrets, paul kagame sponsor, paul kagame trip, paul kagame visit, paul kagame wars, Politics of Rwanda, President of Rwanda, RPF, Ruhengeri, Ruhondo, Rushaki, Russel Brand, Rwamagana, Rwanda, rwanda academy, rwanda action, rwanda alternative government, Rwanda Art, rwanda artists, rwanda beautiful girls, rwanda best political party, rwanda bitcoins, Rwanda Bloggers, Rwanda Blogs, Rwanda Boys, rwanda cinema, Rwanda Communists, Rwanda Corruption, rwanda creative, Rwanda Crimes, rwanda current events, rwanda day photos, rwanda day secrets, rwanda Defense, rwanda democracy now, Rwanda Dictator, rwanda disasters, rwanda Economy, Rwanda Elections, rwanda exchange, rwanda exiles, Rwanda Film, Rwanda Food, Rwanda Foods, rwanda Foreign Relations, rwanda genocide, rwanda Geography, rwanda ghosts, Rwanda Girls, rwanda Government and Political Conditions, rwanda hackers, rwanda History, Rwanda hotels, rwanda housing, rwanda ict, Rwanda Investment, Rwanda latest news, rwanda leftist, Rwanda leftists, rwanda logos, rwanda magazine, Rwanda Media, Rwanda Men, Rwanda Models, rwanda moderate, rwanda moderate political organisation, rwanda most famous, rwanda multimedia, Rwanda Music, rwanda new generation, rwanda new media, Rwanda Now, Rwanda Opposition parties, rwanda orphanages, Rwanda Patriotic Front, rwanda People, Rwanda Photos, Rwanda Pictures, Rwanda Politics, Rwanda Poor, rwanda porn, Rwanda Poverty, Rwanda Radio stations, Rwanda Rebels, rwanda refugee resettlement, rwanda rwistance forces, rwanda sexy girls, rwanda social media, rwanda socialism, rwanda socialist politics, rwanda socialists, rwanda sport, rwanda statistics, rwanda stock market, rwanda talent, rwanda tourism, rwanda travel, rwanda tv, rwanda watch, Rwanda websites, Rwanda Wiki, rwanda winning, Rwanda Women, Rwanda youth, Rwandaise, Rwandan, Rwandan fashion, Rwandans, Rweru, save rwanda, Socialism, Sonia Rolland, Study in Rwanda, Transport in Rwanda, U.S.-Rwandan Relations, umunyeshuri, Umuyaga, UPDF, Visit Rwanda
- This topic has 20 replies, 1 voice, and was last updated 8 years, 7 months ago by
Paul Kagame.
-
CreatorTopic
-
February 26, 2016 at 10:09 am #1423
Paul Kagame
KeymasterImvura yasenye ibyumba by’amashuri abanza ya Karambi mu Murenge wa Rushaki mu Karere ka Gicumbi inangiza ibitabo bigishirizagamo.
Umuyaga ukimara gusambura inzubahise bajya kugama mu y’andi mashuri, ariko ntibabasha kujyana amakaye bigiragamo bituma anyagirwa arangirika, nk’uko umunyeshuri witwa Umufasha Diane wiga mu mwaka wa gatanu yabitangaje.
Igisenge cy’amashuri cyaragurutse cyose
Babonangenda Jean de Dieu na we yavuze ko kubera imvura yari irimo umuyaga mwinshi n’urubura batabashije gusohokana amakaye bigiragamo kuko bagiye kugama bafite igihunga cy’uko ishuri ryabagwaho bituma amakaye bigiragamo bayasiga arangirika.
Yagize ati “Twumvise umuyaga mwinshi dusohoka twiruka dutinya ko ishuri ritugwaho ntabwo twigeze twibuka gukuramo amakayi yacu kandi kubera ko yarimo umuyaga n’urubura twabuze uko dusubiramo kuyakuramo.”
Bihezande Donation, umuyobozi wungirije muri iki kigo, yavuze ko hangiritse byinshi ariko muri byo bakeneye cyane isakaro kugira ngo abana babone aho bigira kuko habura igihe gito ngo abana bage mu bizamini by’igihembwe cya mbere.
Ibitabo byangiritse cyane
Ibyumba by’amashuri bine ni byo byasakambuwe n’umuyaga ubu abana bagera bagera kuri 240 bakabadafite amashuri bigiramo.
Bihezande avuga ko hangiritse n’ibitabo bigishirizagamo ku buryo kongera kubona imfashanyoigisho bumvabitazaborohera kubera batarahabwa amafaranga yo kugura ibikoresho.
Yifuza ko bahabwa ubufasha bwo gusanirwa iri shuri bakongera bakaryigiramo mu buryo bwa vuba.
Abanyeshuri baravuga ko n’amakayi yabo yangiritse
Minisitiri ushinzwe kurwanya Ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR), Mukantabana Selaphine, yavuze ko hari itsinda ryoherejwe kureba koko ibyageze kuri iryo shuri ko ari Ibiza, niryemeza ko ari byo hakaboneka ubufasha kugira ngo abanyeshuri bige neza.
Ati “Ubundi habanza gusuzumwa ko ari Ibiza noneho abashinzwe kubigenzura basanga ari byo bagahabwa ubufasha”.
Ubuyobozi bw’ishuri buvuga ko butabashije kumenya agaciro k’ibyangijwe n’imvura ariko ko bifuza gufashwa mugihe cya vuba.
Criminal Paul Kagame
-
CreatorTopic
-
AuthorReplies
-
February 28, 2016 at 8:44 pm #1474
Paul Kagame
KeymasterUmukobwa umwe yarakunda Imana kandi yarayisenga nayo ikamwumva , kumusi wubugeni bwiwe, uwo mukobwa yarasenze cane asaba Imana ati : Urazi Ko ndagukunda, nawe ndazi ko unkunda Kandi aha ngeze vyose niwe wabimpaye rero ndagusavye kumusi wubugeni bwanje Imvura ntizotwononere urubanza,uzompe ruzogende neza,Imana Irabimwemerera.
Hageze Kuruwo musi haguye Imvura nyinshi cane guhera mugatondo gushika Kumugoroba ariko urubanza rwarabaye neza, Wa mukobwa yarasubiye gusenga abaza Imana Ati : Mana wanyemereye ko imvura itazorwa, warampenze canke ntukinkunda?hari ikosa nakoze? Uzi uko Imana yamubwiye ? Yo yaramwishuye ati : Kumusi wubukwe bwawe, hari Umuhungu yari yateguye gushira isumu ( Uburozi ) munrya z’abantu bari gufungura , ikindi naco nuko yari yateguye no guca yica umugabo wawe akoresheje inkoho ( Pistolet ) bityo naciye ndungika imvura nyishi cane bituma urya muhungu asiba kubwimvura.
Icigwa : Akenshi Imana irishura ariko ntica aho twiteze, ishobora kutaguha ico uyisavye bivanye nurukundo igufitiye, akarorero : Uyu munsi ushobora kuyisaba imodoka, yo ikaraba ko hamwe irinze iyiguha ko atanimisi ibiri yohera udakoze isanganya ugaca upfa kubwivyo yo igaca ihitamwo kureka kuyiguha. ” Igihe cose wame wibuka ko Imana yishurira kumwanya wayo ” ,andika muri commentaire ati : IRISHURA ” nimba uvyizera. ”
Criminal Paul Kagame
February 28, 2016 at 8:46 pm #1475Paul Kagame
Keymasterkurikirana ikiganiro umunyamakuru wacu ukorera kundondo yagiranye na Col Nyamusaraba, yamubajije ibijanye na Delegation yazamutse…Unva Uko Yamusubije Yamubwiyeko Iwe Wenyine Azivuganira Na Col Albert Akamubwira Ico Yaje Gukora, Amubajije Uko Abona Izingabo zazamutse Yamubwiye Ko Ibimaze Igihe Bibera Ruguru Bya Ba Mai Mai Ati tukitanga tugatabara abaturage Kuva Kuntambara Yabereye Za Mibunda 2011 Aho twatabaye abanyamibunda bigatuma Ababembe Baja Kuturega Muri Za Droit De L’homme Bukeye twatabaye Kukabara twongera Kuregwa, Ejobundi Mai Mai zitera Abungeri Zagikozi turatabara arinayo iyintambara mubona uyumunsi yatewe na mai mai, ikindi ngo nuko iyintambara Ngo Yarimaze Iminsi Itegurwa nabantu barimuri leta, Ndetse Aho bigaragarako Harimo abashigikiye Mai Mai, Nkuko Bimeze Ngo Icamutangaje Nuko Muribi Bibazo Ntamunyamurenge Numwe Mubategetsi Bari Murireta Wigeze Amuvuganira Ngo None Ico Yituwe Nukumwoherereza Ingabo Zokumurasa, Mubajijeko Twunvako Baje Muri Delegation Ambwirako Iwe abiziko Bagiye Kuzanwa Na Mai Mai Kand Bashigikiwe Na Banyamurenge Bamwe Bakorera Reta, ati Kuburyo Bitazarenza Ejo Bataduteye Zabijabo Nahandi, Ijambo yambwiye Rimwe ngo Nimba Imana Imwishimiye Izamurinda Kandi Ikamugwaririra Nabatuye Akarere Bose,Kand Ngwico Asaba abamushigikiye Bose Nukumufasha Amasengesho kugirango urugamba Ruzayoborwe n’Imana, Nibyo twavuganye Kuruyumunsi Wa Le 11/02/2016
Criminal Paul Kagame
February 28, 2016 at 8:50 pm #1476Paul Kagame
KeymasterAprès la fulgurante victoire des FARDC (Forces Armées de la République Démocratique du Congo) sur les rebelles du M23, la RD-Congo retient son souffle dans l’attente de la formation du gouvernement de cohésion nationale annoncé par Joseph Kabila, mille fois annoncé, mille fois reporté. Mais le chef de l’Etat semble prendre son temps pour mieux affiner les nouveaux équilibres. Parmi ces derniers, figure ce que l’on pourrait appeler «La question Tutsi», celle à la base de la récurrente instabilité de la partie orientale depuis deux décennies. Avec les coudées franches que lui confère la victoire militaire, Kabila veut jouer l’apaisement. Cependant, cette question est en soi un noeud gordien, et peut soulever l’opinion dans un sens ou un autre en fonction du traitement qu’on en fait. Ce qui n’est pas pour faciliter la tâche du numéro un rd-congolais.
Avec la débâcle du M23, c’est toute la nation qui applaudit la bravoure des FARDC. Il y a de quoi, les vaillants combattants ont restauré la dignité bafouée et l’honneur perdu d’un pays qui n’a été que trop humilié par deux décennies de guerres infinies. Mais l’hallali de guerre comporte également dans sa fureur l’indexation du vaincu : le Tutsi, identifié, à tort ou à raison, au mouvement insurrectionnel du M23, en fonction du nombre important d’officiers de ce mouvement ressortissants de cette communauté : Sultani Makenga, Innocent Kayina, Emmanuel Zimurinda, Baudouin Ngaruye etc… Au regard du soutien que le Rwanda – et même l’Ouganda – a apporté au groupe rebelle, et par le jeu des raccourcis, tous les cadres Tutsi du M23, et au-delà, tous les Tutsi de la RD-Congo, sont simplement considérés comme Rwandais. Sur les réseaux sociaux, le rejet a atteint son paroxysme. C’est une vieille rengaine qui semble encore avoir des beaux jours.
Fer de lance de l’AFDL
Cependant, il y a Tutsi et Tutsi. Aussi bien sur le plan des origines, de la localisation géographique, que des intérêts politiques. Ainsi, il y a d’abord les plus célèbres de tous, les Banyamulenge. Localisés au Sud-Kivu méridional dans les territoires de Mwenga, Fizi et Uvira, ils sont les descendants des pasteurs Tutsi ayant fui le courroux du Mwami (Roi) Gahindiro au XVIIIème siècle pour s’établir dans les collines de l’Itombwe. Sur place, ils ont constitué une communauté aujourd’hui répartie en 24 clans, et ont tout perdu de la culture rwandaise, notamment les chorégraphies Intore tant prisées des spectateurs étrangers, les rites des mariages et le régime alimentaire. Isolés dans les hauts plateaux de l’Itombwe, ils resteront marginaux, n’approchant l’Homme blanc qu’à la veille de la décolonisation. Sans écoles ni infrastructures, et perchés aux sommets des montagnes où ils paissent tranquillement leurs vaches, ces bouviers sont restés jusqu’il y a peu en marge de la civilisation. Jusqu’aujourd’hui, hommes et femmes s’enduisent de la graisse de vache en lieu et place de lait de beauté ! En 1996, c’est eux qui ont été le fer de lance de la rébellion de l’AFDL.
Il y a ensuite, les Tutsi de Rutshuru, autochtones, aux côtés de leurs congénères Hutu et Hunde, de ce territoire. Ils sont généralement concentrés dans les secteurs Nord du territoire, à la frontière avec l’Ouganda : Busanza et, surtout, Jomba. Il y a enfin, les descendants des transplantés de Masisi dont les grands-parents (Hutu et Tutsi) ont été installés dans ce territoire par le colonisateur belge dans le cadre de la Mission d’immigration Banyarwanda (MIB). Ces deux derniers groupes ont constitué la colonne vertébrale du CNDP et du M23. Cependant, le renversement de Laurent Nkunda, originaire de Rutshuru, par Bosco Ntaganda, issu lui de Masisi tout comme la piètre élite politique que ce dernier essaya de placer à la tête du CNDP (Désiré Kamanzi et Jean Munyampenda) créa un fort ressentiment entre les deux groupes. Ce «petit» conflit a, dans une certaine mesure, été à la base des dissensions inter-M23 entre le groupe de Makenga, originaire de Rutshuru, et Bosco Ntaganda et Baudouin Ngaruye, originaires de Masisi.
Tous au portillon !
Mais la gestion de la victoire peut parfois être plus rude que celle de la bataille. Et Kabila l’a compris : il devra tenir compte de cette communauté pour ne pas renforcer son sentiment de mal-vivre dont parlait récemment Colette Braeckman dans une interview à Congo News. Connaisseur de la région, et fin diplomate, le chef de l’Etat avait usé de tact et joué de pieds et de mains, avec une efficace discrétion, afin de dissuader officiers et soldats Banyamulenge de rejoindre l’embryon du M23 dans les montagnes de Runyoni en avril 2012. Pour ce, il avait pris langue avec tous ceux que cette communauté compte comme personnalités influentes : politiciens, leaders religieux, activistes de la société civile, officiers militaires, etc. Tous ont joué de leur influence sur les soldats de leur communauté avec succès : aucun Munyamulenge, officier ou homme de troupe, n’a rejoint le M23. Le mouvement rebelle s’est ainsi réduit à une affaire de quelques francs-tireurs Tutsi et Hutu en mal de canonnade, et uniquement originaires du Nord-Kivu. En récompense, les Banyamulenge ont pris du galon : outre le général Charles Bisengimana, titularisé comme inspecteur général de la police nationale après presque 4 ans d’intérim, Malick Kijege et Pacifique Masunzu ont été promus généraux-majors, alors que les colonels Jonas Padiri et Eric Ruhorimbere, ce dernier étant un ancien proche de Laurent Nkunda, sont passés généraux de brigade. Mais le président de la République a promis à cette communauté un «gros poste» au sein du gouvernement de cohésion nationale à venir.
Depuis lors, c’est la guerre totale. Tous sont au portillon, avec chacun, son bagage d’avantages et d’inconvénients. En réalité, cette promesse d’un poste ministériel pour la communauté Banyamulenge à fini de volatiliser ce qui restait du RCD, après un score de zéro député aux élections de 2011. Finalement réalistes, les ténors de ce parti ont réalisé que le RCD n’existait plus que dans leur tête. Ils ont tous choisi de se ruer sur l’occasion de la dernière chance. Il y a d’abord Azarias Ruberwa, l’ancien vice-Président de la République sous la Transition 1+4, assommé depuis 8 ans par un chômage politique dont il veut sortir coûte que coûte. Quitte à intégrer à la sauvette l’opposition républicaine de Léon Kengo dans l’espoir d’obtenir le précieux maroquin tant désiré. Il y a aussi le sénateur Moïse Nyarugabo, lassé de jouer les seconds rôles, et qui aimerait devenir, à son tour, le patriarche de la communauté. On peut aussi citer l’ancien vice-gouverneur du Sud-Kivu Thomas Nziratimana, qui preste aujourd’hui dans une compagnie minière sud-africaine. Egalement sur la ligne de départ, Charles Mukiza, directeur à la Banque centrale du Congo, ainsi que le Dr Bizima Karaha, l’ancien ministre de Mzee Laurent Désiré Kabila, replié à Goma, mais qui a fait une rentrée remarquée lors des festivités du 30 juin auxquelles il avait été invité sur le boulevard Triomphal. Mais il y a aussi les fidèles de toujours, ceux qui ont toujours milité aux côtés du chef de l’Etat et qui ont longtemps lutté contre le RCD et son allié rwandais, et qui ne comprendraient pas que le poste promis leur échappe. C’est le cas de Sadock Biganza, le fidèle PPRD, actuel vice-ministre du Plan, ainsi que d’Enock Sebineza Ruberangabo, kabiliste de toujours, anti-Rwandais notoire, et ancien PCA de la Sidérurgie de Maluku.
Difficile équation
Reste les Tutsi du Nord-Kivu. Et c’est là que le problème est plus complexe. Il faut, en effet, trouver ici, un personnage de poigne, capable d’incarner les siens et de leur rouvrir la porte de la République. Le problème ce que, justement, les Tutsi du Nord-Kivu n’ont plus, depuis longtemps, un tel leader. Par le passé, ils avaient le très emblématique et charismatique Cyprien Rwakabuba, champion toutes catégories des élections en RD-Congo : élu député provincial de Rutshuru en 1960 avant d’être nommé ministre provincial des Finances ; sénateur du Kivu-central en 1965 ; député national en 1970 ; élu au Bureau politique, premier de tout le Kivu en 1977. Aujourd’hui, plus rien. Ou pas grand-chose. Le seul député issu de cette communauté, le président du CNDP Edouard MwangachuchuHizi, est plus un homme d’affaires qu’un vrai homme politique. Les hommes d’affaires Kanyonyi, Segahungu, Makabuza et Ngezayo se font plus que jamais discrets, les notables Emmanuel Kamanzi et Léon Muheto ont disparu de la scène, alors que l’égérie de la communauté, Denis NtareSemandwinga, a été assassinée au Rwanda en 2010. A ce jour, la communauté est dirigée par Ngoboka, un jeune débrouillard sans la moindre influence – et sans le moindre sous. Alors, que faire ? Mettre en orbite Maguy Rwakabuba, la fille du patriarche, qui occupe déjà le poste de vice-ministre de l’EPSP ? L’équation ne sera, visiblement, pas facile pour Joseph Kabila. Il ne faut pas perdre de vue que nombre d’officiers et soldats Tutsi du Nord-Kivu sont, malgré tout, restés fidèles aux FARDC dans la guerre contre le M23. A l’instar des colonels – nommés généraux depuis – Willy Bonane et Innocent Kabundi, ce dernier ayant permis, en 2012, aux FARDC de reprendre Kitshanga des mains de Bosco Ntaganda.
Aristote kajibwam
Criminal Paul Kagame
August 14, 2016 at 4:40 pm #27167Paul Kagame
KeymasterGuhuza UBUTAKA cyangwa guhuza UGUTAKA?! Leta ya FPR yari ikwiye gusaba imbabazi ku bwo gushonjesha abaturage no kubatindahaza!
Kwambura abaturage ubutaka cyane cyane ubw’ibishanga n’inkuka; kurandura ibihingwa nk’amasaka, ibijumba, imboga n’urutoki, ubusanzwe bifite uruhare runini mu buzima bwa rubanda; guhatira abahinzi gushyira mu bikorwa gahunda yo guhinga igihingwa kimwe kuri bose iherekejwe n’iteganyabikorwa rikoranywe ubuswa cyangwa ubugome; uburiganya mu gukwirakwiza amafumbire no kudafasha abaturage gushaka isoko ry’umusaruro ukomoka ku byo baba bahatiwe guhinga n’aho ribonetse abahinzi bagashyirirwaho ibiciro bitajyanye n’igishoro cyakoreshejwe kugirango uwo musaruro uboneke, ni isoko y’igihombo kitagira urugero ku bahinzi n’intandaro yo gutindahara n’iy’inzara ihoraho mu bice bimwe by’u Rwanda.
Yanditswe na Gatesire Théodette*
U Rwanda ni igihugu gito ahanini kigizwe n’imisozi, kikaba kimwe mu bihugu by’Afurika bituwe kurusha ibindi kuko kuri buri kilometero kare haba hatuye abaturage basaga 400 kandi abarenga 80% bakaba batunzwe n’ubuhinzi.1 Iyo miterere y’u Rwanda n’imibereho y’abarutuye ituma buri muhinzi aba afite ubutaka buto bwo guhingaho. Kubw’ibyo, hakwiye kubaho itandukaniro rinini cyane hagati y’uburyo ubuhinzi bw’umwuga bwakorwa mu Rwanda n’uko bukorwa mu bihugu byateye imbere, aho usanga bukorwa n’abantu bake cyane bafite aho babukorera hagari bihagije higanjemo ibibaya n’ikoranabuhanga ryateye imbere. Ibyo bituma buri gihingwa cyiharira ubuso bunini cyane, kikanatanga umusaruro ushimishije bitabaye ngombwa ko rubanda ishorwa mu bihombo.
Kutita ku miterere yihariye y’u Rwanda
Mbere y’ibyemezo by’inzaduka byatangiye kwigaragaza cyane muri politiki y’ubuhinzi nyuma y’aho ishyaka rya FPR ryigaruriye ubutegetsi mu Rwanda, wasangaga buri wese mu bahinzi ahitamo igihingwa ashaka akurikije ibyo we n’umuryango we bakeneye ndetse n’ibyo yasagurira isoko uko bimushobokeye. Ahari ibishanga bihingwamo ho wahasangaga ibihingwa ahanini byabaga bigenewe gutunga abaturage igihe cy’izuba ryinshi hamwe n’ibikoreshwa cyane mu guhahira imijyi nk’imboga z’ubwoko bunyuranye, ariko nabyo byabaga byahinzwe ku mahitamo y’abahinzi bakurikije ibikenewe ku isoko n’ibyabaha inyungu nyinshi kurushaho. Iyo ibishanga byabaga bikoreshejwe n’amashyirahamwe y’abahinzi mu guhinga igihingwa kimwe nabwo byakorwaga ku bushake bw’abaturage cyangwa bigakorerwa ku butaka butari busanzwe bukoreshwa n’abaturage mu buhinzi ngo bibe byatera abatibona muri iyo gahunda igihombo kirenze icyakwihanganirwa, ari na ko leta ikora ibishoboka byose kugirango umusaruro ubunetse ube ufite isoko kandi ryiza. Aho ni nk’ahahingwaga umuceri n’ibisheke.
Kuva mu mwaka wa 2008, mu Rwanda hashyizweho gahunda yo guhuza ubutaka ndetse himakazwa politiki yo guhinga igihingwa kimwe ku buso bunini bivugwa ko hari hagamijwe kongera umusaruro w’ibiribwa ndetse no gukora ishoramari mu buhinzi muri gahunda yiswe Crop Intensification program (CIP).1 Abaturage bahatiwe guhuza ubutaka kuko, nk’uko byavuzwe haruguru, buri wese aba afite isambu ntoya cyane ugereranyije n’ubuso bukenewe kugira ngo buhingweho igihingwa cyashyizwe imbere. Ibyo byakuruye ibihombo bikomeye cyane ku baturage kuko abayobozi bo mu nzego z’ibanze bagombye kurandura ibihingwa byari bisanzwe biteye ku butaka bwagombaga guhuzwa. Mu bihingwa byibasiwe bigakururira abaturage igihombo gikabije, harimo ibijumba ubusanzwe byafatwaga nk’ingabo ikingira inzara mu banyarwanda ari nabyo byavuyeho imvugo ngo ‘umukungujumba’, amasaka yafatwaga nk’igihingwa cyubashywe kubw’imikoreshereze yayo yihariye mu muco nyarwanda (nko mu bijyanye n’umuganura) n’urutoki rwafatwaga nk’igihingwa nyamibwa kubera ko kiramba mu murima kandi kigashobora kugoboka umuturage igihe cyose mu buryo butari bumwe –inshuro nyinshi uwabaga afite urutoki rwiza n’ibindi yabaga abifite, akaba umuhungu mu bahungu.
Kutita ku mvune n’ugutaka kwa rubanda
Umuntu wese usobanukiwe iby’ubuhinzi n’umusaruro wabwo ntagushidikanya ko anasobanukiwe imbaraga bisaba umuhinzi kuva mu itera kugeza igihe cy’isarura. Ibihingwa byose biravuna, ariko reka dufate urugero rumwe rw’igihingwa cy’urutoki. Nyuma yo gutegura umurima, gushaka imbuto no kuzitera, kurufumbira, kuruhingira, kurukonyorera, kurusharirira, gutega insina zibikeneye imihembezo no kurusasira ni imirimo ihoraho kugira ngo umuntu agire umurima w’urutoki rutanga umusaruro mwiza. Benshi bazi akamaro bene urwo rutoki rugira mu guhashya inzara kubera ko urutoki rwiza ruhoramo ibitoki bishobora gusarurwa. Mu gushyira mu bikorwa gahunda yo guhuza ubutaka no guhinga igihingwa kimwe, harimbuwe intoki zifite agaciro kanini kuko ahenshi habaga harateganyirijwe igihingwa cy’ibigori. Ikibabaje ariko ni uko umusaruro w’ibyo bigori udashobora kuziba icyuho cy’icyo gihombo ku baturage. Bite se ku bindi bihingwa? Imigozi y’ibijumba, amasaka n’imboga z’ubwoko bwinshi byaranduwe inshuro nyinshi cyane kandi buri gihe abaturage barira. Mbese ni impuwe kuba ubutegetsi bwa FPR bwaragiye buhitiramo abaturage igihingwa runaka bumaze kubategeka kurandura ibyo bari batezeho amaramuko? Oya rwose! Ibaze ko mu murima wezemo ibigori, umuhinzi adashobora no gucamo ikigori na kimwe ngo acyokereze umwana we nta mususu! Iyo abikoze aba yububa kandi yikanga ko umuyobozi yamubona akamuhana.
Si amakabyankuru! ibi bigori birimo kuribwa n’inyoni, uwabihinze ntiyakoraho na kimwe uwamutegetse kubihinga ataramuha uburenganzira bwo gusarura! Ibaze nawe gusya utiteze irobe cyangwa kuragira izo udakama! Ni byo abanyarwanda bita kugokera ubusa cyangwa kuruhira agatsi! Mu zindi ndimi ho babyita ‘slavery’ cyangwa ‘esclavage’!
Politiki y’ubucakura bugamije ubucakara
Mu by’ukuri kuba habaho ubuhinzi buteye imbere mu Rwanda ntako bisa. Guhitamo ibihingwa birwanya inzara, kwagura ubuhinzi no kubukoresha mu gushaka imari, gushakira abahinzi imbuto nziza, gukwirakwiza ifumbire mu bahinzi no kubaha inama z’ababihugukiwemo yaba ari intambwe nziza mu mibereho myiza y’abaturage. Ariko umuntu ureba kure iyo yitegereje uko bikorwa, avumbura amacenga n’ubucakura bukabije bubyihishe inyuma.
Kubera ko abaturage bashoboraga kwinangira ntibashyire mu bikorwa izo politiki zibangiriza zikanabahenebereza, leta ya FPR ibigiranye iryenge, yashyizeho inzitizi zo mu rwego rw’amategeko zituma umuturage wabikora yakwisanga mu bihombo by’urukurikirane. Urugero, kuko yari izi ko abaturage bashobora guhitamo kuraza imirima aho guhinga ibyo bahatiwe, yashyizeho itegeko riyiha uburenganzira bwo gufatira ubutaka bw’uwaba agerageje kubikora yitwaje ko budakoreshwa neza.** Kuko bimeze gutyo, ni bake bashobora gutinyuka gudahinga ibyo leta itegetse. Nanone, kubera ko leta yategetse abaturage kuzibukira umuco wabo wo kubika imbuto zikomoka ku musaruro wabo ikabategeka kujya bategereza izo ibazaniye, akenshi zibageraho imburagihe, umuhinzi yatakaje ubushobozi bwo guhingira igihe abishakiye. Ni na ko bigenda ku mafumbire bahabwa.
Iyo imyaka yeze, leta ni yo itanga uburenganzira bwo gusarura, ni na yo ishyiraho igiciro cy’umusaruro ikanagena abemerewe kuwugura no kuwushyikiriza inganda. Mu by’ukuri umuntu yakavuze ko rubanda yahindutse ABAGERERWA, ariko sibyo kuko n’ubwo umugererwa nawe yakoreshaga ubutaka butari ubwe, yahingaga icyo ashatse, gusa akamenya ko agomba guha nyir’ umurima amaturo bigendanye n’uko umusaruro we uhagaze –umuntu yabigereranya no gutanga icyatamurima. Nanone umuntu ashobora kwibaza niba rubanda ahubwo itarabaye ABAPAGASI. Nabyo si byo; umupagasi arahembwa, yaba atanyuzwe n’igihembo agasezera akajya ahandi kandi ntabihanirwe. Urebye neza, usanga abahinzi bo mu Rwanda rwa none babayeho nabi birenze iby’abagererwa n’abapasi. Ubuzima barimo bwujuje ibisabwa ngo bwitwe UBUCAKARA (= ‘slavery’ mu cyongereza cyangwa ‘esclavage’ mu gifaransa) ku mpamvu zikurikira:
Bahinga ubutaka butari ubwabo, babeshywa ko babukodesha mu buryo burambye ariko mu by’ukuri bashobora kwamburwa igihe icyo ari cyose –ni ukuvuga ko bahingira nyiri ubutaka ari we leta ya FPR.
Imirimo yose bakora mu mirima bahingamo, bayikora ku mabwiriza ya nyir’ubutaka (= leta ya FPR) mu buryo butagoragozwa, badashobora kumwungura igitekerezo na kimwe kuko bamutinya nawe akaba atiteguye kubatega amatwi –ni ukuvuga ko baba mu buzima bwa cishwa aha.
Bakora badahembwa, bakagomba kwirwanaho mu buryo bunyuranye kugirango babashe gukomeza kubaho.
Abihaze bakanyuranya n’imitekereze ya nyir’ubutaka (= leta ya FPR) barabihanirwa.
Babaho bafungiranye mu guhugu kuko kugisohokamo bitaborohera kuko abayobozi babirwanya bivuye inyuma.*** Abagerageje kugisohokamo bakanabishobora, amaherezo baragarurwa, haba ku ngufu, ku mayeri cyangwa ku kagambane. Mu by’ukuri nk’uko bisanzwe bizwi ku bari mu bacakara, abahinzi bo mu Rwanda bari mu mimerere y’imbohe.
Politiki yo kwibonekeza mu mahangaAbashishoza bashobora gutahura ko leta ya FPR nta mpuhwe ifitiye rubanda, ko ahubwo ibyo ikora byose iba igamije gushakira ubuzima n’ubukire abambari bayo, gukenesha abaturage ngo batubaka amikoro maze bakagira uruvugiro rwo kuyinenga mu bya politiki no kujijisha amahanga yongera ubuso buhizweho imbuto. Urugero, kubera ko bazi ko banki n’ibigega mpuzamahanga bishingira ku buso buhinzweho ibinyampeke bigena urwego iterambere ry’igihugu rigezeho (= indicators of development) n’abaterankunga bakabigenderaho mu gutanga inkunga y’amadevize (= foreign currecy) u Rwanda rukeneye bitavugwa, babishyiramo ingufu batitaye ku bihombo by’abaturage. Ni koko ingeso ya FPR yo kwibonekeza ku baterankuga n’imiryango mpuzamahanga ikoresheje ububeshyi bw’umwuga bwahawe akabyiniriro ko ‘gutekinika’, wahawe intebe n’ubutegetsi bwayo, uzakururira abanyarwanda amahano atari amwe.
Gutindahaza no gushwiragiza rubanda
Iyo usuzumye neza, usanga ibyemezo bifatwa na leta ya FPR mu birebana n’ubuhinzi mu Rwanda bisa n’aho bigamije gushonjesha abaturage ku bushake no kubambura ubushobozi bwo kugira icyo bageraho. Bene nk’ibyo leta ibikora ibategeka kurandurira ibihingwa ndetse no kubambura ibishanga byabatungaga cyane cyane mu gihe cy’izuba. Ibyo bituma abaturage bahora baba bashonje, bagahora bacuragira bashaka uwabafasha kubona amaramuko. Mu mimerere nk’iyo, umuturage aba ahangayikishijwe no kuba yabona amafunguro ku buryo ibindi bintu by’ingenzi, nko kuba yagira ibyo aharanira mu bya politiki cyangwa ibihereranye n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, nta mwanya biba bigifite mu bitekerezo bye.
Akenshi leta ya FPR ikoresha ubuhendanyi ku baturage b’abashonji maze ikabakoresha ibigamije inyungu zayo. Mu mwaka ushize wa 2015, igihe ba nyamujya iyo bijya bacicikanaga batanguranwa kugeza ibikarito n’ibiseke byuzuye amabaruwa asaba ko itegekonshinga ryahindurwa, byagaragaye ko guha umukecuru Mukagafurama Melesiyana n’abandi nka we amafaranga y’impamba, ay’icumbi n’ay’ibiribwa gusa byari bihagije kugirango bajye ku biro by’inteko ishinga amategeko gusaba ko ingingo batanazi y’itegeko nshinga yahindurwa.2 Nanone muri uwo mwaka, bamaze kwizezwa guhabwa ibyo kurya bya buri munsi mu gihe bari kuhamara, abantu biganjemo urubyiruko bemeye kujya birirwa bakanarara imbere y’Ambasade y’Ubwongereza mu Rwanda mu myigaragambyo yari igamije gushyira igitutu kuri leta y’Ubwongereza ngo Karenzi Karake wari warafashwe na polisi y’icyo gihugu arekurwe. Icyateye abantu kwibaza ariko kigatuma abatari basanzwe bamenyereye imikorere ya FPR basobanukirwa neza kurushaho ko ari leta yari yabatumye kubigenza batyo, ni uko bamwe mu bigaragambyaga bavugaga ko baje kwamagana abafaransa cyangwa abadage.3
Ni uko bigenda. Umushonji ntacyo batamukoresha igihe bamwemereye icyo arya. Ni yo mpamvu iyo FPR ishaka kugukoresha akadakorwa ibanza ikagutindahaza maze waba umaze kuzahara ikakwiyegereza mu ishusho y’umutabazi cyangwa umufatanyabikorwa ikoresheje ibyo yakunyaze; waba umaze kugarura agatege iti saba ko itegekonshinga rihinduka cyangwa vuga ko so yari imbwa akaba yarabyaye umuntu!
Politiki ya ‘nta mpuhwe’ n’ubusambo bw’isoni nke
Muri iyi minsi, mu gice kinini cy’uburasirazuba bw’igihugu haravugwa inzara yiswe Nzaramba yatumye abaturage basuhuka, abasigaye nabo bakarya rimwe ku munsi nabwo ntibahage. Abo mu karere ka Kayonza bo bivugira ko igishanga cyajyaga kibatunga mu gihe cy’izuba ryinshi leta yagifashe ikababuza kongera kugihinga.4 Ariko biravugwa ko n’i Kigali muri kapitali inzara yahageze, aho amahoteli yakira abashyitsi bitabiriye amanama mpuzamahanga abaha ibiryo bike cyane hakaba n’ubwo bishize rwose hari abatarafungura.5 Minisitiri w’ubuhinzi wasabye imbabazi mu ruhame kubera icyo kibazo,6 yakagombye no gutera indi ntambwe akagira ubutwari bwo kuzisaba n’abaturage kuko urwego ahagarariye rwagize uruhare runini mu kaga k’inzara badashobora kwivanamo mu gihe cya vuba.
Ikibabaje ariko, aho gukemura ikibazo cy’inzara no kongerera abahinzi ubushobozi, gahunda yo guhuza ubutaka no guhinga igihingwa kimwe yakenesheje abantu benshi abandi ibikoreza umuzigo w’inzara ihoraho. Bamwe mu baturage bagezweho n’ako kaga bananiwe kwihanganira kwambarira ibicocero aho bambariye inkindi maze bariyahura. Abandi bo batanze utwo bari bafite bahongera ibisambo byoherejwe na leta byari bishinzwe kubangiriza bagira ngo wenda byaca inkoni izamba cyangwa byabongereraho igihe gito cyo kwitegura ingaruka z’ako kaga. Si ko byabagendekeye kuko ibyo bisambo byagiye byimurirwa mu tundi turere gukomerezayo amahano maze ababaga barabihaye ruswa bagahomba kabiri. Abakozi bashya babaga bazanywe mu turere twabo gusimbura abagiye ntibabuze gushyira mu bikorwa uwo umugambi wo kubarimburira intoki n’ubwo batari bayobewe ko bamwe mu baturage bari barahongeye bagenzi babo bababanjirije.
Kugabiza abaturage ba rusahuriramunduru
Indi ngaruka ikomeye umuntu atakwirengagiza, ni igihombo gikomeye cyageze ku baturage bashyizwe muri gahunda yo guhuza ubutaka no guhinga igihingwa kimwe. Urugero rufatika rwagaragaye mu turere twa Gatsibo na Gakenke, aho abahinzi babuze isoko ry’umusaruro wabo w’ibigori ku buryo bisanze nta yandi mahitamo bafite uretse kubigurisha ku giciro kiri hasi cyane ugereranyije n’igishoro bari barashyize mu kubihinga. Ibuka igihe byasakuzaga mu bitangazamakuru ko abahinzi bo muri utwo turere barira ayo kwarika kuko umusaruro wabo wabuze isoko. Aho kugira ngo abahumurize anatekereze uburyo abacuruzi bagabanyirizwa imisoro hagamijwe kuborohereza mu kugurira abaturage umusaruro wabo ku giciro gikwiye, minisitiri w’ubucuruzi n’inganda yaciye abahinzi intege ababwira ko uwabuze isoko yamuhamagara akarimushakira.7 Mu by’ukuri koko ubwo yari atanze umuti w’icyo kibazo? Ni abaturage bangahe bo mu Rwanda bashobora gutinyuka guterefona minisitiri wa leta ya FPR tuzi? Haba se hari abahinzi bashize ubwoba bakamuterefona? Niba bahari bazamenyeshe abandi bahinzi ibyavuyemo banabarangire isoko! Ubundi se kuki minisitiri atafashe urugendo ngo abasange aho bari abe ari na ho abahera iyo nama na numero bazamuterefonaho?
Icyakora, abazi gutekinika bo bungukiye muri izo ntugunda. Amatoni n’amatoni y’amafumbire yari yarateganyirijwe guteza ubuhinzi imbere yagiye agurishwa magendu ku nyungu z’abarusha abandi ubusambo n’igitugu. Biranashoboka ko hari ababoneye inyungu mu gutumiza imbuto zitujuje ubuziranenge. Ikizwi neza ni uko nta n’umwe weretswe rubanda ko yabihaniwe cyangwa yabicyahiwe ku mugaragaro. Ibyo byose byishyuwe na rubanda itazi icyo yakora kugeza ubu. Abaturage benshi barashonje ku buryo babaho babara ubukeye. Nanone ariko, iyaba byarangiriraga aho, leta ntikomeze kubikoreza indi migogoro ikubiyemo imisanzu ya FPR, imisanzu mu kigega Agaciro Development Fund, imisanzu y’uburezi butagamije ireme, n’amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza butagamije kubungabunga amagara yabo.
*Gatesire Théodette ni umutegarugori wafashe icyemezo cyo gutangaza ibyo atekereza mu bya politiki nyuma y’imyaka myinshi yamaze atagira icyo abivugaho. Nk’umunyarwanda, yiyemeje gutanga umusanzu we mu gukemura ibibazo byugarije igihugu abinyujije mu nyandiko zitandukanye harimo n’iz’ubushakashatsi nk’uko yari asanzwe abikora mu rwego rwo kubungabunga ibinyabuzima. Zimwe mu nyandiko z’ubushakashatsi yakoze hamwe n’izo yagizemo uruhare zigaragara mu bitangazamakuru mpuzamahanga nko kwa Elsevier, Springer, Hindawi n’ahandi. Mbere y’uko yerekeza iy’ubuhungiro mu mpera za 2015 yari umukozi wa The Dian Fossey Gorilla Fund International i Musanze.**Uko bigaragara, abaturage nta yandi mahitamo bafite usibye kuruma gihwa kuko baramutse banze gushyira mu bikorwa izo politiki z’ubuhinzi zibahombya, amaherezo ubutaka bakoreshaga bushobora kwegurirwa ba nyamujya iyo bijya biteguye kugendera ku bushake bwa leta ya FPR, yo nyir’ubutaka. Uramutse utari uzi ko ari uko bimeze cyangwa ubishidikanyaho, reba ku cyangombwa cyawe cy’ubutaka. Urasanga handitseho ngo ‘amazezerano y’ubukode bw’ubutaka’. Muby’ukuri ibyo bisobanura ko nta butaka ugifite kuko wahawe igihe runaka cyo kuba ubukodesha –ntibitandukanye cyane n’uko umuntu yatisha umurima akawuhingamo mu gihe yumvikanyeho na nyirawo. Gerageza gutekereza uko bizagenda igihe imyaka y’ubukode wahawe izaba igiye kurangira. Icyo gihe nikirangira buzasubira mu maboko ya leta ibuhe uwo ishaka. Wowe cyangwa abagukomokaho nimuramuka mubisabye, leta ishobora kwemera ubusabe bwanyu ikongera kububakodesha. Ishobora nanone kutita ku busabe bwanyu ikubuha undi cyangwa ikabwikoreshereza, wenda kuko izaba ibona habereye igikorwa yita ko ari icy’inyungu rusange. Uzabigenza ute? Nuzaba warubatsemo se uzaterura amazu yawe uyimukane cyangwa uzahebera urwaje bayasenye urebera kandi warakoresheje n’andi mikoro wari ufite wishyura inguzanyo ya banki wafashe wubaka ayo mazu?
***Mu nkuru yo mu kinyamakuru Rugali yo ku ya 19 Kamena 2016, umuyobozi w’intara y’iburasirazuba, Uwamaliya Odette, avugwaho kuba yarabujije abaturage guhungira inzara mu bihugu by’ibituranyi bifite amahahiro, maze abahitiramo gusuhukira mu tugari duhana imbibi n’utwabo nk’aho izuba ryateye ayo mapfa riva mu kagari kamwe rigasimbuka utwegeranye na ko.8 Ahubwo n’ibyo gusuhukira mu tugari bizwi neza ko leta ahagarariye ibirwanya kuko mu meza ane mbere yaho ikinyamakuru Umuseke mu nkuru yacyo yo ku ya 24 Gashyantare 2016 cyagarutse ku mvugo ye yuzuye ubushinyaguzi n’ubwishongozi, aho yasabaga abashonji kudasuhukira aho bashobora kubona ibyo kurya ahubwo bagahagarara gitore bagafatanya n’abijuse guhangana n’iyo nzara!9 Ukuri ni uko gusuhukira mu bindi bihugu bituma amahanga amenya ko leta ya FPR itindahaza nkana abaturage kandi ko iba ibeshya iyo ivuga ko u Rwanda rwihagije mu biribwa; bityo leta ya FPR ntacyo itakora ngo bahame mu Rwanda kuko itarajwe ishinga n’amagara yabo!1Arumugam Kathiresan, 29 June 2012. Farm land use consolidation in Rwanda, assessment from the perspectives of agriculture sector. Retrieved from: http://www.minagri.gov.rw/fileadmin/user_upload/documents/agridocs/Farm_Land_Use_Consolidation_in_Rwanda.pdf (Last accessed on 18 June 2016).
2Birori Eric, 5 Kamena 2015. Gatsibo: Avuga ko ibaruwa [petition] yazaniye Inteko ari meya wayanditse aramusinyisha. Byakuwe kuri: http://www.makuruki.rw/IMIBEREHO-MYIZA/article/GATSIBO-Avuga-ko-ibaruwa-Petition-yazaniye-inteko-ari-meya-wayanditse-aramusinyisha (last accessed on 18 June 2016).
3Ijwi ry’Amerika, 26 Kamena 2015. Rwanda: Imyigaragambyo yiyama Ubwongereza. Byakuwe kuri: http://www.radiyoyacuvoa.com/a/rwanda-imyigaragambyo-yiyama-ubwongereza/2838878.html (last accessed on 18 June 2016).
4Assumpta Kaboyi, 15 Kamena 2016. Inzara iravuza ubuhuha muri Kayonza. Byakuwe kuri: http://www.radiyoyacuvoa.com/a/3377452.html (last accessed on 18 June 2016)
5Igihe, 15 Kamena 2016. Ikosa ryo kwicisha abashyitsi inzara ryasubiriye hashize iminsi 4 perezida Kagame arivuze. Byakuwe kuri: http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ikosa-ryo-kwicisha-abashyitsi-inzara-ryasubiriye-hashize-iminsi-4-perezida (lsat accessed on 18 June 2016).
6Girinema Philbert, 16 Kamena 2016. Minisitiri Mukeshimana yasabiye imbabazi mu ruhame ku ibura ry’amafunguro mu nama. Byakuwe kuri: http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-mukeshimana-yasabye-imbabazi-ku-makosa-yatumye-abitabiriye-inama (last accessed on 18 June 2016).
7Iraguha Richard Dan, 11 Ukwakira 2015. Ababuze isoko ry’ibigori bazampamagare ndibashakire –Minisitiri Kanimba. Byakuwe kuri http://www.igihe.com./amakuru/u-rwanda/article/ababuze-isoko-bazampamagare-ndibashakire-minisitiri-kanimba (last accessed on 18 June 2016).
8Rugali, 19 Kamena 2016. Iburasirazuba: imiryango isaga ibihumbi 40 yabuze ibiribwa igobokwa n’ikigega cya leta. Byakuwe kuri: http://www.rugali.com/iburasirazubaimiryango-isaga-ibihumbi-40-yabuze-ibiribwa-igobokwa-nikigega-cya-leta/ (last accessed 24 June 2016).
9Umuseke, 24 Gashyantare 2016. Iburasirazuba: inzara iri gutuma bamwe basuhukira mu mahanga. Byakuwe kuri: http://www.umuseke.rw/iburasirazuba-inzara-iri-gutuma-bamwe-basuhukira-mu-mahanga.html (last accessed 24 June 2016).Criminal Paul Kagame
August 14, 2016 at 4:44 pm #27168Paul Kagame
KeymasterBenshi mu banyarwanda basobanukiwe neza umwuka wa gihake wihishe inyuma ya politiki y’ubutaka ya leta ya FPR, ariko ntibashobora kwerura ngo babyamagane ku mugaragaro kuko mbere yo guhuguzwa ubutaka FPR yabanje kubambura umudendezo n’ubwisanzure bwo gutangaza ibyo batekereza. Benshi bakora bivuye inyuma ngo biyubakire amazu, ariko birinda kumva ijwi iryo ari ryo ryose ribibutsa ko kubaka inzu ku butaka ukodesha n’aho byaba byitwa ‘ubukode burambye’ ari nko kubaka ku musenyi. Icyakora, bamwe mu bareba kure ntibiyemerera na gato kugokera ubusa bubaka ku butaka leta ishobora kubambura igihe ishakiye. Ahubwo bakoresha imbuto z’umurimo w’amaboko yabo mu kugira uruhare mu mahinduka azasubiza rubanda uburenganzira busesuye ku butaka bwaba ubwo bihahiye cyangwa ubwo barazwe n’abasekuruza. Bene abo ni abo gushyigikirwa bakaba n’urugero rwiza ku batifuza kuzahora mu bucakara bwa FPR n’abibone bayo.
Mu bucakura bwo mu rwego rwo hejuru bukubiyemo gukoresha amategeko akandamiza, uburiganya, ubuhendo n’igitugu, leta ya FPR yatesheje agaciro ihame ryari risanzwe rigenderwaho ry’uko mu Rwanda ubutaka ari umutungo wa rubanda. Bigaragara neza ko ibi leta ya FPR yabikoze igambiriye kwegurira buhoro buhoro umutungo w’ubutaka agatsiko kayiyoboye n’abambari bako. Ikibazo si uko leta ya FPR yemeye ko abantu ku giti cyabo bahabwa inkondabutaka (= freehold title), ni ukuvuga uburenganzira bwo kugira umutungo bwite w’ubutaka (= inkondabutaka). Ikibazo ni ivangura rigaragaramo, riheza abanyarwanda bafite amikoro aringaniye n’acirirtse n’abafite amikoro ahagije ariko bafatwa nk’aho badakwiye ibyiza nk’ibyo.
Amategeko yimika ubusumbane
Itegeko Ngenga No 43/2013 ryo kuwa 16/06/2013 rikuraho Itegeko Ngenga n° 08/2005 ryo kuwa 14/07/2005 rigena imikoreshereze n’imicungire y’ubutaka mu Rwanda mu ngingo yaryo ya 6, igika cya 2 n’icya 4 rigiri riti:
Uburenganzira ku nkondabutaka butangwa gusa ku butaka buriho inyubako n’ubuzikikije bwonyine bukenewe kugira ngo ibyo bwagenewe bishobore kuzikorerwamo.
Iteka rya Minisitiri N° 009/16.01 ryo kuwa 23/08/2011 (ryuzuzwa n’Iteka No 002/14 ryo kuwa 14/04/2014) rigena uburyo bwo kubona impapurompamo z’umutungo bwite w’ubutaka riteganya ibi bikurikira:
Ubutaka burebwa n’iri teka ni ubugenewe INYUBAKO zo guturamo, iz’inganda, iz’ubukungu n’ubucuruzi, iz’imibereho myiza y’abaturage, iz’umuco n’iz’ubumenyi nk’uko biteganywa mu ngingo ya 6 y’Itegeko Ngenga n° 08/2005 ryo kuwa 14/07/2005 rigena Imikoreshereze n’Imicungire y’Ubutaka mu Rwanda.1 (reba ingingo 2).
UMUSHORAMARI wese wujuje ibyangombwa biteganywa n’amategeko agenga ibikorwa bishorwamo imari ku butaka, ashobora gusaba guhabwa impapurompamo z’umutungo bwite w’ubutaka. (reba ingingo ya 4).
Mbere y’uko uwasabye impapurompamo z’umutungo bwite w’ubutaka azihabwa agomba kubanza kugirana na Leta amasezerano y’UBUGURE bw’ubutaka asabira impapurompamo z’umutungo bwite. (reba ingingo ya 11).
Ushishoje neza, usanga abashobora kubona inkondabutaka ari abantu bakeya cyane, bujuje nibura ibi bikurikira:
Kuba ari abanyemari ku rugero rwo kwitwa ABASHORAMARI.
Kuba barubatse INYUBAKO zihenze mu bibanza basabira ibyemezo by’inkondabutaka –ibishushanyo mbonera by’imijyi n’ahandi hagenewe guturwa bigaragaza uburyo amazu leta yifuza ko yubakwa arenze kure ubushobozi bwa benshi mu banyarwanda akaba inzozi ku muturage usanzwe.
Kuba baragiranye na Leta amasezerano y’UBUGURE bw’ubutaka –ibi bitandukanye cyane no kugirana na Leta amasezerano y’ubukode (= leasehold).
Mu by’ukuri, ni bake rwose mu banyarwanda bashobora kuzuza ibisabwa abifuza guhabwa inkondabutaka. None se ni bangahe mu baturarwanda bafatwa nk’abashoramari? Ni bangahe bashobora kubaka amazu ahenze kuriya? Ni bangahe leta yakwemerera kugirana na bo amasezerano y’ubugure bw’ubutaka? Ni mbarwa rwose!Kugarura politiki y’ibikingi
Mu gihe cya mbere y’ubukoloni, abantu bake cyane biyumvagamo ko basumbya abandi ubunyarwanda bigaruriye ubutaka bwa rubanda hakoreshejwe uburiganya, igitugu n’ubuhendo, maze babukoresha nk’inzuri ngari cyane zitwaga ibikingi. Abaturage basanzwe b’abahinzi ntibagiraga uburenganzira bwo kugira umutungo bwite w’ubutaka. Bahingaga aho batishije bakishyura amaboko yabo binyuriye ku mirimo inyuranye bakoreraga ba nyir’ibikingi cyangwa bagatanga igice cy’ibyo basaruye bitabujije ko bashoboraga konesherezwa nta nkurikizi.
Mu gushyiraho umwihariko wa bamwe mu mitungire y’ubutaka mu gihe cya none, leta ya FPR yari igamije kugarura iyo politiki y’ibikingi buhoro buhoro –n’ubwo inkondabutaka bahabwa zitagamije kubegurira ubutaka bwo kororeraho amatungo, kuba bubakaho amazu rubanda ruyakikije ihatirwa gukodesha ntaho bitaniye na gahunda yahozeho mu gihe cy’ubuhake. Nibura bitatu mu bigize ibisabwa abifuza inkondabutaka (kuba usaba inkondabutaka ari UMUSHORAMARI, wubatse INYUBAKO ZIGEZWEHO kandi wamaze kugirana na leta AMASEZERANO Y’UBUGURE bw’ubutaka) byatoranijwe n’abacurabwenge ba leta ya FPR mu bucakura bwinshi bagamije inyungu ebyiri z’ingenzi:
Gushyiraho urukuta rukumira rubanda (= abantu bose bari mu mimerere itabemerera kuzuza ibyo leta isaba abashaka inkondabutaka) mu buryo bwo kubahindura abacakara batunzwe no guhinga ubutaka butari ubwabo bakaba ari nabwo buzima bazaraga abana babo. Ibintu biteye ku buryo nta yandi mahitamo abaturage baba bafite uretse guhinga ibyo bategetswe kuko baramutse batabigenje batyo bakwirukanwa ku butaka bakoreshaga maze bugakodeshwa abiteguye kubaho mu buzima bwa cishwa aha. Ku rundi ruhande, kuberako abacurabwenge ba FPR bazi ko hafi ya buri wese ugize icyo aronka yihutira gushaka uko yakwiyubakira inzu, bateze abo mu cyiciro cy’ubukungu buringaniye umutego wo guhora ibanyunyuzamo amafaranga y’ubukode bw’ibibanza bubatseho kuko n’ubwo baba bafite ubushobozi bwo kubaka amazu babamo n’ayo bakodesha abandi, ayo bubaka ntashobora kuzuza ibisabwa ngo bahabwe inkondabutaka. Abo mu icyiciro cyo hasi n’igiciriritse ntibubaka kuko ababigerageje basenyerwa. Babaho mu BUPAGASI bw’igihe cyose. Umutungo wabo ni uwimukanwa gusa, ugizwe ahanini n’ibyo baba bariye n’ibyo baba banyoye. Iyo barwaye indwara ikaze bahuhurwa no kuba ntacyo bafite bakwitabaza wenda nk’inzu ngo babe bayigurisha bishyure ikiguzi cy’ubuvuzi baba bakeneye.
Guha intore butore (= ba nyir’igihugu) uburyo bwo kwigarurira buhoro buhoro umutungo w’ubutaka ubusanzwe ubarwa nk’umutungo leta itunze ku nyungu za rubanda, bakawuhindura umutungo bwite w’abantu ku giti cyabo. Aba, leta iborohereza kurushaho ibakingira ikibaba mu kunyereza amafaranga ava mu ikode abaturage batanga buri mwaka ku bibanza bibabarurwaho, anyunyuzwa mu baturage mu misoro y’umurengera n’aturuka mu bucuruzi leta ibafashamo kubona amasoko yuzuyemo uburiganya n’ubugome. Amafaranga babonye muri ubwo buryo niyo basubira inyuma bakayagura ubutaka bwa rubanda bakanayakoresha mu kubwubakaho, maze inyubako zakuzura, leta ikabubegurira ubuziraherezo binyuriye mu kubaha inkondabutaka.
Tekereza kuri ibi witonze. Mu mwaka wa 2015, mu turere tw’umujyi wa Kigali uko ari dutatu habaye amahererekanywa y’ubutaka 14,914.2 Niba abegukanye ubutaka bwahererekanijwe muri uwo mwaka baranahawe inkondabutaka, ufatiye ku gipimo mpuzandengo ko ikibanza kimwe mu byahererekanijwe cyaba cyari gifite nibura 25mX20m (= 500km2), uwo mwaka wonyine 10% (= 7.5km2) by’ubutaka bwose bwubatseho amazu y’abaturage mu mujyi wa Kigali (yaba ayo guturamo yaba ay’ubucuruzi cyangwa ay’inganda (= 75km2)), bwaba bwaramaze kwigarurirwa burundu n’abantu ku giti cyabo. Mu yandi magambo, umujyi wa Kigali wazaba waramaze kuba igikingi cy’itsinda rito ry’abantu ku giti cyabo mu gihe kitarenze imyaka 10, byakabya ikaba 20 cyangwa 30. Uko umujyi wazagenda waguka, niko ubutaka ubusanzwe bwagenewe ubuhinzi bukaba ubu budashobora gutangwaho inkondabutaka hakurikijwe amategeko ariho, bwazagenda buhindurwamo ubwo kubakwaho maze na bwo bukigarurirwa na bene muzehe n’abambari babo. Amaherezo benshi mu bagize rubanda bazibona barimo gukodesha amazu n’abantu ku giti cyabo ku butaka bwahoze ari ubwabo cyangwa ubw’abakurambere babo.Kubera ko abahawe inkondabutaka baba bahawe ubutaka mu buryo bwa burundu, uko iminsi izagenda ihita ni na ko ubutaka ubu bubaruye kuri rubanda mu buryo bw’ubukode burambye buzagenda bwigarurirwa na bene ingoma. Ibyo bazabigeraho bakomeza kwifashisha leta yabo haba mu guhatira abaturage kububagurisha cyangwa mu kububambura hakoreshejwe uburyo bw’amategeko abogamira ku basizwe amavuta y’ubutore, agaheza rubanda. Umuntu yakwitega ko hatagize igihinduka, mu gihe runaka kiri imbere rubanda izaba itakigira uburenganzira ubwo ari bwo bwose ku butaka; ba sebahinzi bakazaba basigaye mu rwangaro rw’igihe cyose, abanyamugisha bagatungwa no gukoropa amagorofa y’intore butore nabwo kandi babanje kubihakirwa!
Niba igihe leta ya FPR yashyiragaho amategeko y’ubutaka agenderwaho ubu itari igambiriye kugarura politiki y’IBIKINGI n’UBUHAKE, niyasubiremo maze ihe abanyarwanda uburenganzira bungana mu bihereranye n’imitungire y’ubutaka
Itegeko Ngenga No 03/2013/OL ryo kuwa 16/06/2013 rikuraho Itegeko Ngenga n° 08/2005 ryo kuwa 14/07/2005 rigena imikoreshereze n’imicungire y’ubutaka mu Rwanda mu ngingo yaryo ya 2, igika cya 11 n’icya 16 risobanura ko inkondabutaka ari ‘uburyo bwo gutunga ubutaka buha nyirabwo uburenganzira bwa burundukuri bwo‘ naho ubukode burambye (= leasehold) bukaba ‘amasezerano y’igihe kirekire Leta igirana n’umuntu kugira ngo akoreshe ubutaka anasarura ibibukomokamo, ariko akayishyura igiciro bemeranijweho‘.
Kubw’ibyo, imvugo ngo ‘mfite ubutaka‘ cyangwa ngo ‘naguze isambu‘ mu by’ukuri ikwiye gukoreshwa gusa n’abantu bahawe inkondabutaka. Abahawe impapuro izi zikunze kwitwa ‘ibyemezo bya burundu‘ nyamara ari ‘amazerano y’ubukode‘ bw’ubutaka yakozwe hagati yabo na leta, ntibakwiye gukoresha bene izo imvugo; ahubwo bakabaye bakoresha imvugo ngo ‘nkodesha ubutaka‘, ‘natisha umurima‘, ‘natijwe ikibanza‘ cyangwa ‘naragijwe isambu‘. Ibitari ibyo ni ukwihenda no kugwa mu mutego w’itekinika rya leta ya FPR. Bitinde bitebuke, n’abatabyumva neza ubu bazabisonukirwa maze bumirwe.
Ni koko, ubu abashobora kwivugaho ko batunze ubutaka mu Rwanda, ni abantu bake, bagomba kuba biganjemo intore butore, bamaze kubona impapuro nkondabutaka, nyuma yo kuba baragiranye na leta amasezerano y’UBUGURE bw’ubutaka bubatseho. Ibi bisobanura ko umubare munini w’abanyarwanda badashobora guha abana babo n’ababakomokaho umurage w’ubutaka kuko aho amasezerano y’ubukode azarangirira, leta izaba ishobora kutemera kongera kububakodesha. Abafite inkondabutaka nibo BONYINE bashobora kuraga urubyaro rwabo umutungo w’ubutaka, kuva ku bo bibyariye n’abuzukuru kugera ku bubivi n’ubuvivure n’abazakomoka kuri abo. Buri wese yakwifuza kugira uburenganzira nk’ubu. Niyo mpamvu leta nk’iya FPR, ibugenera bamwe ikabwima abandi, iramutse ivuzweho ko itabereyeho ineza ya rubanda ataba ari amakabyankuru. Ahubwo yagaragaje ko ibereyeho gutetesha intore butore, abandi bagasigara bahatanira kuba INKOMAMASHYI n’ ABATERUZI B’IBIBINDI.
Inama kuri leta ya FPR
Ihame ry’uko leta ishobora gukora ibinyuranye n’icyifuzo cy’umubare munini w’abaturage, ikabikora igamije guteza imbere bamwe, NTIRIRI MU NYUNGU ZA RUBANDA cyane cyane iyo rikoreshwa n’abiyumva ko barusha abandi UBUNYARWANDA. Ni koko kuba intore butore zibwira ko zifite ubushobozi bwo guhanga imirimo, gutekerereza abatarasizwe amavuta y’ubutore no kubabungabungira umutekano, NTIBIZIHA UBUBASHA BWO KWIGARURIRA IBYA RUBANDA. Ihame rikwiye kugenderwaho ni uko abanyarwanda bose bareshya imbere y’amategeko n’ubwo batanganya ubushbozi mu by’ubukungu. Icyemezo icyo ari cyo cyose gikwiye gushyirwa mu bikorwa ari uko gishyigikiwe na benshi mu banyarwanda kandi mu mudendezo n’ubwisanzure.
Kubw’ibyo, abayobozi bahagarariye abaturage bakwiye kuba baratowe mu bwisanzure hashingiwe ku ihame rya demokarasi mu matora ry’uko buri jwi ry’umuntu rigira agaciro nk’ak’iry’undi. Ariko kubera ubwikunde n’ubutamenya bushobora kugaragara ku rwego urwo ari rwo rwose bigatuma iryo hame ry’ibanze rya demokarasi ritubahirizwa, abaturarwanda bakeneye kuba bafite umudendezo wo kubitangaho ibitekerezo, kubyamagana no guharanira ko bihinduka kandi abanyamakuru bagashobora kubitangaza nta mususu cyangwa ubwoba bwo gutotezwa. Ibyo ni ngombwa kugirango ababa bashaka kuriganya abandi mu matora no gushyiraho politiki n’amategeko nsumbanyabantu bacibwe intege no gutinya ko rubanda yabimenya ikabiburizamo. Kuko ubu atari ko bimeze mu Rwanda, ishyaka rya FPR riramutse rishishikajwe n’ineza ya rubanda ryakora ibi bikurikira:
Guhindura mu buryo bwihutirwa amategeko yose agaragaramo ivangura, hakubiyemo n’ay’ubutaka, rigamije gutanga uburenganzira bumwe kuri bose. Ikibazo cy’amategeko asumbanya abantu kimaze gukemuka, hakurikiraho kuyahuza n’ibyo rubanda yifuza. Iyo ntera ya kabiri yakorwa gusa ariko uko ubutegetsi bwa FPR buriho ubu buhinduye imikorere bukemera demokarasi n’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo.
Gukora amavugururwa akenewe, rigafungura urubuga rwa politiki n’urw’itangazabitekerezo, rigamije gutuma amatora y’ubutaha akorwa mu mudendezo na demokarasi isesesuye. Abayobozi batorwa muri ubwo buryo bazasuzuma politiki y’ubutaka n’amategeko agenga imitungire n’imikoreshereze yabwo, bakabihuza n’ubushake bwa benshi.Inama ku bahinzi n’aborozi
Abakoresha ubutaka bukorerwaho ubuhinzi, n’ubwo ari bo benshi mu gihugu, ntibashobora guhabwa ibyemezo by’umutungo bwite w’ubutaka. IMVUGO IKUNZE GUKORESHWA NA LETA NGO ABATURAGE NIBAJYE GUFATA IBYEMEZO BYA BURUNDU BY’UBUTAKA BWABO YUZUYEMO UBURIGANYA N’UBUHENDO BIKABIJE KUKO ICYO ABATURAGE BAHABWA ARI KONTARO Y’AMASEZERANO Y’UBUKODE, umuntu yagereranya n’inyandiko y’amasezerano yo kwatisha umurima.
Kubera ko umwuka wasunikiye FPR gushyiraho amategeko aheza rubanda mu mitungire y’ubutaka ntaho wagiye, bituma umuntu atakwitega ko izabikosora, niba ufite icyemezo cy’amasezerano y’UBUKODE bw’ubutaka wagiranye na leta ngo ubukoreshe mu buhinzi cyangwa ubworozi, ukwiye kwihatira gusobanukirwa neza ibi bikurikira:
Umutungo wawe utimukanwa ugarukira GUSA ku nyubako cyangwa ibiti biri kuri ubwo butaka. UBUTAKA NYIRIZINA SI UBWAWE NA MBA.
Leta ishobora kubukoresha icyo ishatse igihe cyose imyaka yagenwe mu masezerano y’ubukode mwagiranye yaba irangiye. Ariko na mbere y’uko iyo myaka irangira, leta ihisemo kubukwimuraho (= expropriation) yabikora NTA NGURANE Y’UBUTAKA cyangwa INDISHYI yabwo iguhaye. Uramutse nta nyubako cyangwa ibiti wari ubufiteho, WAGENDA AMARA MASA. Amagambo ya nyakubahwa Ndayisaba Fidèle, wari umuyobozi w’umujyi wa Kigali igihe yayavugaga, aboneka mu kinyamakuru Igihe cyo ku ya 28 Weruwe 2013, agaragaza neza igihagararo cya leta kuri iyi ngingo. Yasobanuye ko mu gihe cyo kwimurwa na leta ubutaka butishyurwa kuko ari ubwayo, maze atsindagiriza ko ibikorwa biburiho ari byo byonyine bitangirwa indishyi cyangwa ingurane.3
Usanze bitabangamiye inyungu zawe mu buryo bumwe cyangwa ubundi, wagerageza kubyaza ubutaka wakodeshejwe umusaruro mwinshi ushoboka, waba inkwakuzi ukanihutira gukora ibishoboka byose ugamije gutera bya biti bibangikanywa n’ibihingwa cyangwa ishyamba ahatubatse amazu hose. Utabigenje utyo, mu gihe byaba bibaye ngombwa ko wimurwa, NTA NGURANE, NTA N’INYISHYU IYO ARI YO YOSE wakwitega guhabwa kuri aho hantu. Ariko nanone wazirikana ko leta ya FPR ifite uburyo bwinshi bwo kunyunyuza imitsi ya rubanda rw’abahinzi n’aborozi no kubajujubya, hakubiyemo n’uburenganzira bwo gufatira ubutaka ku mpamvu yishyiriyeho.4 Bityo hari ababonye ko ibyo byo gutera ibiti n’amashyamba no kubaka amazu nabyo bidahagije cyangwa ko mu mimere imwe n’imwe bishobora gusa nk’aho nta nyungu irimo, maze bahitamo gukora ibindi babona ko bitabashyira mu buja mu mayeri cyangwa ngo bibagushe mu gihombo. Ibyo ari byo byose, nyuma yo kumenya ibi, buri wese, nawe urimo, afite uburyo yagira amahitamo meza mu bihereranye n’imikoreshereze y’ubutaka YATIJWE na leta.
Uramutse uhisemo guharanira ko ibintu bihinduka hagamijwe ko RUBANDA NAYO IHABWA INKONDABUTAKA waba ufashe umwanzuro nyamibwa.
Inama ku bubatse ku butaka bakodeshaWaba uri umuganga, umuhinzi, umusirikari, umupolisi, umucungamutungo, umunyapolitiki, umudipolomate, umushoferi, umunyamategeko, umunyamakuru, umwarimu, umushakashatsi…waba ukorera umushahara, wikorera ku giti cyawe, uri umushomeri cyangwa ukiri umunyeshuri…uwo waba uri we wese, URARUHIRA UBUSA NIBA NTACYO UBONA WAKORA KUGIRANGO UHABWE ICYEMEZO CY’UMUTUNGO BWITE W’UBUTAKA KURI BURI KIBANZA WUBATSEHO CYANGWA UTEGANYA KUBAKAHO. Uku ni ko kuri, n’ubwo kutaryoheye amatwi! Uraruhira ubusa niba ayo winjiza buri kwezi (bikoroheye, wiyushye akuya, bigusizemo imvune ku mubiri no mu bwonko, ugombye gutanga inyoroshyo cyangwa bishobora kuba byanaguteranije n’abavandimwe, inshuti cyangwa abafatanyabikorwa) uyashora mu bikorwa byo kubaka amazu no kugura ibibanza ku butaka bw’u Rwanda…KERETSE wenda niba ubigura ugahita ubigurisha abandi mu buryo bwo kwishakiramo inyungu ya vuba na bwangu. Ariko nabwo abo ubigurisha ari ntacyo bizabamarira ni ukubapfunyikira amazi!
Kutagira inkondabutaka mbere yo kubaka hamwe no gushidikanya ko umuntu yazayihabwa amaze kubaka ni byo byatumye abo leta y’u Bufaransa yasabaga gufatanya nabo kubaka ahahoze ikigo ndangamuco cy’u Rwanda n’u Bufaransa (Centre d’Echanges Culturels Franco-Rwandais) batabyitabira, maze amaherezo izibukira icyo kibanza. Ni koko, inkuru zo mu binyamakuru bitandukanye zigaragaza ko ubwo Ambassade y’u Bufaransa yatumiriraga abashoramari babishaka gufatanya nayo kuhubaka inzu igezweho nk’uko ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwabisabaga, baciwe intege no kuba batari biteguye gushora imari yabo ku butaka bafiteho ubukode bw’imyaka 30 gusa, maze bakomeza guseta ibirenge kugeza ubwo Leta y’u Rwanda ifashe icyemezo cyo kwisubiza icyo kibanza.5 Uko ni na ko bizagenda ku banyarwanda bafite ibibanza ariko badafite amikoro yo kubyubakamo inzu ziri ku rwego leta ishaka ari nako kutagira inkondabutaka bituma nta n’undi witeguye gufatanya nabo cyangwa ngo abahe inguzanyo ihagije. Urugero, tekereza ku byabaye ku bantu bari barashoye amafaranga yabo mu gace k’ubucuruzi ko mu mujyi wa Butare kitwa ‘mu cyarabu’. Abari bahafite amazu y’ubucuruzi bahatiwe kuyafunga kuzageza igihe bazaba bamaze kuyasimbuza amagorofa agezweho! Mbese, umuntu yakwitega ko abatazabishobora bazemererwa kongera gufungura amazu yabo ngo bayakoreremo? Oya rwose. Ahubwo bashobora kuzafatwa nk’abadashoboye gukoresha neza ubutaka batijwe maze babwamburwe buhabwe abandi biteguye kubuzamuraho amagorofa nk’uko leta ibyifuza.
Clare Rant, impuguke mu by’imitungire y’imitungo itimukanwa, asobanura iby’ubukode bw’ubutaka n’inkondabutaka muri aya magambo: ‘having a leasehold [= ubukode burambye] means a person has the right to use a property for a set period of time, usuallly in return of a rent. At the end of the term, the property reverts back to the freehold owner [= nyir’inkondabutaka]. In contrast, a freehold is where the property is owned for an unlimited period of time‘. Ugenekereje mu Kinyarwanda, mu biheranye n’ubutaka, byavuga ngo ‘ukodesha yemerewe gukoresha ubutaka akodesha mu gihe runaka GIFITE IHEREZO akenshi anatanga amafaranga y’ikode. Nyuma y’icyo gihe uburengazira bwose bwo kubukoresha busubizwa nyirabwo ubufiteho inkondabutaka‘.6 Emma Lunn, umwanditsi w’inkuru y’ikinyamakuru The Guardian yo ku ya 3 Gashyantare 2013 yunze mu rya Clare Rant yifashishije amagambo ya Sebastian O’Kelly, umuvugizi w’ikigo cyazobereye mu by’ubukode burambye, Leasehold Knowledge Partnership, aho asobanura impamvu zo kwitondera iby’ubukode ku mitungo itimukanwa agira ati: ‘naïve leaseholders buy a flat and think that –more or less– they have bought the equivalent of a freehold home. In fact, they have bought a long-term rental…’, bishatse gusobanura ngo ‘abatereba kure bashobora kwibeshya ko kugura ikibanza gikoreshwa mu buryo bw’ubukode bihwanye no kugura ubutaka mu buryo bwa burundu, nyamara baba bibeshya kuko icyo baba baguze ari ubwo bukode nyine bw’igihe runaka‘.7
Inama ni uko warushaho gushakisha uburyo wabonamo inkondabutaka. Kubera ko utakwitega ko bizakorohera kubigeraho cyane ko uwahisemo kuzigenera bamwe akazima abandi ntaho yagiye kandi nta n’ikigaragaza ko azisubiraho agaha abanyarwanda bose uburenganzira bungana. Ushobora gusanga wakungukirwa kurushaho no guharanira ko ibintu bihinduka, maze RUBANDA NAYO IGAHABWA INKONDABUTAKA, aho gukomeza kugoka wubaka ku musenyi. Ni koko kubaka ku butaka udashobora kubonaho inkondabutaka ni ukubaka ku musenyi kubera ko, niba bitaranatangira, igihe kizagera ubwo abantu bazajya baha agaciro amazu yubatswe hakurikijwe imyaka isigaye ngo ubukode bw’ikibanza yubatseho irangire, nk’uko bigenda ahandi.5, 6
Inama ku mpirimbanyi za demokarasi
Bimaze kugaragara ko leta ya FPR igenda ihigika rubanda ku bintu ubusanzwe abaturage bakagombye kuba bafiteho uburenganzira ntayegayezwa. Kubera izo mpamvu, Impirimbanyi za demokarasi n’abandi bafite uburyo bwo gucukumbura no gutangaza uburiganya, ubusambo n’ubuhendo bwa FPR mu bintu binyuranye bigize imibereho y’abanyarwanda, bashobora kwiringira badashidikanya ko nibakoresha ubwo buryo bafite bagafasha rubanda gutahura aho ikwiye kugira amakenga, abanyarwanda batazabura kubibashimira. By’umwihariko, abashobora kubona amakuru yimbitse ku mitangire y’impapuromamo z’ubutaka bazakore icyegeranyo cy’umubare w’abamaze kubona impapuro nkondabutaka n’abatarazibona cyangwa batanemerewe kuzihabwa muturere twose tw’igihugu kandi babitangarize rubanda. Nanone, hazasobanurwe icyo leta ya FPR iba igamije iyo ifashe icyemezo cyo gukura za hegitari z’ubutaka runaka mu mutungo RUSANGE w’igihugu ikabushyira mu mutungo BWITE wayo, niba atari ukwishyiriraho uburyo bwo kuzarangira ibuhaye intore butore zayo (reba itangazo ry’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri idasanzwe yo ku wa 24 Kamena 2016, ingingo ya 9, umurongo wa 4)!8 Mu gihe ibyo bitaraba, abirya bakimara ngo bubake mu bibanza bafiteho uburenganzira bw’ubukode gusa bakwiye kubanza kwibaza niba leta izafata inyumbako zabo nk’izabahesha inkodabutaka. Naho ubundi, kwigora wubaka inzu ku kibanza ufiteho uburenganzira bw’ubukode bw’imyaka makumyabiri cyangwa mirongo itatu gusa, ntibitanga icyizere cyane cyane ku muntu uzi neza imikorere ya FPR!
NOTES
*Seburanga J. Leonard ni umwalimu wahindutse impirimbanyi, umwenegihugu wahindutse impunzi, rubanda rugufi wiyemeje gukora politiki. Inyandiko z’ubushakashatsi yakoze zigaragara mu bitangazamakuru mpuzamahanga, birimo ibitangazwa na Elsevier, Springer, Taylor & Francis n’abandi. Yigishaga akanakora ubushakashatsi muri Kaminuza y’u Rwanda kugeza ahunze ubutegetsi bw’igitugu mu Ugushyingo 2015. Ubu aba mu gihugu cy’u Bubiligi.
1Itegeko Ngenga n° 08/2005 ryo kuwa 14/07/2005 rigena Imikoreshereze n’Imicungire y’Ubutaka mu Rwanda ryasimbuwe n’Itegeko Ngenga No 03/2013/OL ryo kuwa 16/06/2013. Nyamara iri tegeko rishya mu ngingo yaryo ya 3 riteganya ko ‘mu gihe atarahindurwa, amategeko, amateka n’amabwiriza yashyiraga mu bikorwa Itegeko Ngenga n° 08/2005 ryo kuwa 14/07/2005 rigena imikoreshereze n’imicungire y’ubutaka mu Rwanda akomeza kubahirizwa mu ngingo zayo zose zitanyuranije n’itegeko rigenga ubutaka mu Rwanda‘.
2Rwanda Natural Resources Authority, 2016. Land transfers in 2015. Retrieved from:http://www.rnra.rw/fileadmin/user_upload/documents/land_doc/Land_Transfers_by_District_in_2015.pdf (last accessed 14 June 2016).
3Eugenie Umuhoza, 28 Werurwe 2013. Kigali: abagera ku bihumbi 10 bagiye kwimurwa nta ngurane y’ubutaka. Byakuwe kuri: http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/kigali-abagera-ku-bihumbi-10-bagiye-kwimurwa-nta-ngurane-y-ubutaka.html (last accessed 15 June 2016).
4Ingingo ya 15 y’amasezerano y’ubukode igira iti: ‘Nk’uko biteganywa n’Itegeko Ngenga cyangwa itegeko rigena uburyo indishyi itangwa ku butaka bukodeshejwe cyangwa bwataye agaciro, Leta igomba guha Ukodesha indishyi ikwiye mu gihe cya vuba. Ukodesha ntabwo ahabwa indishyi igihe ubutaka bufatiriwe hakurijwe ibiteganywa n’Umutwe wa VI w’Itegeko Ngenga‘ (Reba ku ipaji y’inyuma y’urupapuro rwanditseho ngo ‘AMASEZERANO Y’UBUKODE BURAMBYE’ mu zigize ibyangombwa by’ubutaka wahawe n’Urwego rw’Umubitsi w’Impapurompamo z’Ubutaka).
5Pierre Boissolet, 4 Juillet 2014. Rwanda : le centre culturel franco-rwandais de Kigali démoli à la pelleteuse. Tiré de: http://www.jeuneafrique.com/51106/politique/rwanda-le-centre-culturel-franco-rwandais-de-kigali-d-emoli-la-pelleteuse (last accessed 29 May 2016)>>.
6Clare Rant, 14 October 2011. What’s the difference between leasehold and freehold? Retrieved from: http://www.telegraph.co.uk/finance/property/advice/propertyclinic/8824968/Whats-the-difference-between-leasehold-and-freehold.html (last accessed 16 June 2016).
7Emma Lunn, 3 February 2013. Beware the ‘cheaper’ leasehold option that could cost more in the long run. Retrieved from: https://www.theguardian.com/money/2013/feb/03/beware-lease-hold-cost-more (last acessed 16 June 2016).
8Igihe, 24 Kamena 2016. Itangazo ry’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri idasanzwe yo ku wa 24 Kamena 2016. Byakuwe kuri: http://www.igihe.com/politiki/amakuru/article/itangazo-ry-ibyemezo-by-inama-y-abaminisitiri-idasanzwe-yo-ku-wa-24-kamena-2016 (last accessed 9 July 2016).
Criminal Paul Kagame
August 14, 2016 at 4:53 pm #27169Paul Kagame
KeymasterPaul Kagame hamwe n’abagize ishyaka rya FPR nibo bapfobya jenoside babizi neza kandi babishaka.
Iri ni isesengura mateka rya Mwalimu.
Abahanga mu myumvire n’imiterere y’ibyaha bikorwa , bemeje ko abantu baba barateguye umugambi wa jenoside , baba barabyize neza, uburyo bazayikora , uburyo bazayihakana n’inzira zose zizakoreshwa mu kuyihakana, bayishyira ku bandi bantu mu rwego rwo kuyobya uburari.
Aha, sinje guhakana jenoside yakorewe abatutsi, kuko yakozwe izuba riva, ikorwa n’abantu bazwi kandi bayikorera abo bazi. Iyi jenoside y’abatutsi, ubwo ndi bushake uko na yo nza kuyisobanura by’umwihariko.
Muri iyi nyandiko, nifuje kwibanda ku ruhari rwa Paul Kagame yagize mu gutegura jenoside (planification du génocide) yakorewe abahutu, kuyishyira mu bikorwa no kuyihakana.
Kuki nemeza ko Paul Kagame, kimwe n’abayobozi b’ishyaka rya FPR bapfobya jenoside ?
Ibango rya mbere :
Paul Kagame, mu rwego rwe rw’umukuru w’ingabo z’inyeshyamba zateye igihugu cyigega, u Rwanda, yaricaye, ategura uburyo azatera, ibikoresho bizamufasha n’inzira zose azakoresha.
Paul Kagame yanateguye kandi n’ uburyo azakoresha mu kwica abantu bose azajya asanga mu nzira azanyuramo , abatamwemera cyangwa abatemera poritiki ye. Ibi ni ko byagenze hagati ya 1990 kugeza 1994, mbere y’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyarimana Juvenal. Abasirikare bayobowe na Paul Kagame bishe abaturage bo mu turere twose ingabo ze zanyuzemo, Byumba, Kibungo, Ruhengeri, abaturage bicwa nabi, bicishijwe urusasu, za grenades, udufuni n’ibindi, bazira gusa ko ari abahutu.
Iyo ubwo bwicanyi bwamaraga gukorwa, ingabo za FPR zahitaga zitegura discours ihakana ko atari bo bishe abo baturage mu turere twategekwaga n’inkotanyi. Ibi byitwa gupfobya jenoside y’abahutu.
Ibango rya kabiri :
Paul Kagame, kugira ngo abashe kugera ku butegetsi no kubwiharira , yirengagije amasezerano y’amahoro yari amaze gushyirwa mu bikorwa Arusha , amasezerano yateganyaga uko abanyarwanda bazabana bamaze gukemura ibibazo byose byabashyamiranyaga. Ibyo byose Paul Kagame abirengaho, akora umugambi wo kurasa indege ya Habyarimana, agamije kuroha igihugu mu ntambara y’amoko.
Ibi ni ko byagenze, kuko nkuko byari byaratekerejwe, ni nako byahise bigenda. Indege yararashwe, maze abaturage, utaretse n’abasilikare ba FPR, bahita biroha mu bwicanyi bwa bagenzi babo badahuje ubwoko.
Paul Kagame yari yarashyizemo umutwe wihariye witwa network Commando uyobowe na Karenzi Karake, uwo mutwe ukaba wari ushinzwe kwivanga mu baturage, no mu mashyaka atandukanye kugira ngo uyobore ubwicanyi bw’inzirakarengane . Abantu barishwe, igihugu cyose kicwa n’abagizibanabi baje kwitwa interahamwe. Ubwo bwicanyi bwatekerejwe kandi bugashyirwa mu bikorwa na Paul Kagame buza kwitwa jenoside.
Ibango rya gatatu :
Paul Kagame n’ingabo ze bakoze icyitwa itsembatsemba ry’abahutu mu turere banyuzemo mbere y’ifatwa ry’ubutegetsi bwose, muri 1994. Ubwo bwicanyi bwaje gukomeza gukorwa mu gihugu hose mu myaka yakurikiye 1994 kugeza 2015.
Paul Kagame yaje gutera Kongo agambiriye kujya kwicirayo impunzi z’abahutu zari zarahungiyeyo, abahutu b’abanyarwanda n’abarundi ndetse n’abaturage b’abanyekongo, bicwa bunyamaswa nta mbabazi, bishwe n’ingabo za Paul Kagame.
Ibango rya kane :
Mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso Paul Kagame yashyizeho ibigega birengera inyungu z’abacitse ku icumu b’abatutsi, ababumbira muri IBUKA, FARGE, Avega, Agahozo n’ibindi.
Ibi bigega bikaba bishinzwe gusa kurengera inyungu z’abatutsi bacitse ku icumu rya jenoside yiswe ko yakorewe abatutsi.
Paul Kagame yashyizeho igihe cy’amezi atatu cyo kwibuka inzirakarengane z’abatusti zishwe mu gihe cya jenoside , muri cyo gihe cyihariye, abatutsi bagashyingurwa mu cyubahiro, kandi ababo bakabibuka ku mugaragaro.
Ibango rya gatanu :
Birabujijwe kuvuga ko hari indi jenoside yabayeho usibye jenoside yakorewe abatutsi. Ubwicanyi bwakorewe abahutu, uko bwaba bwarabaye kose, uwaba yarabukoze wese, n’uburyo bwaba bwarabayemo kose, birabujijwe kubuvuga no kubuha inyito ya jenoside .
1. Birabujijwe kuvuga ko FPR yishe abahutu, ibizi kandi ibishaka.
2. Birabujijwe gusaba gushyiraho ibigega birengera imfubyi z’abahutu.
3. Birabujijwe kwibuka abahutu bishwe urubozo n’ingabo za FPR.
4. Birabujijwe guhyingura ku mugaragaro abahutu bishwe n’ingabo za FPR.
5. Birabujijwe gutanga imibare y’abahutu bishwe n’ingabo za FPR kuva yafata ubutegetsi na nyuma yaho .
6. Birabujijwe gusaba inkiko zaburanisha abantu bo muri FPR bishe abahutu.
7. Birabujijwe kuvugira ku butaka bw’u Rwanda ko abahutu bakorewe jenoside.
Ibi byose byo guhakana jenoside yakorewe abahutu ni byo bigira Kagame n’ishyaka rya FPR ko ari bo bapfobya jenoside yakorewe abahutu bo mu Rwanda.
Kwica abahutu ubatwitse, kubahamba mu byobo rusange, kubata mu migezi no mu biyaga, uzi neza ko ari abahutu, nyuma ugakoresha kubihakana, ibi na byo ni jenoside.Ku byerekeye jenoside yakorewe abatutsi :
Nta muntu n’umwe wakagombye guhakana ko irya jenoside itabaye , ahubwo buri wese uvugwa yagombye kwerekwa uruhari yagigizemo, cyangwa akavuga ko ntayo yigeze agiramo uruhari.
Abantu bagombye gusaba ko habaho amaperereza yigenga yerekana uwateje jenoside , uburyo yakoresheje n’icyo yifuzaga kugeraho.Jenoside yaje kwitwa ko ari iyakorewe abatutsi yabaye benshi muri twe tureba, twayihagazeho, uburyo abatutsi bicwaga bazira gusa ko ari abatutsi, twarabibonye, ndetse n’abahutu bagiye bicwa bazira guhisha abatutsi. Uko Abahutu bishwe n’abatutsi, bazira ko ari Abahutu,nabyo byabaye ku mugaragaro.
Umwanzuro:
Nongeye kuvuga ko Kagame n’ishyaka rya FPR ari bo bapfobya jenoside babizi kandi babishaka. Gutegura intambara yo muri 1990, gutegura iraswa ry’indege ya Habyarimana no gutera inkambi z’impunzi zirimo abahutu, buri gihe yabaga neza ingaruka bizagira , akanga, akabikora, agambiriye ko bimugeza ku ntegano ze zo gufata ubutegesti , ni byo bitwa jenoside.Abandi bahutu nabo bahakana ko jenoside y’abatutsi itabaye, nabo baba bayipfobya, kuko jenoside y’abatutsi yabaye abantu bose babibona. Umututsi yicwaga kubera ko ari umututsi.
Abantu bose bagize uruhari muri ubwo bwicanyi, baba abahutu cyangwa abatutsi, barahari, ndetse bamwe baranabyemera.
Ahubwo nihashakishwe ibimenyetso byose by’itegurwa ry’ayo marorerwa, bijye ahagaragara, amaperereza yose yakozwe ajye ahagaragara, ntihagire ikintu na kimwe gishyirwa mu bwiru, cyangwa ngo hagire abayibonamo ubudahangarwa , butuma bo ntacyo bashobora kuyibazwaho. Baba abishe abatutsi, baba abishe abahutu, bose bamenyekane, baba ababicishije, bose bamenyekane.Iri sesenguramateka, mwarigezwagaho na Mwalimu .
Criminal Paul Kagame
August 14, 2016 at 4:59 pm #27170Paul Kagame
KeymasterMuraho neza.ndagirango mbibarize kuko hari igihe njya mbyibazaho bikanyobera. Nigute habaho irushanwa ry ukunzwe , hatarigera habaho iryuzi kuririmba neza? uko( PRIMUS GUMA GUMA) ibikora mbona batuma hari talents zabantu zisubira inyuma, icyo cyari icya 1. Icya 2. Impamvu mvuze ibi ,ese niba bareba ukunzwe cyane kdi akaririmba neza, hari uwakunzwe cyane yewe akagira n indirimbo nziza zifite ubutumwa nka Kayirebwa cg Muyango cg massamba cg Kamaliza ko ntarumva habaho ababagenera ibihembo.? None se niba muri ibi bihe tugezemo aruko bimeze umuziki wa cyizungu akaba ariwo uhabwa agaciro kurusha umwimerere wacu kdi mu gihugu cyacu, nkatwe twitwa ngo turi batoya dukora umuziki w umwimerere ibi bintu koko ntibizajya bica intege benshi , cyera mu rwanda habagaho amarushanwa muri culture ugasanga rwose abahanzi bakora injyana hakondo hari uburyo nabo batezwa mo imbere , ariko ubu ubanza nta na minister y umuco ikibaho, niriho ubanza itazi uko bikorwa. gusa icyo mbona twebwe ibyo dukora tubikora kuko biturimo kdi tubikunda naho ubundi twakabiretse pe. nahamagarira abakora umuziki gakondo bose gukomeza gukora badacika intege ibyiza bir’ imbere.
Criminal Paul Kagame
August 14, 2016 at 5:04 pm #27171Paul Kagame
KeymasterBagenzi banje mwese; ndabakunda, ndabubaha kandi :Imana ibahezagire cane! Hama rero;
Ndaribwaribwa mumwihoze kuko kirapanze!
Mubandanye imirimo; ikivi!
Aka kagabo mubona ngaha musi tuzokagira nkacagihe ca Décembre 2015 kuri ya makambi bihanga!: nukumena ! Abavyumva muca mubimenya: ubusho nasanze bwaruzuye mumataohoza maze imisi nkora!
*Ikindi naco: turiho kandi tyuzokwamaho! Babwire muti: shaka musare mwantumva mwe! Ntabwoba —-Non!Criminal Paul Kagame
August 14, 2016 at 5:08 pm #27172Paul Kagame
KeymasterAugust 14, 2016 at 5:15 pm #27173Paul Kagame
Keymaster -
AuthorReplies
- You must be logged in to reply to this topic.