ABACUNGUZI BA FDLR/FOCA

Paul Kagame News Forums Rwanda and Burundi Voices ABACUNGUZI BA FDLR/FOCA

Tagged: , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , ,

  • Creator
    Topic
  • #1673
    Paul Kagame
    Keymaster

    UBUTUMWA BW’UBUYOBOZI BUKURU BWA FOCA BUGENEWE ABACUNGUZI BA FDLR/FOCA.

    Kuva tariki ya 27 Gicurasi 2016, koloneli Irategeka Wilson wari vise Perezida wa kabiri w’urugaga FDLR, yaragumutse, yanga ibyemezo yafatiwe na komite nyobozi yateranye nka Comité de Résistance National des FDLR tariki ya 23 kugeza 26 Gicurasi, kubera amakosa yo kutumvira ubutegetsi bumukuriye, no gushora impunzi z’Abacunguzi mu bikorwa binyuranye n’urugamba turwana rwo kuzirengera no kuzazitahana mu cyubahiro zifite ijambo mu gihugu cyacu.
    Kuva tariki ya 30 Gicurasi 2016, ari guhamagarira abacunguzi bamwe ba FOCA b’umutima mucye woroshye kugumuka bitabira icyo yita CNRD-ubwiyunge,(Conseil National pour la Réconciliation et la Démocratie)
    Yashingiye ibirindiro i Nyarubande (Bwito / Rutchuru)muri RD Congo.

    Iryo gumuka rifite imizi kure ishingiye mu gushwanisha abacunguzi, no gushaka gusenya FDLR ngo aboneremo indonke y’amafaranga, no kujya gutuzwa mu mahanga ya kure mu munezero.

    Bacunguzi, Bacunguzikazi, mwibuke bya hafi, ibyo twagiye tubagezaho bya : la grande enigme des FDLR by’amacakubiri ya « ndugustes na kigustes » ; ibya CPC (Coalition des partis politiques pour le changement) ; ibya ERM (Equal Rights Movement), none bigeze na CRND-ubwiyunge. Nta bwiyunge nta bumwe Irategeka Wilson ashaka bw’abacunguzi, habe n’ubw’abanyarwanda. Kuko mu byo arimo gukora, ari kuvangura, yikururira, ahera ku aba Nyakabanda (Gitarama) aho avuka n’abandi babyitabira ku izina gusa ngo « ndi uwo mu majyepfo y’u Rwanda ».

    Ubutegetsi bwa FOCA by’umwihariko, buramagana koloneli Irategeka Wilson n’abategetsi ba gisirikari bamuyobotse kwigumura mu nzego zose, bakomeje no kunyonya abacunguzi babashukisha intica ntikize y’udufaranga. Yo se izageza ryari ? Bacunguzi, twakwibagirwa ibyagendekeye abo ba Mahoro Jerubali na cemuce (CMC : Commandement Miltaire pour le Changement ), na Musare na rudi ye (RUD : …) bashutse ? Ubu bahagaze he ? Gute ? Irategeka alias Lumbago niyo CRND se nibo gakiza gashya azaniye abacunguzi ?

    Ubuyobozi bwa FOCA, burasaba abacunguzi bakurikiye buhumyi abigumuye ko bashyira ubwenge ku gihe, bakibaza, bakisubiza, bakaba abagabo bakagaruka mu nzira nziza ya FDLR/FOCA. Bagarutse mu gihe kitarenze iminsi icumi uhereye tariki ya 1 Kamena 2016, bakagarukana ibikoresho by’Urugaga FDLR batwaye, barababarirwa. Nyuma y’aho n’Imana imbabazi ntiyazitanga.

    Abinangiye, bakomeje gushukwa, ngo bagiye mu gisirikari gihemba buri kwezi, bazi uko byagendekeye aba twavuze haruguru, nibagende bazi ko bagiye kubacyura bugwate mu Rwanda kandi ko ingoyi ya Kagame ibategereje. Bibuke ko twasimbutse inzitizi nyinshi z’abakinisha politiki nka Higiro JMV, Rwarakabije Paul, Muhindo Hyacinte n’abandi… Basimbuke n’uru !

    Ubutegetsi bwa FOCA burashima abatangiye kwitandukanya n’abo bagizi ba nabi bashaka gusenya FDLR, bafashijwe n’amahanga amwe y’iyi si abari inyuma, batazi “agati kateretswe n’Imana”.

    Ubutegetsi bwa FDLR/FOCA burashimira bunizeza abakomeje umutsi (résister ) ko bazi kureba kure heza hazaza ; kandi batibagirwa vuba amateka twanyuzemo y’u Rwanda ; barangaza imbere inyungu za rubanda nyamwinshi itsikamiwe ngo bababohore agahotoro k’ingoma mbi nkora maraso ya FPR Inkotanyi.

    Ubuyobozi bwa FOCA burizeza kandi abanyarwanda bose, cyane b’impunzi aho bari hose ko itazatezuka, ku mugambi wo kubohoza abarengana bose ku ruhembe rw’umuheto niba inzira y’amahoro n’ibiganiro na Leta ya Kigali itabonetse.

    Bacunguzi, Bacunguzikazi n’incuti ba FDLR/FOCA, dukomeze umutsi, tumenye ko Imana ifasha uwifashije kandi ko intsinzi iri hafi !
    Twirinde amacakubiri y’uturere, izo ngumuke ziri gucengeza mu bantu.
    Amen !
    Bikozwe tariki ya 3 Kamena 2016
    Le Commandant des FOCA
    (sé)

    Criminal Paul Kagame

Viewing 10 replies - 11 through 20 (of 62 total)
  • Author
    Replies
  • #1692
    Paul Kagame
    Keymaster

    Ariko se ni ibiki Koko? ” Ariko ni kuki abatarakoze
    ibyaha bagomba gusaba imbabazi?? Ni bande bashoje intambara? Muri Byumba abicaga abagore batwite babanje gusatura inda ye ngo barebe niba atwite umuhungu ni bande?? Bo basabye imbabazi imiryango y’abo biciye bene ako kageni?? Abaturage bo muri Byumba baheze mu gihirahiro guhera 1990 gukomezaa FPR inkotanyi yasabye imbabazi? Impunzi-nzirakarengane batikirije i Kibeho mu nkambi FPR inkotanyi yasabye imbabazi?? Abasenyeri n’Abihayimana bose biciwe i Gakurazo( Abasenyeri banze guhunga , ngo ntibasiga abo bashinzwe kuyobora ngo bazapfana nabo, Mgr Phocas bakamuta mu rwobo ari muzima, j’ en suis témoin) FPR inkotanyi yasabye imbabazi Kiriziya Gatolica??
    Yewe ibibi FPR inkotanyi yakoreye abanyarwanda kandi na n’ubu igikora ntawabirangiza, kandi ntabwo yigeze isaba imbabazi !!! Pas question FPR inkotanyi nihagarare, ubogome bwayo burarengutse, ndetse Kagame wabo, ari nawe ubibategeka akwiye gushyikirizwa ubucamanza!
    Ariko ni kuki arebeshwa amaso gusa?! Habuze abantu bamushyikiriza ubucamanza???? Murarushaho gutinda nawe akarushaho kumara inzirakarengane, ndavuga Abatutsi n’Abahutu! Mugire icyo mubivugaho! Murakoze!

    Criminal Paul Kagame

    #1694
    Paul Kagame
    Keymaster

    We have to appreciate at how Kagame treats his generals, sorry I mean his house boys. We all remember the Kigali drama when “general” Karenzi Karake was arrested in London. Since his arrival in Rwanda, the poor “general” was ordered to never report at his NSS office. As he landed in Kigali from London, his passport was confiscated at the airport by Col Silas Udahemuka on orders from Paul kagame. When he got home, he found his military aids removed – withdrawn from him and his official car taken back by NSS operatives.

    Now, the poor general is on unofficial “Gatebe” and added to the unemployed souls of Kigali. The general is now living under a stringent and constant surveillance by DMI operatives. In this world, what goes around comes around.

    According to Kagame, the general’s supposed sin and crime, is to talk to some elements within RNC. The general is living under constant fear, the lucky dip is that his wife is a distant relative to Paul Kagame.

    Criminal Paul Kagame

    #1696
    Paul Kagame
    Keymaster

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga n’abafatanyabikorwa b’aka karere batangaza ko abana barenga ibihumbi bine bataye ishuri, bamwe muri bo bagahitamo gusiga imiryango yabo bakajya mu mihanda.

    Mu nama yahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga n’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’aka karere, hagaragajwe ko isuzuma ryakozwe ryagaragaje ko hari abana ibihumbi bine na mirongo itandatu na bane bataye amashuri, bamwe ababyeyi babo bakaba batazi aho baherereye.

    Karamira Prudence, umukozi mu kigo cy’imbonezamubano n’iterambere (Bureau Social du Dévelopement), avuga ko hari igenzura baherutse gukora muri aka karere bagasanga hari abana barenga ibihumbi bine bataye amashuri.

    Meya Béatrice Uwamariya (Ibumoso) ntiyizeye neza imibare igaragaza abana bataye ishuri

    Karamira akavuga ko hakwiye kuba ubufatanye bw’inzego zitandukanye kugira ngo hakorwe irindi barura, bityo habashe kumenyekana abari mu miryango bataye amashuri, ndetse n’abo ababyeyi babo bavuga ko batazi aho baba baherereye.

    Sibomana Joseph, umwe mu bafatanyabikorwa b’Akarere, avuga ko kuba abana batagikubitwa akanyafu, biri mu bituma birara bakagera n’ubwo bata amashuri bumva ko nta gihano bazahabwa, kijyanye n’imyitwarire mibi baba bafite.

    Gusa akavuga ko na bamwe mu babyeyi batari shyashya, kuko barara barwana bityo abana babibona bagahitamo guhunga ababyeyi bumva ko kuguma mu muhanda bibarutira kuba mu rugo.

    Uwamariya Béatrice, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, avuga ko iyi mibare y’abana bataye amashuri itakwizerwa ijana ku ijana, kubera ko hari igihe abasibiye cyangwa abahinduye ibigo nabo babarwa nk’aho bataye amashuri.

    Uyu muyobozi akomeza avuga ko umubare w’inzererezi ari wo udashobora guhinduka, kuko n’aho babarizwa mu miryango, batazi aho baba barerekeje.

    Yagize ati «Iki ni ikibazo inzego zose zikwiriye guhagurukira, kandi ntabwo kiri mu karere ka Muhanga gusa.»

    Mu mezi abiri ashize, ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwari bwagaragaje ko abana bataye ishuri barenga ibihumbi bibiri.

    Criminal Paul Kagame

    #1698
    Paul Kagame
    Keymaster

    Nimwiyumvire kweli umuntu arondera ko yemerwa, abanje kumara abapfasoni n’abana bo mû miryango ibayabaye, batonze kw’ibombo ry’amazi, bariko bavoma. Abo rero ukabateramwo grenade mw’ijoro hatabona, kugira hapfemwo benshi, gurtyo uce ngo uba icamamare, mbere bishitse ugafatwa, ukaza wumva amaradiyo, ibihugu bimwe bimwe n’amashirahamwe mpuzamakungu bariko batera induru ngo kene uwo umuntu narekurwe atagisabwe. Mbega baba terroriste bamaze imisi batera Bruxelles, Paris,…. KO batabareka.
    Ahubwo igisagara gica gihagarara, kikaja muri état d’urgence.
    Iryo bara rihejeje kugwa ngaha mû ‪#‎Kamenge‬, ku ryari kabiri. Hakomeretse abatari Bâke, bajanywe kwa muganga.

    None mwumva rero ngo nabo bazize mandat ???

    Criminal Paul Kagame

    #1699
    Paul Kagame
    Keymaster

    6 Juin 1903-6 Juin 2016: 113 ème anniversaire de la signature du Traité de Kiganda

    La signature du traité de Kiganda consacra la soumission du roi Mwezi Gisabo aux Allemands. Le Burundi venait de perdre son indépendance.
    Les clauses de ce traité étaient les suivantes:
    – Reconnaissance par le roi Mwezi Gisabo de la station allemande d’Usumbura
    – Acceptation par le roi Mwezi Gisabo de payer une amende de 424 têtes de bétail , de faire tracer la route reliant Usumbura et la mission catholique de Muyaga, d’accorder dans tout le pays le libre passage aux caravanes, de reconnaitre l’attribution de Bukeye à Kirima et de Muramvya à Maconco.
    -Reconnaissance par le résident Von Bering de Mwezi Gisabo comme roi du Burundi en lui promettant en même temps ” tout appui tant qu’il demeurera dans l’obéissance”.

    Criminal Paul Kagame

    #1700
    Paul Kagame
    Keymaster

    Umyaka ijana irarangiye abakoloni ba Babiligi basesetse mu Burundi
    Mu mwaka 1916 niho Abakoloni b’Ababiligi baseseka mu Gihugu cacu bitwaje ijambo ry Umwami Leopold II . Ijambo ryuzuye akagaye n’agasuzuguro binyegeje inyuma y’Igitabo ceranda. 1929 Niho batanguza intwaro yabo yaranzwe ahanini n’amacakubiri atagira izina mu bonse rimwe. Ubugererwa n’ubugabire busasirwa indava maze abarundi baratandukanywa bisunze uko baremwe maze iyo ntwaro Mbiligi yigisha Abarundi gupima amazuru n’ibihimba bimwe vy’ umubiri kugira utandukanye Umuhutu n’Umututsi, uburebure , ubugufi maze bazana insiguro nshasha ‘’Umututsi’’(ijambo ryabayeho ubwambere 1929), Kera ababiligi batara ijambo Umututsi ntiryariho Interroger l’Histoire. Ababiligi bigishako ko abahutu badakwiye gutwara ko ari ibijuju ko bakwiye kurima maze bigisha abo bita abatutsi kunena Abahutu.
    – Sivyo gusa Abarundi bahembwa ikimoko aho bakubitwa bari gusa imbere y’abana n’abakazana bahorwa ubusa. Babambura agahuzu maze ishengero canke umuryango ukinje bakabakubita izasigaje igishegu kugira ute agaciro maze agateka kazina muntu kakanigirwa mu menshi.
    – Ababili burya uravye neza ntaco bafashije igihugu atari ukugisahura. Ntamwana w’Umurundi yarya irigi canke ngo afungure inkoko. Ivyo vyabikirwa umuzungu. Amai n’inkoko vyabikirwa abana b’abazungu abo abarundi bishwe na kwashi. Amatungo y’igihugu, ibijanye n’imico ndanga karanga vyose bijaniye iwabo.

    Umuntu yokwibaza ico abarundi bungutse

    – Ikintu cambere abarundi bungutse : Barize baramenya pe uravye kuva kuri Micombero gushika kuri Buyoya wa 3.
    – Igandagurwa ry’Umuganwa atari umugani RWAGASORE Louis hamwe n’umushikirangoma wa mbere NGENDANDUMWE ni ibimenyetso bidahara ku Babiligi
    – Igandagurwa ry’Umwami Charles NDIZEYE ni ikindi kimenyetso
    – Ihonyabwoko ry’abahutu ryabaye 1972-1973 ni ikimenyetso cerekana ko umugera w’amacakubiri Abakoloni ba Babiligi babivye mu Barundi ko wameze.
    – Ihonya bwenge ryakurikiye aho abanyeshure babatandukanya ku ndome I na U ni ikindi kimenyetso sindamusiga cerekana uruhare Ababiligi bashoboye kunyengetereza mu mitwe y uturwi tw inkorabara kugira ubwoko bw’abahutu buhonobere
    – Umugambi wokumara abazanye DEMOKARASI ntahandi wazananye atari mu Bubiligi
    – Shake Murabe nibi duhitiyemwo guhera kubateguye imigumuko, abategutye Coup d’Etat, abateguye ikiroberi co mugisagara, abahemba aba bicanyi babonye ko bibataye kuwa mazi bose baciye banyegezwa mu Bubiligi. Bose niyo bari. Vyerekana ko Ububiligi ari igihugu kibi cane camye gishaka guhonya no kwica abantu kugira bashike kuco bashaka.*

    Ariko nkuko tubona ko amacakuvbiri yahereye mu Bubiligi hagati yaba flamands na Ba Wallons aho barabana nk’inkoko n’akagomba, Abarundi dukwiye kuhakura icirwa kuko abazungu ntibadukunda nagato. Ikimenyamenya kuva 1929 -2014 imyaka 87 bavuga ko bafasha Uburundi none mu bona badufashije iki. Reta irakwiye kubadukurako bakatuvako. Uwutagira inasenge arisenga. Twabimenyeereye. Turiho kandi Tuzokwamaho.