UBUTUMWA BW’UMUYOBOZI MUKURU W’URUGAGA FDLR

Paul Kagame News Forums Rwanda and Burundi Voices ABACUNGUZI BA FDLR/FOCA UBUTUMWA BW’UMUYOBOZI MUKURU W’URUGAGA FDLR

#27312
Paul Kagame
Keymaster

UBUTUMWA BW’UMUYOBOZI MUKURU W’URUGAGA FDLR

UBUTUMWA BW’UMUYOBOZI MUKURU W’URUGAGA FDLR BUGENEWE ABACUNGUZI N’ABACUNGUZIKAZI N’INSHUTI Z’URUGAGA KU ISABUKURU Y’IMYAKA 57 REVOLISIYO YA RUBANDA IBAYE MU RWANDA

BACUNGUZI,

BACUNGUZIKAZI,

BAVANDIMWE,

NSHUTI Z’URUGAGA.

Nimugire amahoro y’Imana kandi muharanire iteka UBUTABERA, AMAHORO, UBWIYUNGE n’AMAJYAMBERE byo ntego y’Urugaga rwacu FDLR.

Tariki ya 1 Ugushyingo 1959 – tariki ya 1 Ugushyingo 2016, imyaka 57 irashize habayeho Revolisiyo ya Rubanda mu gihugu cyacu cy’u Rwanda.

Kuri iyi tariki ya 1 Ugushyingo, mu rugaga rwacu FDLR tuzirikana kandi umunsi mukuru w’Abatagatifu bose ku bawemera. Mukwizihiza iyi minsi mikuru yombi, tuyifatanya n’umunsi mukuru w’INTWARI N’UMUSILIKARi UTAZWI (SOLDAT INCONNU) ubusanzwe twizihiza tariki ya 26 Ukwakira buri mwaka.

Mugire isabukuru nziza y’iyi mpurirane y’iminsi mikuru.

BACUNGUZI,

BACUNGUZIKAZI,

BAVANDIMWE,

NSHUTI dusangiye gupfa no gukira.

Revolisiyo ya Rubanda tuzirikana ku ncuro ya 57 ikomoka ku miyoborere mibi y’agatsiko k’ubwoko bumwe bw’abatutsi kamaze imyaka isaga 400 ku butegetsi bw’ingoma ya cyami gakandamiza Rubanda nyamwinshi.

Ahagana mu 1950,bake mu bahutu bashoboye gukandagiza ikirenge mu ishuli bafashe iya mbere mu kwamagana iyo mitegekere mibi mu nyandiko yabo yitwa” Manifeste des Bahutu”.

Mu gucubya iyo nkubiri yashakaga impindura matwara, umwami Mutara III RUDAHIGWA yaciye iteka rica ubuhake bwari bumaze kurembya Rubanda, ategeka ko umugaragu na shebuja bagabana inka n’ibikingi bikavaho, ashyiraho kandi bya nikize umusushefu ( Sous-chef) w’umuhutu witwa MBONYUMUTWA Dominiko.

Iri teka ry’umwami ntiryanyuze abatutsi b’abahezanguni baje kwamagana iryo gabana mu nama nkuru y’igihugu bavuga ko abagabana ari abafitanye isano y’amaraso, ko nta yindi sano hagati y’umuhutu n’umututsi uretse iy’umugaragu na shebuja. HABYALIMANA GITERA Yozefu wari muri iyo nama avuganira abahutu yari ahasize agatwe  bashaka kubimuziza, maze umwami  RUDAHIRWA amukirisha iyi mvugo agira ati:” AHO KWICA GITERA WAKWICA IKIBIMUTERA”.

Umwami Mutara III RUDAHIRWA warebwaga nabi na bene wabo b’abahezanguni ntiyateye kabiri kuko yapfuye amarabira ari mu rugendo i Bujumbura mu Burundi kuwa 25/7/1959 asimburwa ku ngoma na mwene se NDAHINDURWA JEAN BAPTISTE ku izina ry’ubwami rya Kigeli V.

Aha tukibutsa ko izina ry’ubwami KIGELI ryari izina ry’abami b’intambara. KIGERI V NDAHINDURWA n’abambari be ntibazuyaje mu guhiga buhongo impirimbanyi z’impinduka.

Nguko uko kuwa 1 Ugushyingo 1959, MBONYUMUTWA DOMINIKO umwe muri izo mpirimbanyi avuye mu misa mu Byimana ku munsi mukuru w’Abatagatifu bose yahohotewe hafi kwicwa n’insoresore z’abarunari zimutegeye mu nzira munsi ya KABGAYI.

Iyo nkuru y’ihohoterwa rya MBONYUMUTWA abahutu benshi bibonagamo mu butegetsi bwariho yasakaye u Rwanda rwose mu gihe gito iba intandaro y’imyivumbagatanyo n’imvururu byakwiriye igihugu cyose aribyo byiswe REVOLISIYO YA RUBANDA twibuka none. Iyo nkubiri ya revolisiyo niyo dukesha:

– Amatora y’abayobozi b’inzego z’ibanze mu 1960 ;

– Gusezerera ingoma ya cyami hashingwa Repubulika muri Demokarasi kuwa 28/1/1961;

– Ubwigenge bw’igihugu cyacu kuwa 1/7/1962.

Ibi byose kugira ngo bigerweho, habaye ahabagabo b’intwari ndetse haboneka n’ibitambo. Ubwo tuzirikana umunsi mukuru w’Itwari n’Umusilikare utazwi, twibuke abo bose bameneye igihugu cyacu amaraso n’abakomeje kwitanga mu kurenganura rubanda.

BACUNGUZI,

BACUNGUZIKAZI,

BAVANDIMWE,

NSHUTI.

Turizihiza iyi sabukuru ya 57 ya Revolisiyo ya rubanda, imbaga y’abanyaryanda yaravukijwe ibyiza byose dukesha iyo Revolisiyo.

Kuva Nyakanga 1994 FPR-Inkotanyi ifata ubutegetsi mu Rwanda ku ngufu za gisilikare mu mivu y’amaraso y’abanyarwanda, ubu imiyoborere y’igihugu cyacu ntaho itaniye n’iyariho mbere ya Revolisiyo yo mu 1959:

– Ubutegetsi bwihariwe n’agatsiko ka FPR- Inkotanyi karangajwe imbere na Paul Kagame n’abambari bako, kica kagakiza uwo gashaka, igihe gashakiye n’uko gashaka haba imbere mu gihugu ndetse no hanze yacyo.

– Ubukungu n’ibindi byiza byose by’igihugu byikubiwe nako gatsiko mu gihe abenshi bicira isazi mu jisho.

– Repubulika iriho ku izina gusa naho Demokarasi yagiye nka nyomberi.

– Umutekano mu bihugu by’akarere k’ibiyaga bigari uragerwa ku mashyi kubera politiki gashoza ntambara ya Paul Kagame wigize umwami w’intambara mu karere.

Magingo aya haravugwa ikibazo cy’umwami KIGELI V NDAHINDURWA wahunze u Rwanda ingoma ye ya cyami imaze gusezererwa, none aguye ishyanga akiyita uwami, atemera Repubulika, hakaba hari impaka zo kumugarura mu Rwanda agahambwa nk’umwami ndetse bivugwa ko agomba gusimburwa.

Ese ubwo bwami na Repubulika dukesha Revolisiyo bizabangikana bite?

BACUNGUZI, BACUNGUZIKAZI, NSHUTI, BAVANDIMWE DUSANGIYE GUPFA NO GUKIRA.

Urugamba urugaga rwacu FDLR ruriho ni urwo kubohoza u Rwanda n’abanyarwanda bongeye kubohwa n’iriya ngoma ngome nkoramaraso ya FPR-Inkotanyi.

Murumva ko ntaho rutaniye n’urw’impirimbanyi za Demokarasi na Repubulika zarwanye.

Tugere ikirenge mu cyazo turangwa no:

– Gukunda igihugu no kucyitangira;

– Kugira urukundo n’ubumwe nyakuri;

– Kuzuzanya no koroherana muri byose na hose;

– Kurangwa n’ukuri mu byo dukora byose;

– N’indi myifatire mboneza rugamba ibereye umucunguzi.

BACUNGUZI,

BACUNGUZIKAZI,

BAVANDIMWE,

NSHUTI.

Muri uru rugamba rwacu turagaya byimazeyo ibigwari, abagambanyi, ibisahiranda n’abandi bose bakomeje gutiza umwanzi umurindi bifatanya nawe mu bikorwa byose bigamije gusenya urugaga rwacu FDLR, mizero yo gutabarwa kw’abanyarwanda.

Nubwo ingorane zitabura, buri mucunguzi nyawe ntakwiye gucika intege kuko buri gihe umwanzi aducira icyobo, IMANA NYIRURUGAMBA ikaducira icyanzu. Turusheho kuyigororokera, tuyiture ibitunaniye, nta shiti isezerano ry’abanyarwanda izarisohoza kandi ukuri kuzatsinda.

HARAKABAHO URUGAGA RWACU FDLR N’ABACUNGUZI BARWO;

HARAKABAHO REVOLISIYO YA RUBANDA;

HARAKABAHO INSHUTI Z’URUGAGA FDLR

MUGIRE AMAHORO Y’IMANA.

Bikozwe kuwa 27/10/2016

 

(Sé)

BYIRINGIRO VICTOR

General-Major

Président ai des FDLR

Criminal Paul Kagame