Paul Kagame News › Forums › Autocratic Leadership › Rwandan Army Trained in Best Military Academies › Makuza Bertin yishwe azize ijambo yavuze

Makuza Bertin yishwe azize ijambo yavuze
Kuki FPR yihase kwica abatutsi bose bakuye ubukungu bwabo ku ngoma ya Habyarimana ? Makuza Bertin FPR yamwishe imuziza iki ?
Makuza Bertin yishwe azize ijambo yavuze rigira riti : umucyene wifitiye amahoro, aruta kure umucyire ubunza imitima ‘’:
Abanyarwanda batari bacye, basigaye barumiwe ndetse batewe ubwoba n’ibikorwa bya FPR byo kwica abatutsi bose babayeho ku ngoma ya Habyarimana, ndavuga abakomora ubukungu bwabo kuri iyo ngoma, kimwe n’abatutsi bacitse kwicumu ariko bakomoka mu Rwanda rwo kungoma ya Habyarimana..
Bijya gutangira hishwe abatutsi bakomoka ku kibuye, abandi barahunga , harimo ba Joseph Sebarenzi wigeze gutegeka inteko ishinga amategeko, mu bahunze kandi bari bacyize barimo ba sisi Evariste, nabandi benshi bari mu rwego rwe, sinsize Rwigara Assinapol wishwe kandi akanasenyerwa.
Abatutsi batavuye hanze kenshi bisanga mu bibazo bisa nkibyo abahutu bafite ku goma ya Paul kagame :
Uyu munsi abatutsi bose bari bakize , abo FPR yasanze imbere mu gihugu kandi bayifashije mu kugera ku butegetsi, FPR yarabishe, abandi irabakenesha, harimo no kubacecekesha.
Ba Kajeguhakwa Valens, nti bakivuga , ejo bundi uwitwa Rwabukamba ukomoka i Rwamagana wari warakijijwe no gucuruza ibikomoka kuri Petrol yarishwe, mu gihe ukwezi kutararangira, none na Makuza Bertin nawe arishwe kandi ari we mututsi ukomeye mu bafashije FPR kugera ku butegetsi.
Ibi bivuze ko usibye abatutsi bavuye hanze, nta mututsi warusanzwe mu gihugu FPR isa nkaho yifuza ; kuko bariya bose bayivuguruza cyangwa bahora babaza icyo bazize, kugira ngo FPR ibe yarabicishije igamije ku gera ku butegetsi, abo bose batekereza batyo nibo FPR igenda yica, ivana mu nzira.
Reka turebe muri macye uruhari Makuza Bertin yagize mu gusenya Ingoma ya Habyarimana no gushyira FPR ku butegetsi :
Abacuruzi b’abatutsi b’imbere mu gihugu bakoze akazi gakomeye cyane mu gusenya igisirikare cya Habyarimana :
N’ubwo Habyarimana nawe ubwe, umuntu yavuga ko yari yaracengewe n’abacuruzi b’abatutsi bakoreraga inkotanyi, ndavuga ba Kajeguhakwa, ba Rwigara, na ba Sisi Evariste, ukagerekaho n’abanyamadini b’abatutsi wagombaga kunyuraho byanze bikunze iyo wifuzaga kwakirwa na Habyarimana. Hari n’abandi benshi bakoze akazi ko kumunga icyo gisirikare . Uwitwa Makuza Bertin wari ufite uruganda rukora Matela i Gikondo, yari yarafashe imigabane mu ruganda rwe ayiha Colonel Serubuga Laurent, kugira ngo abashe kumwiyegereza, na ba Rwagafirita na bo bagurwa na Rwigara Assinapol, Kajeguhakwa na we afata abasirikare benshi bakuru abagurira amakamyo ya rukururana kandi ayaha akazi ko kujya bajya kumuzanira essance muri Kenya. Uko kwinjiza abasirikare mu kwaha kw’abatutsi bari bafite integano yo gufasha FPR gutegura imirwano, niko kwasenye igisirikare cya Habyarimana. Byatumye inkotanyi zibasha kugera hose no kumenya ibyo zifuzaga byose mu butegetsi bwa Habya
Urundi rugero rwa hafi :
Ubwo inkotanyi zateguraga gutera u Rwanda muri 1990, hari inama y’abanyamigabane b’uruganda rwa Rwanda form rukora matela rwayoborwaga na Makuza Bertin, inkotanyi zakoze ibishoboka byose ngo izabere mu Bubirigi, kandi Serubuga ari we uzajya guhagararira abanyamigabane bandi. Serubuga yagiye mu Bubirigi muri iyo nama ; bikubitiraho n’uko Habyarimana nawe yari yaragiye muri Amerika gukurikirana hafi inama yigaga ibibazo by’abana.
Ubwo u Rwanda rwaje guterwa tariki ya 01.10.1990 mu Rwanda nta bayobozi bakuru b’ingabo bahari, kuko Serubuga yari mu Bubirigi yaroherejweyo na Makuza Bertin, naho Habyarimana yari muri Amerika muri ya nama navuze.
Ikindi gikomeye makuza Bertin yaba yazize, nuko yababajwe n’uruphu rwa Rwigara Assinapol, nisenywa Ryinzu ye, FPR igambiriye gukenesha abakomoka kuri Rwigara bose.
Criminal Paul Kagame