Paul Kagame News › Forums › Autocratic Leadership › Rwandan Army Trained in Best Military Academies › Reply To: Rwandan Army Trained in Best Military Academies
Ndagira ngo nisesengurire ingendo Paulo Kagame amazemo iminsi. Iri sesengura ryanjye riravuga uko mbyumva bishobora kuba bitandukanye n’uko abandi babibona kandi nibyo koko twese ntitwumva ibintu kimwe. Mu isesengura ryanjye ndibanda ku ingendo eshatu. Mozambiki, Congo Brazzaville na Gambo, ariko cyane cyane urwo muri Mozambiki.
Kuva kuwa 24 kugeza 25 Ugushingo2016, Paulo Kagame yagize urugendo mu gihugu cya Musa Ben Biki (Moçambique). Yakiriwe ku kibuga cy’indege na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane bwana Oldemiro Baloi, nyuma yakirwa kuri perezidanse na perezida Filipo Nyusi.
Ngo hari hateganyijwe imyigaragambyo y’impunzi ziba Mozambiki ariko ngo iza guhagarikwa ku munota wanyuma ikindi kandi kivugwa aha ni ibyo abayobozi ba Mozambiki basezeranije Paulo Kagame.
1. Imyigaragambyo
Icyo umuntu yakoraho ubusesenguzi ni icyabujije imyigaragambyo yari yemewe kuba. Ese byatewe ni iki? Kugeza uyu munsi ntabwo abari bayisabye berekanye iryo hagarikwa uburyo byakozwemo. Niba baranditse basaba birumvikana ko baba barabonye ibarwa ibemerera hanyuma byakwangwa na none hagasohoka indi ivuguruza iya mbere. Gusa muri Afrika byose birashoboka cyane cyane mubihugu biyobowe n’igitugu birashoboka ko iyo myigaragambyo yahagarikwa n’amagambo (verbalement).
Tuvuge se ko babibwiwe mu magambo? Ariko byagenze baba bararetse kuyikora k’ubwende bwabo kuko ntekereza ko Inkotanyi zaba zaratanze amahera ngo abantu bashyirweho iterabwoba bareke kuyikora. Ikindi na none byakumvikana ko abantu batigeze begera ingeri zose byari bireba ngo bahane ibitekerezo ahubwo bikiherera muri bamwe baba bashaka kuvuga ko bibaye byakwitwa ko aribo babikoze.
Aha naho koko niba byarabujijwe mu nzira zinyuze mu mategeko nk’uko byari byemewe muri izo nzira, umuntu yavuga ko hatabaye ishyishoza ryo kumenya ikibuga gikinirwamo. Ibi kubera ko na none bijyana n’ibyo nakwita ishyuhaguzwa ryo gutangaza ibintu hirya no hino kandi bizwi ko Kagame akoresha amahera gusa mu kugura abantu. Abagombaga kuyikora bagombaga kumara kubona ubwo burenganzira bagakora amanama ajyana n’uko bizakorwa, gutyo diaspora na Kagame bagatungurwa.
Hari umuntu wambwiye ko ababisabye batumvise ikirimi byanditsemo aricyo igipolitigali, ngo bababwiye ko bakiriye ugusaba kwabo (accusé de réception) ko bizasuzumwa ngo bo bakumva ko bemerewe. Ibi biramutse aribyo byaba biteye agahinda.
Kuri njye rero ntarirarenga hari ibindi byakorwa bikerekana ububi bwa Paulo Kagame. Kandi na none umuntu yashimira abari bagize kiriya gitekerezo ariko banasabwa kwigira kubyabaye, niba harabayemo amakosa ubutaha bakazayakosora kuko niyo yicitegrerezo cy’ejo.
2. Ibyemerewe Paulo Kagame n’imikono yashyizwe ku masezerano
Mu bintu byavuzwe cyane ngo Perezida Filipo Nyusi wa Mozambiki yemereye Perezida Paulo Kagame ko ntawe uzakoresha ubutaka bwa Mozambiki ngo ajye gutera u Rwanda cyangwa ahungabanye umutekano w’u Rwanda. Aha niho hari ikibazo gikomeye n’ubwo nabonye bya binyamakuru by’ibisumizi bya Kigali aribyo byanditse gusa kugira ngo bigumye kuyobya rubanda.
Ese u Rwanda rwaba rufite amakuru ko Mozambiki yaba itegura abo kurutera kandi bizwi neza ko abarurwanya bari mu marembo yarwo? Yewe kuva Mozambiki utera u Rwanda manza bamwe basazira mu nzira bataragerayo. None Paulo Kagame we se yemereye iki mugenzi we wa Mozambiki Filipo Nyusi kubijyanye n’umutekano?
Ntawe utazi ko ishaka rya RENAMO rirwanya ubuyobozi buriho mu baritoza harimo n’abanyarwanda kandi hakaba n’abaguye mu mirwano. None Kagame yaba yaramwemereye ko ahagaritse ibyo bikorwa? Aho si bimwe by’umunyagisaka n’umunyenduga!
Na none Kagame na Mushikiwe (Mushikiwabo) basabye abantu bagera kuri 12 bo gucurwa ku ngufu. Muri abo hari umwe uregwa kuba ngo yarasahuye banki mu Rwanda naho abandi ngo ni abakoze ihonyabwoko-tutsi. Aha rero u Rwanda rwasubizanyijwe ubuhanga buhanitse na Minisitiri w’Ubanyi n’amahanga n’Ubutwererana wa Mozambiki Bwana Oldemiro Baloi.
Muri make agira ati: ʺIbyo byose bisaba kwiganwa ubushishozi n’ubwitonzi bikomeye; ibihugu byombi byishyize hamwe kugira ngo bigerageze kuzuza ayo masabwa ashobora kwemerera, bibaye ngombwa, ishyirwa mubikorwa y’iryo janywa mu Rwanda.ʺ Arakomeza avuga ati: Ni ngombwa guha agaciro umurimo wo guteza imbere Mozambiki, wakozwe n’izo mpunzi z’abanyarwanda, kandi na none, muribo ntawe ufite amakimbirane n’amatego y’igihugu cye, binahari waba ari umubare utagize icyo uvuze. Ati: Ubu duhangayikishijwe no kwerekana ko amategeko mpuzamahanaga arengera impunzi akurikizwa muri Mozambiki, bityo Mozambiki ikaba yizera ko na diaspora nyarwanda irinzwe.ʺ
Soma iyi nyandiko iri mu gipolitigali niba ucyumva cyangwa ushyire muri google translate mu rurimi wumva: http://www.voaportugues.com/a/mocambique-ruanda-exilados/3564106.html. Icyashoboye kumenyekana rero ni uko muri bariya basabwa haje kuboneka umuntu wari umwana mu gihe iryotsemba-tutsi ryabaga. Iki kibazo cyabaye ingorabahizi kuko babajije Kagame n’intumwa yari ayoboye bariye iminwa babajijwe kuri uwo muntu wari umwana.
Ibi rero bikaba bigaragaza ko umwana w’umuhutu aho ava akagera ubutegetsi bw’agatsiko ka Kagame bumufata nk’umwicanyi, uretse ba bahutu bagumye guheka impyisi bakabyirengagiza. Na none Mozambiki irabihorera ibizi, kuko nta masezerano ifitanye n’u Rwanda rwo guhana abantu. Cyangwa Kagame ashaka urwitwazo rwo kugumya gushigikira RENAMO?
Kagame amaze kubona ko apfunyikiwe amahuri, nibwo yasabye ko hajyaho akanama ko gukurikirana ibyo bemeranyijwe. Gusa ako kanama ko ni ako kwitegwa! Impunzi zigomba kuba maso.
Mu byashyiwzeho imikono, harimo guhana ubumenyi n’ubunararibonye, guhahirana n’ibindi.
None Mozambiki yaba igiye kwigira ku butegetsi bwa Kagame bw’umuranduranzuzi? Aha nasubiza nishemekeye nti OYA. Mozambiki yubaha abaturage bayo, ntiyabaranduza ibyo bihingiye cyanga ngo abategeko ibyo bahinga n’uburyo babisarura. Mozambiki se yaba igiye kugira ishyaka rimwe riryamira ayandi? Aha naho ni OYA. Kuko n’ikimenyimenyi RENAMO rya shyaka rirwanya ubuyobozi buhari ubu, rifite abarihagarariye mu intumwa za rubanda, ba minisitiri, n’abandi bayobozi mu inzego zose.
Ariko muzumve Kagame we avuga ko utamushigikiye wese, yewe niyo yaba ari isazi azafata ihama (inyundo) akayirangiza. Kagame yivugiye ko atazihanganira uwariwe wese uzafasha utavuga rumwe nawe ngo azanamukocora. Kagame ati njye singira isoni ryo kuvuga ko nica da! Arabibwira bande? Urubyiruko. Kagame washyize umurongo ntarengwa we muri Kigali Convention Center kandi azi neza ko ariwe Nyirabayaza w’imvururu n’intambara zidashira mu karere k’ibiyaga bigari by’Afurika, ashaka kwigisha Mozambiki guteza akaduruvayo muri SADC se? Ndumva atazabishobora. Gusa ashobora gucengera SADC igihe indege ze zizatangira kuza muri Mozambiki, bityo intore ze zikajya ziniga abatamwemera, dore ko Afurika y’Epfo yari yaragize uburimiro yamubwiye ko yahambira utwe.
Sinzi imihahirane Kagame yifuza kugirana na Mozambiki. Nk’imirire irahabanye cyane kandi Mozambiki nayo ibyinshi ibikura hanze. Ku bikorwa remezo rero uretse kwirarira menya ikiraro kimwe cya Mozambiki cyakubaka umuhanda urenze u Rwanda. Mu Rwanda abashoramari bubaka umuturirwa Perezida akirirwa avuga ko ariwo mupaka asigaranye ibyo ntibiba Mozambiki. Umutungo Kamere, koko u Rwanda rufite iki? Keretse ahubwo ruhahiye Mozambiki nk’amakara acukurwa, gaze (ariko se byo bizakoreshwa na nde mu Rwanda?), Petoroli n’ibindi.
Kagame akubutse Mozambiki yafashe iya Congo Brazzaville na Gabon.
Kagame araribwaribwa kandi ubwoba bumugeze habi. Agati karagwa ati baranteye. Kagame ibihe arimo ni nka ya ngwe yashaje itagira n’inzara abantu bagumya gutinya kandi haba hari n’igihe yapfuye. Ba bacanshuro b’abicanyi ba CIA bamaze kumubwira ko noneho ririya tohoza rya bafaransa ritamusiga amahoro, amera nk’usaze. Niyo mpamvu yirukira bariya bagabo bombi ngo arebe ko baba bafite ibikomerezwa mu bufaransa bamufashe gutanga bituga, maze babe babisubika.
Dore no mubyo Mucyo yazize ngo ko hikanzwe ko ashobora guhishura uburyo yatekinitse ya raporo yamwitiriwe. Hakaba n’abemeza ko nyine hari uwo yaba yarabiganirijeho bo muri biriya byihebe bya CIA, akaba ariwe umena ibanga ko babivuzeho. Ikindi kuri izi ngendo, Kagame ujya hanze y’Afurika akakirwa n’abanyeshuri n’abarimu nta na nyumbakumi urimo, yashatse kwisubiza agaciro muri Afurika aho yakirwa n’abagenzi be ba Perezida.
Dusubiye ku mucyo wa kinyarwanda ndetse n’ibyo abandi ba Perezida bakora, Kagame yerekanye ko ari inyamaswa. Gufpusha Senateri n’intumwa ya rubanda mu minsi ikurikiranye ntasubike ingendo, noneho by’agahebuzo muramu we akaba n’umwami wanyuma w’u Rwanda (Kigeli) akimara gupfa ngo yeguye urugendo batarava no ku kiriyo? Yewe ga Kagame we!
Mu tuntu n’utundi, reka ngaruke ku bibera murugo rwa Paual Kagame. Ese ko Nyiramongi atigeze agaragara muri izi ngendo ahubwo agaherekezwa n’uriya mugore wagira ngo arara areba mu rwabya rw’uburozi, aho muzunga ntigikomeza hagati ya Kagame na Nyiramongi?
Aha Kagame haragazwe ariko iminsi izamwereka ko arutwa n’isazi nzima.
Criminal Paul Kagame