Reply To: ABACUNGUZI BA FDLR/FOCA

Paul Kagame News Forums Rwanda and Burundi Voices ABACUNGUZI BA FDLR/FOCA Reply To: ABACUNGUZI BA FDLR/FOCA

#27249
Paul Kagame
Keymaster

Ikiganiro Mwalimu yagiranye na Bwana Augustin Iyamuremye, wari umukuru w’ibiro by’iperereza mu butegesti bwabanjirije jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994.
Iki kiganiro gishingiye ku nyota yo kumenya uburyo jenoside yakorewe abatutsi yaba yarateguwe, uburyo yateguwemo n’abayiteguye, niba bizwi n’uwari ushinzwe ibiro by’iperereza.

Mbanze nibutse abasomyi bazabasha gusoma iki gitabo , uwo uri we mu mateka y’u Rwanda.
• Ni wowe wari umuyobozi w’ibiro by’iperereza nibura imyaka ibiri mbere yuko jenoside itangira.
• Wabarizwaga mu mashyaka atavuga rumwe na MRND bivuze ko utavugaga rumwe na Habyarimana.
• Ukomoka mu majyepfo y’u Rwanda ahitwaga kera muri perefegitura ya Butare.
• Utunze umukobwa wa Sindikubwabo Theodore wigeze kuba Perezida wa repubulika by’agateganyo nyuma y’iyicwa rya Perezida Habyarimana.
• FPR imaze gufata ubutegetsi washyizwe mu nzego zayo zo hejuru, harimo kuba Ministre w’ububanyi n’amahanga ku ngoma ya Paul Kagame.
• Wanyuze mu y’indi myanya ikomeye mu butegetsi bwa FPR harimo no kuba umusenateri.
• Birushijeho, wagizwe umuyobozi wa komisiyo yiga ivugururwa ry’itegekonshinga kugira ngo Paul Kagame abashe guhabwa izindi manda zo kuyobora igihugu.
• Ukaba uri umuntu ukomeye cyane mu butegetsi bw’u Rwanda rwa Kagame.

Amateka yacu mu magambo avunaguye :
Duhere ku mateka y’u Rwanda.
Muri 1959, abaturage bigobotoye ingoma ya cyami ntutsi yari imaze imyaka amagana n’amagana ibica urubuzo, ibyo byanyuze mu cyaje kwitwa révolution ya rubanda.
Ingaruka z’iyo révolution ni uko benshi mu bari bashyigikiye ubwami bari bamaze gutakaza ingoma, kimwe n’abandi b’inzirakarengane bahohotewe, bafashe inzira y’ubuhungiro bagana mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda, ari byo Uganda, Burundi, Tanzania na Kongo.
Hagati ya 1961 kugeza 1968 haje kuvuka umutwe wiyise inyenzi wari ugizwe n’abatutsi bahunze, baharaniraga gutera u Rwanda ngo bagaruke ku butegetsi bakoresheje ingufu za gisirikare . Habaye ibitero byinshi by’inyenzi, uko bateye bagasubizwa inyuma, ari nako bahungabanya ubumwe n’umutekano hagati y’abana b’u Rwanda.
Abatutsi benshi b’inzirakarengane bagiye bahohoterwa, abandi baricwa bazira kwitirirwa abo bantu b’inyenzi baharaniraga kugaruka gufata ubutegetsi ku ngufu.
Muri 1973, mu Rwanda, ubutegetsi bwarahindutse, uwari Perezida w’u Rwanda, Grégoire Kayibanda, aba avuyeho, asimburwa na HabyarimanaYuvenari.
Mu myaka ya 1970, kuza mu myaka ya nyuma, Ubugande bwagiye butegekwa n’abaperezida bivugwa ko bakoreshaga igitugu no guhungabanya umutekano w’abanyagihugu, badasize n’umutekano w’ibihugu bituranye n’Ubugande.
Iyirukanwa ry’impunzi z’Abanyarwanda bikozwe na Milton Obote:
Mu myaka ya za 1980-1982, ubutegetsi bwariho i Bugande bwaje gutoteza impunzi z’Abanyarwanda zahungiyeyo mu myaka ya 1959-1973. Milton Obote yaje kwirukana impunzi, maze ziyemeza kugaruka iwabo mu Rwanda, mu gihugu cyabo cy’amavuko.
Mu gihe impunzi zageraga mu Rwanda, ntibakiriwe neza nk’uko byagombaga kugenda, ahubwo benshi muri bo barirukanwe basubizwa i Bugande kandi nta mutekano bahafite. Iri rikaba ari ikosa rikomeye cyane ubutegetsi bwa Habyarimana bwakoze, bunarikorera Abanyarwanda, baba ab’impunzi bangiwe gutaha iwabo, baba ab’imbere babujijwe uburenganzira bwo kwakira no kubana n’abavandimwe babo bavuye ishyanga.
Impunzi z’abatutsi ziyemeza kugana iy’ishyamba:
Mu gihe impunzi z’Abanyarwanda zirukanwaga i Bugande, zikangirwa kwinjira mu gihugu cyazo cy’u Rwanda, byahuriranye na Museveni wiyemeje kugana iy’ishyamba kujya kurwanya ubutegetsi bwa Uganda atemeraga , bityo bimworohera cyane kwinjiza mu ngabo ze abasore b’impunzi z’abatutsi bari baratotejwe ku ngoma ya Milton Obote . Impunzi z’Abanyarwanda ziyemeje kumurwanirira kugira ngo nibura zibone aho ziba zihishe. Kubw’amahirwe, mu ntagiriro za 1986, Museveni yatsinze intambara abifashijwemo cyane n’izo mpunzi z’abatutsi zamurwaniriye.
Ifatwa ry’ubutegetsi i Kampala :
Muri 1986, Museveni amaze gufata ubutegetsi i Kampala, imyanya yose ikomeye mu rwego rwa gisirikare n’iz’umutekano, yayishyize mu maboko y’impunzi z’abatutsi b’Abanyarwanda kuko ari bo bamurwaniriye, bakamumenera amaraso, bakamugeza ku butegetsi. Bigeza n’aho umwe muri bo ariwe Fred Rwigema amugize Minisitiri w’Ingabo z’igihugu.
Muri 1987, mu kwezi kwa mbere, mu nama abatutsi bagiranye , basabye Museveni kubafasha gutaha iwabo, kuko babonaga nta kindi kintu yabaha , nta n’ikindi yabamarira, usibye kubasubiza mu gihugu cyabo birukanwemo, barabuze uburyo bwo kugisubiramo.
Ntiyashoboraga kubibangira kuko ari bo bamurinze kandi bamukingiye ngo hatagira abandi Baganda bamwambura ubutegetsi, kandi ukugera ku butegetsi kwe abikesha amaraso yabo yamenekeye ku rugamba rwo kubohoza Ubugande. N’Abagande kandi nabo bari basonzeye imyanya yari ifitwe n’Abanyarwanda mu butegetsi bwa Uganda
Mu kwezi kwa gatandatu k’uwo mwaka, Museveni yaje kujya kugisha inama Perezida wa Tanzania, Julius Kambarage Nyerere, agira ngo amenye uko yakwitwara muri icyo kibazo cy’impunzi z’abatutsi, dore ko anatera u Bugande, aturutse muri Tanzania, ari Nyerere wamwemereye, akabimuhera umugisha n’inkunga zose yamukeneyeho, amubwira ko nta kibazo, ko agomba kubafasha gutaha ku ngufu nk’uko nabo bamufashije kugera ku butegetsi ku ngufu.
Muri 1988, Museveni amaze kwemerera abatutsi b’impunzi, banahawe ubwenegihugu bwa Uganda, ko azabafasha gutaha mu Rwanda ku ngufu. Museveni yaje kugusha Habyarimana mu mutego, maze amutumira mu mihango yo kwambika amapeti abo basirikare b’abaganda bakivuga ko ari Abanyarwanda bari baramurwaniriye. Mu basirikare yambitse amapeti harimo Paul Kagame, Fred Gisa Rwigema n’abandi Banyarwanda benshi .
Ishingwa rya FPR mu rwego rwo kuzatera u Rwanda :
Nk’uko Museveni yari yarabibemereye, abatutsi bose, aho bari hose ku isi, bahise baterana biyemeza kugabanya amacakubiri yabarangaga, bashyiraho umutwe wa poritiki witwa FPR wagombaga kunganirwa n’igisirikare cyitwa APR .
1988, muri Amerika habereye inama ishyiraho ishyaka rya FPR. Habaye kongre ebyiri, iy’i Washington n’indi yayibanjirije y’i Los Angeles, ndetse bahabonera n’inkunga zitandukanye za bamwe mu Banyamerika.
Intangiriro y’ uruhari rwa Tanzania mu marorerwa yagwiriye u Rwanda :

Impunzi z’abatutsi zahunze u Rwanda guhera mu myaka ya za 1959 kugeza 1973, bamwe muri bo bahungiye muri Tanzania, bakirwa n’ ubutegetsi bwa Julius Nyerere mu myaka yakurikiye ubwigenge bwa Tanzania.
Iguhugu cya Tanzania cyabaye icya mbere mu kumva akarengane k’impunzi zose zari zarameneshejwe mu bihugu byazo, bityo n’impunzi z’Abanyarwanda baziha umwanya wihariye. Tanzania yasabye u Rwanda gucyura impunzi kuva kera, ariko u Rwanda ntirwabyitaho .
Nyuma y’uko ubutegetsi bwa Habyarimana bwangiye impunzi z’abatutsi kwakirwa mu gihugu cyazo cy’amavukiro, kandi zari zirukanwe muri Uganda na Milton Obote, iyi myifatire y’ubutegetsi bwa Habyarimana yababaje cyane Perezida Nyerere nawe wari ufite impunzi zitari nke z’abatutsi zahungiye mu gihugu cye. Ni bwo Nyerere yegereye bimwe mu bihugu bikomeye byamwumvaga, maze abigezaho uburemere bw’icyo kibazo cy’impunzi z’abatutsi, ni bwo atangiye kubacengezamo igitekerezo cyo kuzacyura izo mpunzi hakoreshejwe ingufu za gisirikare.
Ibihugu byari byarafashije Tanzania kwirukana Idi Amin Dada mu ntambara, byabwiye Nyerere ko abyize neza , akerekana ko bwaba ari bwo buryo bwatuma ikibazo cy’impunzi gikemuka, ko babimufashamo.
Tanzania ifasha Museveni kuvanaho ubutegetsi bwa Milton Obote:
Tanzania imaze kuganira n’ibihugu bitandukanye by’abazungu, byamwemereye gufasha Museveni kurwanya Milton Obote. Nyuma y’urwo rugamba , Museveni yatsinda, hagahita higwa ukuntu impunzi z’abatutsi b’Abanyarwanda na bo bacyurwa mu gihugu cyabo ku ngufu, kandi ni nako byagenze.
Tanzania, kimwe n’ibindi bihugu byo mu karere , harimo Uburundi, Uganda na Zayire, bafashije inkotanyi, bareka urubyiruko rw’abatutsi rukomoka ku babyeyi bari barahungiye muri ibyo bihugu bajya gufatanya n’inkotanyi muri Uganda kugira ngo babashe gutera u Rwanda.
1990, umutwe wiyise Inkotanyi ukomoka mu mpunzi z’Abanyarwanda bo mu bwoko bw’abatutsi bateye u Rwanda babifashijwemo na Museveni.
Muri 1993, haje gushyirwa umukono ku masezerano yari yatangiye mbere yaho , imishyikirano yahuzaga Leta y’u Rwanda n’uwo mutwe w’inkotanyi. Iyo mishyikirano yaberaga Arusha muri Tanzania.
Muri ayo masezerano hateganywaga uburyo igihugu kizayoborwa bundi bushya, kandi n’ibibazo byose byari bihari bikiganwa n’ibice byose byasinye ayo masezerano, bityo n’ikibazo cy’impunzi kikabonerwa umuti burundu.
Urugamba rwa FPR iyobowe na Paul Kagame rwakozwe rute ?
Muri gahunda yo gusenya inzego zose z’ubutegetsi zariho mu Rwanda, kugira ngo bizabashe kugeza Paul Kagame ku butegetsi, yashyizweho ingamba zo kugura no kugira ibyitso benshi mu bategetsi batakundaga igihugu cyabo, Kagame abizeza kubaha amafranga, kimwe n’izindi ndonke zitandukanye. Kugira ngo abo bose bamukorere , bamufasha kumuha amakuru yose ya ngombwa umutwe wa FPR wari ukeneye mu gutsinda urugamba, kimwe n’izindi nkunga zose Kagame yari akeneye imbere mu gihugu.
Paul Kagame kandi yijeje abamufashije bose bakorera mu nzego z’imbere mu gihugu kuzabaha indi myanya mu gihe azaba yatsinze urugamba bazaba baramufashijemo, imyanya iruta iyo Habyarimana yari yarabahaye .
Bimwe mu byakozwe n’ibyitso bya FPR imbere mu gihugu harimo ibi bikurikira:
1. Gufasha mu buryo bwose bushobora urubyiruko rukomoka mu miryango y’abatutsi gusanga FPR mu mashyamba aho yarwaniraga.
2. Korohereza bamwe muri urwo rubyiruko kugaruka imbere mu gihugu nyuma yo kwitoza ibya gisirikare , bagera ku mirenge y’iwabo cyangwa ahandi FPR yifuje ko bayigirira akamaro, maze bakicara bategereje kuzashyira mu bikorwa amabwiriza bazahabwa na FPR.
3. Gufasha FPR kuyibonera ububiko bwo guhishamo ibikoresho bya gisirikare imbere mu gihugu no kuyifasha kurinda aho hantu hose ibyo bikoresho bibitse.
4. Gufasha FPR mu kuyobya uburari no kutavuga inkuru nyazo ku byerekeye ibikorwa by’iterabwoba yakoraga imbere mu gihugu, harimo gutega ibisasu ahantu hatandukanye, cyangwa kwica abantu ku buryo butandukanye hirya no hino mu gihugu.
5. Kugira inama FPR ku nzira yakoresha kugira ngo ibashe gusenya ubutegetsi bwariho mu buryo bwihuse.
6. Gufasha FPR gukusanya imisanzu mu bayoboke bayo bari imbere mu gihugu, no kuyifasha kongera abandi bayoboke benshi bashoboraga kuboneka mu nzego z’ubutegetsi.
Nyuma y’ibyo maze gutondagura noneho uyu ni umwanya wo kugira ibyo nkubaza, nabyo mbanje kubisasira:
• Mu mwanya wawe w’umukozi mukuru w’ibiro bishinzwe iperereza.
• Wari ufite abantu baguhagarariye mu maperefegitura yose y’u Rwanda, amakomine yose n’ahandi, ndetse no hanze y’igihugu.
• Wabonaga amakuru yose yerekeranye n’ibyakorwaga byose, haba mu nzego za leta , cyangwa mu baturage, kuko kari akazi kawe.
• Watangaga amakuru yose y’abantu bavaga mu Rwanda bajya kwiyunga n’umutwe w’inkotanyi.
• Wari warakoze liste y’imiryango yose y’abatutsi uhereye muri buri selire y’u Rwanda, segiteri na komine kugeza kuri perefegitura , werekana abantu bajyaga mu nkotanyi bose, abagumagayo ndetse n’abagarukaga imbere mu gihugu. Ibi wabikoraga mu rwego rwawe rw’umukuru w’ibiro by’iperereza.
• Ni nawe watangaga amakuru yose yerekeranye n’abantu bose boherereza umutwe wa FPR inkunga z’amafranga cyangwa z’ubundi bufasha FPR yari ikeneye.
• Ni wowe wari ushinzwe guha Ministre w’intebe amakuru yose y’ ubutasi yerekeranye n’umutekano w’igihugu, na we akayasangiza Perezida wa repubulika.
• Ubuzima bwose bw’igihugu bushingiye ku makuru y’ubutasi, byose byari mu maboko yawe.
Dore rero ibibazo icumi na bitatu ( 13 ) gusa nifuza ko wasubiza Abanyarwanda.
Kuva mu mwaka wa 1994 ubutegetsi bwa FPR bwashinje ubutegetsi bw’abahutu bwatsinzwe muri nyakanga 1994, ko bwateguye kandi bugashyira mu bikorwa jenoside yakorewe abatutsi.
Icyaha cya jenoside ni icyaha gikorwa na leta, ikoresheje inzego za leta, bivuze ko abantu bakorera leta bakoresheje ubushobozi bavana muri leta bakorera n’ibikoresho byayo, babikoresha mu gutegura no gushyira mu bikorwa umugambi wa jenoside.
Niba hari umugambi uwo ari wo wose wategurwa , abantu ba mbere bagomba kubimenya, baba bawurimo cyangwa batawurimo, ni umuyobozi w’ibiro by’iperereza mu gihugu, kimwe n’umukuru w’ingabo, kuko abo bantu bombi ni bo bonyine baba babitse amakuru y’ubutasi y’ukuntu igihugu giteye umunsi ku wundi.
Ibibazo byanjye rero aka ari ibi :
1. Mbese wemera ko mu Rwanda habaye itegurwa ry’umugambi wa jenoside ?
2. Mu makuru yawe y’ubutasi mu gihe waba wemeje ko uwo mugambi wabayeho, wabayeho ryari? Amanama yo gutegura uwo mugambi yaberaga he ? Yari agizwe na bande ? Wowe wari ufitemo ruhari ki, mu kubimenya cyangwa mu kutabimenya?
3.Mbese ko wari ufite abaguhagarariye mu nzego zose z’igihugu, ukaba warategekaga ibiro by’iperereza uhabwa amakuru y’imbere mu gihugu n’ayo hanze yigihugu, wigeze ubwirwa na rimwe ko hari abantu barimo bategura umugambi wo kuzica abatutsi, haba mu rwego rwa komine, cyangwa perefegitura, ndetse no mu rwego rw’igihugu ?
4. Ko raporo zose za buri munsi wazishyikirizaga ministre w’intebe kandi buri munsi , waba hari ikintu wamenye maze ntukimubwire ?
5. Mbere y’uko indege ya Habyarimana iraswa, sobukwe Sindikubwaho Theodore ni we wari perezida w’inama ishinga amategeko, CND, irimo abadepite bose bakomoka mu turere tw’igihugu. Waba se warigeze kuganira na sobukwe we wakomokaga mu ishyaka rya MRND, kandi ari nimero ya kabiri mu butegetsi bwo kwa Habyarimana, maze ukamusangiza amakuru y’uko hari umugambi wo kwica abatutsi waba warabonaga ?
6. Habyarimana amaze kwicwa , hemejwe ko sobukwe ahita aba Perezida wa Repubulika
w’agateganyo, ndetse kubera umutekano wawe nkuko babivugaga , haje kuba igihe
wasabye ko mubana mu nzu imwe, maze birakorwa, murabana. Nibutse ko tariki ya 7
ukwezi kwa kane, umwaka 1994, indege yaraye irashwe, wowe wari ku Gisenyi aho
wagombaga gukurikirana imirimo y’akanama ka CEPGL ishinzwe umutekano mu bihugu
bituranye n’ibiyaga bigari, inama ihuje u Rwanda, Burundi na Zayire.

7.Igihe se wari umaze kubonana na Sobukwe munabana mu nzu imwe nkuko nabivuze , ko ubwicanyi bwari bwaratangiye ku mpande zose, waba warasangije sobukwe kuri ayo makuru y’ubutasi y’itegurwa ry’umugambi wa jenoside ngo nibura amenye ko ubutegetsi yari ahagarariye bwarimo gukora jenoside ? Muri make, Sindikubwabo ubwo yari Perezida wa Repuburika y’u Rwanda wamubwiye ko ubutegetsi bwe burimo gushyira mu bikorwa umugambi wa jenoside ? Wamubwiye se abayiteguye n’inzira bari barahisemo kuzakoresha kugira ngo iyo jenoside izabashe gushyirwa mu bikorwa ?

8. Hagati mu gihe cya jenoside, wa mwanya wakoragamo ku ngoma ya Nsengiyaremye Dismas no ku ngoma y’Agathe Uwilingiyimana wari ministre w’intebe, baje kugusimbuza undi muntu, guverinoma yitwaga iy’abatabazi iguha undi mwanya ukomeye wo kuyobora imwe mu maprojet yari ifite amafranga menshi. Wemeye gukomeza gukorera ubwo butegetsi uzi neza ko burimo gushyira mu bikorwa umugambi wa jenoside yo kumara abatutsi?
9.Wowe nk’umukuru w’ibiro by’iperereza wari uzi neza ibikorwa bya FPR imbere mu gihugu, wari uzi neza ko muri 1993, uwitwa Karenzi Karake, abitegetswe na Paul Kagame, bashyizeho umutwe witwa network Commando wari ushinzwe kwica no gusenya ibintu byose byatuma habaho imvururu kugira ngo ubutegetsi buhirime, wari uzi neza ko integano za network commando kwari no kwica abatutsi cyangwa kubicisha kugira ngo bishyirwe ku butegetsi bwariho, mbese aya makuru wigeze uyatangaho raporo uyiha Ministre w’intebe Agatha Uwilingiyimana ? Cyangwa ngo nyuma uyahe sobukwe Dr. Sindikubwabo Theodore ? Ishyirwaho ry’uwo mutwe wa Network Commando n’imikorere yawo yose, ni uwuhe mutegetsi wa leta wabihayemo raporo ?
Nyuma se bwo, aho MINUAR iziye ,ko mugomba kuba mwarakoranaga, wabimenyesheje nde muri MiNUAR?
10. Wowe nk’umuntu wari ushinzwe ibiro by’iperereza wamenye neza ko hari ibitero FPR yakoraga igamije kwica abatutsi kugira ngo bishyirwe ku butegetsi bwariho, aha ndavuga ibitero FPR yakoze yica abagogwe muri Mutura ? Nkavuga ubwicanyi FPR yakoreye muri Sous prefegitura ya Kirambo, Nkavuga ubwicanyi FPR yakoze muri superefegitura ya Kinihira abaturage bari bahatuye banze gutora FPR , maze igahitamo kubica, mbese aya maraporo hari ubutegetsi bwa leta wigeze uyasangiza ?
11. Mbese uwavuga ko wari umwe mu bakozi bakoreraga FPR ariko bihishe mu nzego z’imbere mu gihugu, hari aho yaba akubesheye ?
12. Tuvuge ku itahuka ryawe uva muri Kongo. FPR imaze gufata ubutegetsi, mbere y’uko hanashira ibyumweru bibiri gusa , wowe wahise utahuka, utitaye ku bwicanyi bwari bumaze kuba, utitaye kuba wari umukwe wa Sindikubwabo washinjwaga kuyobora igihugu cyakoreye jenoside abatutsi, utitaye kuba ari wowe wakoze amaliste yose y’imiryango y’abatutsi yatanze abana babo ngo bajye mu nkotanyi kwitoza ibya gisirikare, wahise utaha wakiranwa amaboko yombi. Kuki FPR yakugiriye icyizere kingana gityo mu gihe abandi bategetsi yabicaga urubuzo cyangwa ikabajyana mu magereza? Uwavuga ko uri umwe mu bagejeje FPR ku butegetsi, mbese yaba akubeshyeye ?
Uwavuga se ko U Rwanda ari wowe waruroshye mu kangaratete, ukarugeza aho FPR yashakaga, hari icyo yaba akubeshyeye ho?
Kuba bagenzi bawe mwakoranye bwa Habyarimana, na Nsengiyaremye, na Uwiringiyimana na Sindikubwabo barishwe ureba, abandi bakaregwa gutegura no gushyira mu bikorwa jenoside yakorewe abatutsi, ndetse abenshi bakaba bagiye kuzagwa muri gereza, uri aho uzi neza ko nta ruhare rwabo wigeza wereka Abanyarwanda n’isi, wumva umutima utakurya?
Ese ukurikije amaperereza wakoraga mu gihugu, ko kandi no ku ngoma ya FPR wakomeje kuba mu nzego z’ubutegetsi zimenya imiterere y’igihugu, ko abahutu bishwe ku bwinshi mu bwisanzure , wasanze byari mu mugambi wateguwe na nde?
13. Ibyumweru bibiri gusa nyuma yuko FPR ifashe ubutegetsi, aho wari mu mujyi wa Goma muri Kongo nko mu mataliki ya 25 ukwezi kwa karindwi, nyuma ya saa sita, uhita wambuka umupaka usanga inkotanyi nta bwoba na buke ufite ? icyo cyizere wakivanaga he? Waba se hari igihe wigeze kugira ubwo uterwa ubwoba n’aya maliste yose wakoraga, ntunatinye kuyaha ibinyamamakuru byigenga ngo abaturage bamenye uko abana b’abatutsi bagenda buri munsi basanga inkotanyi , kuki ibyo bitaguteye ubwoba? Cyangwa gutangaza ayo maliste uyashyira hanze byari muri gahunda yawe yo gufasha FPR ?
Reka tujye ku butabera mpuzamahanga tutanaretse na gacaca .
-Kugeza ubu urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho kuburanisha ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi, rwabuze ibimenyetse byerekana itegurwa ry’umugambi wo gukora jenoside, bivuze ko nta jenoside yigeze itegurwa kubera ko nta bimenyetso by’umugambi byigeze bibaho.
-Wowe nk’umuntu wari ushinzwe ibiro bikuru by’ipereza mu gihe navuga ko wenda uwo mugambi wategurwaga, haba hari ibimenyetso wigeze ubona ngo ube warabihaye ubutegetsi bushya bwa FPR ?
-Ko mu myaka irenga 22 FPR imaze k’ubutegetsi, ko wayikoreye mu myanya itandukanye, ukayibera minister w’ubuhinzi, ukayibera ministre w’ububanyi n’amahanga, waba hari umuntu uwo ari we wese, haba mu Rwanda cyangwa mu mahanga cyangwa urwego urwo ari rwo rwose wahaye ibimenyetso by’uko hari umugambi wo gukora jenoside mbere y’uko ikorwa ?
-Waba uvuga se ko waba utarabimenye ?
-Haba se hari bamwe mu bakozi bawe baguhishe ko hari umugambi wa jenoside wategurwaga , ariko bakanga kubiguhamo raporo ?
-Mu bushakashatsi bwawe, uhereye 1994 kugeza uyu munsi, unongeyeho imyaka wabayemo senateri, waba warigeze na rimwe wibuka ikimenyetso icyo ari cyo cyose wigeze kubona cyangwa gutangaho raporo cy’itegurwa ry’umugambi wo gukora jenoside ?
-None se niba wowe wari ushinzwe ibiro by’iperereza , ukaba umunyabutare, uwari ministre w’intebe Agathe Uwilingiyimana , nawe akaba umunyabutare, sobukwe akaba umunyabutare, ibiro by’iperereza wayoboraga bikaba byari muri opposition, niba nta bimenyetso mwigeze mubona, ubwo abaturage bazavuga ko ari nde wateguye umugambi wa jenoside ?
– Kuki batakujyanye mu rukiko mpuzamahanga TPIR- ARUSHA kubabwira ko habayeho umugambi wo gutegura jenoside cyangwa ngo uvuge ko nta mugambi wabayeho, ibyo ubyakira ute ?
-Wowe n’uwitwa général Gatsinzi Marcel wahise ayobora ingabo ubwo jenoside yatangiraga, FPR imaze gufata ubutegetsi, mwembi yabashyize mu butegetsi bwayo , muba muri guverinoma. Byashoboka bite ko mwembi mwaba mwarabuze ibimenyetso by’itegurwa ry’umugambi wa jenoside yakorewe abatutsi, niba byarabayeho koko?**
-Ubwo Général Gatsinzi Marcel yahamagazwaga mu rukiko mpuzamahanga Arusha mu rubanza rwa Bagosora, abajijwe ibibazo ku byerekeranye no kumenya niba mu Rwanda haba harabayeho koko umugambi wo gutegura jenoside yagombaga gukorerwa abatusti, yavuze ko uwo mugambi ntawo yigeze amenya, haba mbere y’uko aba chef d’état-major ubwo Habyarimana yari amaze gupfa cyangwa mu minsi yari chef d’état- major ndetse na nyuma y’aho. Ibi ni nabyo urukiko rwahereyeho ruhanagura kuri Bagosora umugambi wo gutegura jenoside yakorewe abatutsi.
-Ikibazo, ubwo se wowe uwakujyana imbere y’urukiko urwo ari rwo rwose, wasobonura ute ko habayeho jenoside yakorewe abatutsi itarigeze itegurwa ?
-Waba se waranze gutanga ibimetso kandi ubifite ?
-Wowe na Gatsinzi Marcel se, iyo muhuye mwiherereye, ni ibiki muvugana byerekeranye n’uruhari rwanyu mu gufasha FPR kugera ku butegetsi ?
– Mbese musanga FPR yarabahaye ibiruta kure ibyo mwari mwarabonye mu butegetsi bwa Habyarimana, haba mu kugira uburenganzira bwo kwisanzura, mu kuvuga no kubaho mu mudendezo, mwebwe hamwe n’ababakomokaho ?
-Uwagusaba gucira urubanza Sindikubwaho, Sobukwe wabaye pereziza w’agateganyo mu gihe cya jenoside, wamushinja ibihe byaha ? Wamuha gihano ki ?
-Niba warabaye igikoresho cya FPR mu buryo butandukanye mbere y’uko FPR ifata ubutegetsi, n’ki wishimira mu bikorwa byawe wakoze mu kuyifasha kugera ku butetsi ? Cyangwa se uramutse ubonye umwanya wo kwigaya no kwicira urubanza, n’iki wumva warahemukiyeho abaturage b’u Rwanda bishwe urubozo kuva aho FPR ifatiye ubutegetsi, tutaretse n’abishwe kuva mu mwaka wa 1990 ubwo FPR yateraga yiyemeje kuzafata ubutegetsi ku ngufu ?
– Utubazo tw’amatsiko : Mbese wakoreye FPR ? Niba ari byo wayikoreye kuva ryari ? Mbese washoje inshingano zose yari yaraguhaye mu gihe wari umukuru w’ibiro by’iperereza ku ngoma ya Agathe Uwiringiyimana no ku ya Nsengiyaremye?
-Ko mu Rwanda hari inzego za l’ONU bitaga MINUAR, waba warigeze kwegera inzego zayo ngo uzibwire ko mu Rwanda hari umugambi wo gukora jenoside ?
– Mbese uwakubaza atya : Uwaguha ngo FPR ive ku butegetsi , Paul Kagame ntabe agifite ubutegetsi n’ubushobozi bwo gutera ubwoba, mbese birashoboka ko wazatanga ubuhamya ku bwicanyi bwose ingabo za FPR zakoreye abaturage bo mu bwoko bw’abahutu, n’abatutsi batavuga rumwe na Kagame kuva muri 1990 -1994 kugeza uyu munsi ? Iki gisubizo kirakenewe cyane.
Abanyarwanda benshi cyangwa bose bazashimishwa n’uko wazabaha ibisubizo by’ibi bibazo byose ?

Criminal Paul Kagame