Paul Kagame News › Forums › Rwanda and Burundi Voices › ABACUNGUZI BA FDLR/FOCA › Reply To: ABACUNGUZI BA FDLR/FOCA

RWANDA : CNDD/FDD Ishyaka ririkubutegetsi igira iti:”Ibi Leta ya Kigali yise jenoside ni ikinyoma kuko FPR/Inkontanyi yari igamije gusiga ibara Leta y’ Abahutu”.Inzobere muri politiki yo mu Biyaga Bigali, Mwalimu Filip Reyntjens wigisha muri Kaminuza ya Anvers mu Bubiligi asanga iri tangazo rya CNDD/FDD ari n’ ubushotoranyi bukomeye ndetse bizatuma umubano w’ ibi bihugu byombi uteri uhagaze neza urushaho kumera nabi.Mu kiganiro na RFI mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere taliki ya 22/8/ 2016, Filip Reyntjens yagize ati:” Iyi mvugo ya CNDD/FDD igaragaza ipfobya ryuzuye kuko Perezida w’ iri shyaka ahakana ko nta jenoside yabaye mu Rwanda ngo ahubwo FPR ikimara gutsinda urugamba yahise ibihimba”.N’ ubwo ntacyo u Rwanda ruragira icyo ruvuga kuri iri tangazo ry’ abahezanguni, ntawakwirengagiza ko FPR/Inkontanyi yarwanyije abajenosideri ndetse Leta y’ u Rwandaikomeje guhangana nabo mu butabera mpuzamahanga.Ku rundi ruhande, bene iyi mvugo ntinakoreshwa n’ abakekwaho kugira uruhare muri jenoside mu Rwanda byumvikane ko bizagira ingaruka mbi ku mpande zombi.Isesengura rya Congo Sud kivu rigaragazako iyi mvugo y’ ishyaka riri ku butegetsi Bujumbura ari ikimenyetso cy’ imbaraga nke za Leta ya Nkurunziza iri mu mazi abira dore ko yahisemo inzira y’ ubwigunge kuko ntigaragara ku rwego mpuzamahanga.CNDD/FDD ikomeje kwikanga urugendo Minisitiri w’ ingabo wa Canada yagiriye ku mugabane wa Afurika aherekejwe na Gen. Roméo Dallaire.Iri shyaka rikomeza ryemeza ko Gen.Romeo Dallaire ariwe wafashije FPR/Inkontanyi gufata ubutegetsi ndetse ngo ikaba ifite misiyo yo gufasha inyeshyamba zifite intego yo guhirika Nkurunziza ku mwanya wa Perezida w’ Burundi.
Criminal Paul Kagame