Reply To: ABACUNGUZI BA FDLR/FOCA

Paul Kagame News Forums Rwanda and Burundi Voices ABACUNGUZI BA FDLR/FOCA Reply To: ABACUNGUZI BA FDLR/FOCA

#27244
Paul Kagame
Keymaster

IPSF ni umuryango uhagarariye abanyeshuri biga Pharmacy bagera ku 350,000 bava mu bihugu 90 bitandukanye, washinzwe mu 1949 i London, ukaba ufite ibiro bikuru i La Haye mu Buholandi

Tariki ya 4 Kanama 2016, i Harare muri Zimbabwe habereye inama mpuzamahanga ya 62 y’uyu muryango,  hari mu rwego rwo gutora umuyobozi mushya.

Mu matora yabaye, umusore w’Umunyarwanda witwa Israel Bimpe ni we wagiriwe icyizere cyo kuyobora uyu muryango.

Izubarirashe.rw twaganiriye na Isarel kugira ngo Abanyarwanda bamenye uko yageze ku buyobozi bw’uyu muryango.

Israel Bimpe ni muntu ki, akora iki ku batamuzi?

Israel Bimpe ni umusore w’ingaragu wavukiye mu cyahoze ari Butare ari naho ababyeyi be batuye. Ndi imfura mu muryango nkaba mfite bashiki banjye babiri bankurikira. Nize amashuri abanza ku kigo cyitwa Le Pigonnier i Butare ayisumbuye nyiga kuri Group Officiel de Butare nyasoreza muri Ecole Autonome i Butare.

Ndangije muri kaminuza y’u Rwanda mu ishami rya Pharmacy, nkaba naratorewe kuyobora umuryango w’abanyeshuri biga pharmacy ku Isi. Ndi umuyobozi mukuru wa Rwanda Children’s Cancer Relief, umuryango uharanira gufasha abana barwaye kanseri ndetse no gukora ubukangurambaga no kumenyekanisha kanseri zifata abana.

Mbere yo kuba umuyobozi wa IPSF wakoraga iki?

Nari Visi-Perezida nkanayobora African Regional Office ya IPSF kuva mu kwa 8 umwaka ushize. Mbere yaho nayoboye umuryango w’abanyeshuri biga Pharmacy mu Rwanda. Nanagize imyanya y’ubuyobozi nko muri Youth Literacy Organization, MedInspire, n’indi.

Gutekereza kwiyamamariza kuyobora urwego runaka ku rwego rw’Isi ni ikintu gikomeye, wowe byakujemo bite?

Ndumva nari narishyizemo ko nabishobora nk’uko undi wese abishobora, kandi akaba ari ikintu maze imyaka mparanira, mbyitoza, nanashaka ubumenyi ngo mbishobore.

Ese ni iki cyaguteye kumva wakwiyamamariza kuyobora IPSF?

Kuba nari Umuyoboziwa IPSF muri Africa, nkaza no kubifatanya no kuba Visi-Perezida umwaka ushize, ndetse n’ibikorwa nagiye nkora, byatumye numva ko naba nashobora kuyobora uyu muryango, n’abo twahangana nkemeza inteko itora ko mbarusha, ni na ko nafashe umwanya uhagije wo kubyitegura.

Ni iki wumva uzamarira uyu muryango muri mandat watorewe n’ingamba zizagufasha kubishira mu bikorwa?

Ibyo numva nzashyiramo imbaraga cyane, ni ubufatanye na UN turi gukoraho tukaba tugomba gusinyana amasezerano y’ubufatanye. Icya kabiri, ni ukongera ibikorwa duhuriraho na WHO. Ikindi gikomeye ni ugutanga umurongo ngenderwaho umuryango uzakoresha mu myaka 3 iri imbere ndetse no kurushaho kongera uruhare tugira mu byemezo bijyanye n’ubuzima bifatwa ku isi. Ibindi ni ibyo dusanzwe dukora ariko tukarushaho gushyiramo udushya dutandukanye.

Ese ubusanzwe uyu muryango umarira iki gifatika abawugize?

Umuryango uvugira ukanateza imbere ibitekerezo by’abawugize, nk’uko navuze, mu byemezo cy’amategeko agenga ubuzima, amenshi afatirwa muri WHO cyangwa UN. uretse ibyo tunagira uruhari runini mu bushakashatsi ndetse no guteza imbere uburezi bw’abiga Pharmacy. Urugero ni nk’inama ku burezi muri Pharmacy izabera Nanjng mu Bushinwa dufitemo uruhare runini, izaba mu gushingo uyumwaka.

Ikindi tugira imishinga ituma abanyamuryango babona internships mu yindi miryango dukorana na yo, aho bafata bamwe mu banyamuryango bacu.

Tugira amahugurwa dutanga buri mwaka, ku kongera ubumenyi mu buyobozi, ubumenyi mu mwuga wa pharmacy, ubuhahirane hagati y’abiga mu bihugu bitandukanye. Haba inama ku migabane yose kw’isi buri mwaka, ndetse n’indi iduhuza twese, iya 2017 ikazabera muri Taiwan.

Ese ubundi uyu mwanya waba uhemberwa ku buryo utazakenera akandi kazi muri iyi manda watorewe?

Oya ntabwo uhemberwa, ariko ingendo n’ibindi bikorwa nkora biba biri mu ngengo y’imari yacu. Nzawufatanya n’akandi kazi kanyemerera kubibangikanya.

Wumva ari iki uzungukira mu kuyobora uyu muryango wa IPSF?

Bizamfasha cyane kongera ubumenyi mu by’ubuzima ku Isi, kuyobora imiryango, gukorana n’abantu, kumenyana n’abandi bayobozi mu yindi miryango no kubigiraho, ndetse n’ibindi.

Ni izihe mbogamizi ubona uzahura na zo ugereranije n’aho muhagaze kugeza ubu?

Binsaba kujya ngira ingendo nyinshi, ntabwo ari ko zose nzazibasha.

Ubusanzwe ibiro bikuru by’uyu muryango tuzi ko bitaba mu Rwanda, uzakorera he, bizagenda bite?

Ibiro bikuru biba i La Haye nzajya njyayo kenshi gashoboka uko bikenewe. Ariko ntabwo nkora njyenyine, bagenzi banjye baba i Burayi, bajya bakora ibidasaba cyane ko mpaba. Akandi kazi kenshi kabera kuri internet, tugahurira ku biro bikuru mu nama ziba gatatu mu mwaka.

Ni iki ubona urubyiruko rw’u Rwanda rubura kugira ngo ruhangane ku rwego mpuzamahanga nk’uko wabigenje?

Nibwira ko tubura gushyikirwa, ibi bisaba kujya mu nama nyinshi, ariko si ko bose babishobora, abantu bagiye bumva akamaro ko gushyigira urubyiruko rukora cyane twajya tubona benshi. Naho ubumenyi bwo usanga tuba tubufite.

Mu buzima busanzwe Israel Bimpe akunda iki?

Nikundira gusoma ibitabo no kwiyungura ubumenyi, nkina basket rimwe na rimwe. Nkaba nkunda no guteka, Instagram yanjye iba iriho amafoto y’ibiryo menshi.

Criminal Paul Kagame