Paul Kagame News › Forums › Rwanda and Burundi Voices › ABACUNGUZI BA FDLR/FOCA › Reply To: ABACUNGUZI BA FDLR/FOCA

Mwe Bantu bo muri FPR namwe bayishyigikiye mwumva hakorwa iki kugira ngo mujye impaka nabo mutavuga rumwe ku bibazo by’igihugu cyacu, nta gutukana, cyangwa kwifuriza bagenzi banyu kwicwa na FPR bibayeho ?
Maze iminsi ntekereza ku kintu cya korwa kugira ngo abayobotse FPR bari mu Rwanda, bemere kujya bajya impaka na bagenzi babo bari hanze, ku bibazo by’igihugu, bitabaye ngombwa ko hakoreshwa iterabwoba , cyangwa amagambo yuzuye ibitutsi gusa.
Cyera ubwo FPR yari itaragera ku butegetsi benshi twacyekaga yuko ifite abahanga benshi, batojwe umucu wo kujya impaka nabo batumva kimwe ibibazo bitandukanye bireba urwanda N’abanyarwanda.
Ndibuka ko kenshi njye nakundaga gutumirwa ku maradiyo na television mpuzamahanga kujya impaka na bantu bo muli FPR , abenshi twabaga tujya impaka harimo, Tito Rutaremara, Patric Mazimpaka, na Bihozagara. Icyo gihe FPR yari ikiri inyeshyamba.
Nje ntabwo nabaga mvugira ubutegetsi bwariho ariko sinemeraga uburyo FPR yakoreshaga mu gucyemura ibibazo byayo, ari uko imanje gutangaho abanyarwanda ibitambo.
Nkiyo FPR yagaba yishe abantu ku rugamba, cyangwa yateze ibisazu byaturikanaga abantu imbere mu gihugu, ubwo ninjye wagombaga kujya impaka nabo bantu mbabwira ko izo nzira zidakwiye.
Igihe cyaje kugera noneho FPR yemererwa kuzana ingabo zayo mu gihugu, zicumbikirwa hariya muli yanzu abadepite bakoreramo, noneho byabiganiro mpaka tukabikorera kuri radio Rwanda.
Abakuze muribuka ukuntu najyaga impaka na Tito Rutaremara cyangwa Patric Mazimaka , kandi ntabwo twatukanaga.
Ubu rero aho FPR ifatiye ubutegetsi, abanyabwenge bayo wagira ngo yarabishe cyangwa yarabirukanye, ndavuga baba nyabwenge bajyaga impaka zunvikana , zitarimo ukwishongora n’ibinyuma byambaye ubusa.
Muzarebe ku mbuga nkoranya mbaga, ababa bavugira FPR bose wagagira ngo nta burere bagira, usanga nta bitekerezo bagira byatuma babasha kujya impaka nabagnz babo batavuga rumwe.
Nabaruye abantu 27 bose ngenda mpura namazina yabo agaruka kenshi mu kuvugira FPR, hari nabo nsanga bakorera ishyaka rya FPR ndetse banabihemberwa, banakorera ku cyicaro cyiryo shyaka
Ariko go ntabyera ngo de, hari bamwe usanga rwose bagerageza gutanga ibisisobanuro by’unvikana; ndetse bakaba banabasha kukuvana kwizima, bagerageza kukwereka indi myunvire ya FPR wenda wowe utaruzi.
Iyo mfashe arya mazina yose , yabitwa ko bavugira FPR nkajya kuyakoraho iperereza ndeba icyo bakora, aho baba nuburyo babaho, abenshi nsanga ari abasirikare bayo, ndetse hari nabo nsanga mu biganza byabo huzuyemo amaraso kuko nabo baba barakoreshejwe na FPR mu kwica abantu.
Aba basirikare bavugiira FPR rero bo simbataho igihe , kuko biba byunvikana ibyo bandika byose ibyo bavuga byose baba bafite ubwoka ko ingoma ya FPR cyangwa KAGAME aramutse avuyeho nabo ibyabo byaba birangiye, ubwo bajya kubazwa amakosa yose FPR yabakoresheje.
Ibitekerezo byo muri FPR turabikeneye, ndavuga ibitekerezo bizanywe n’abantu badakoresha itera bwoba, abantu bazi kujya impaka, abo bose ni bazane ibitekerezo byabo, babijyeho impaka na bagenzi babo batunva kimwe ibibazo by’igihugu.
Urwanda ni urwatwese,na FPR irimo ? barya bantu bose bo muri FPR ni abanyarwanda kimwe natwe twese kuba bari kubutegeti ni ibyakanya gato kuko buri gihe ingoma zirahinduka.
Ibyaribyo byose, yaba abashyigikiye FPR baba abatayishyigikiye twese dukeneye urwanda rwiza rurimo demokarasi, urwanda rutanga uburenganzira kuri bose, rutagira abo ruheza cyangwa ruhutaza.
Ndifuza ko buri wese mu bajya impaka nibura yajya azirikana ibi bikulikira .
Ubwami bwagize igihe cyabwo nyuma Buvaho.
Kayibanda yagize igihe cye nawe avaho.
Habyarimana nawe yagize igihe cye nawe avaho.
Sindikubwabo, na Pasteur bizimungu nabo bagize ibihe cyabo nabo bavaho.
Ubu rero kagame na FPR nabo bategereje ko igihe cyabo kirangira nabo bakavaho.
Aba bose bazavaho ariko Urwanda ruzakomza kubaho; kandi hazavuka abandi banyarwanda bafite imyunvire itandukanye n’ubwo butegetsi bwose navuze ruguru.
Kuba wakwifuriza mugenzi wawe kwicwa ngo nuko mutunva kimwe ibibazo by’igihugu mwese musangiye , kandi nawe uzi ko byanze bikunze nawe uzapfa ?
Twese dufite inyota yo kwisobanura dutanga umuganda wacu mubyo twunva ko igihugu cyacu kigomba kuyoborwa.
Iyo usanze abantu bavugira FPR nta kintu kibaba mu mutwe usibye ugutukana gusa, kwishongora cyangwa gukoresha iterabwoba , wibaza impanvu FPR itashaka abantu babishoboye ikabaha akazi ko kujya batanga ibitekerezo byayo ku mbunga nkoranya mbaga, ari nako bajya impaka na bagenzi babo baba nyarwanda baba bazanye indi myumvire . Erega twese urwanda ni urwacu kandi turarukunda , icyo turemenyanyaho, ni uburyo ruba rutegekwamo, ruheza, cyangwa rugira abo rwambura uburenganzira bwo kubaho, nubundi burengwanzira umuturage yakagombye guhabwa mu gihugu cye .
Criminal Paul Kagame