Reply To: ABACUNGUZI BA FDLR/FOCA

Paul Kagame News Forums Rwanda and Burundi Voices ABACUNGUZI BA FDLR/FOCA Reply To: ABACUNGUZI BA FDLR/FOCA

#27241
Paul Kagame
Keymaster

RDC: Umutwe mushya witwaje intwaro uzanye amatwara yo gushaka gucamo Congo ibice bibiri: Nyuma y’aho amakuru atandukanye akomeje kuvuga ko ingendo perezida Kabila aherutse gukorera muri Uganda no mu Rwanda zari murwego rwo gusaba bagenzi be kumufasha guhangana n’igitutu akomeje kwotswa asabwa kuzarekura ubutegetsi nyuma y’iyi manda ye ya nyuma, umutwe wa IFUCD uravuga ko niyibeshya nta kabuza intwaro zizuburwa agakurwa ku butegetsi ndetse Congo ikagabanywamo ibihugu bibiri byigenga.Abatavuga rumwe n’ubutegetsi murirepubulika iharanira Demokarasi ya Congo, barimo n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa Congo, barakangisha kuzahita bubura intambara kuri guverinoma mu gihe perezida Kabila yahirahira kwiyamamariza manda ya gatatu.Alexis Byicaza Sebatware umuyobozi w’umutwe mushya w’inyeshyamba witwa mu Gifaransa, Les Forces Novatrices pour Union et la Démocratie Congolaise, yavuze ko ingendo za perezida Kabila muri Uganda no mu Rwanda zari zigamije kugera ku ntego ye yo kuguma ku butegetsi.Sebatware yagize ati: “Tuzi umugambi we. Ariko twamuhaye igihe ntarengwa cyo gutegura amatora agatanga ubutegetsi”, yakomeje agira ati: “Natabikora, twiteguye kubura intwaro tukarwanya guverinoma ye kandi intego yacu izaba kugabanyamo igihugu leta 2 zigenga kubera ko yanze kubahiriza itegeko nshinga”.Iyi nkuru dukesha The East African ikomeza ivuga ko perezida Kabila atorohewe na gato mu burasirazubabwa Congo, mu gihe uwo bahoze ari inshuti z’akadasohoka, Moise Katumbi ngo ashyigikiwe na benshi.Mu cyumweru gishize, imyigaragambyo yo kwamagana perezida Kabila yarakomeje mu mujyi wa Beni, aho bivugwa ko abashinzwe umutekano barashe ku magana y’abantu bigaragambyaga mu rwego rwo kugerageza kubatatanya.Abasesenguzi mu karere nabo bavuga ko gusura Uganda n’u Rwanda igitaraganya byari mu rwego rwo gushakira ituze uburasirazuba bw’igihugu, akazabyifashisha nk’intambwe ya mbere mu kongera igihe cye ku butegetsi.

Criminal Paul Kagame