Reply To: ABACUNGUZI BA FDLR/FOCA

Paul Kagame News Forums Rwanda and Burundi Voices ABACUNGUZI BA FDLR/FOCA Reply To: ABACUNGUZI BA FDLR/FOCA

#27211
Paul Kagame
Keymaster

ABAZASIMBURA KAGAME BAZASANGA U RWANDA RUGEZE HE ?

1. KAMINUZA ZA KAGAME ZIRUTWA NA CERAI ZA KINANI

Intango

Hashize imyaka 22 FPR ifashe u Rwanda ku ngufu. Ariko dufatiye ku ntambara yatangijwe na bamwe mu bari bagize igisirikari cya Uganda, navuga ko hashize imyaka 26 u Rwanda ruri mu midugararo yintambara. Nyamara kugeza mu myaka yi 1994, uburezi bwo mu Rwanda bwari bugifite imbaraga, ku buryo umunyarwanda wajyaga kwiga mu mahanga, atagombaga kubanza gukora ibizami byo kumushyira mu cyiciro. Wasangaga n`abiga mu gihugu, guhera muri Kaminuza kugeza mu mashuri abanza, buri wese ahabwa uburezi bufite ireme. Aho FPR igereye ku butegetsi, ikintu cya mbere yabanje kwica ni uburezi muri rusange. Ibyo ariko FPR ntiyabikoze biyitunguye, harimo ubushake bwa politiki. Ngo iyo igihugu cyuzuye injiji zibwira ko zize, umunyagitugu atwara abaturage iyo ashaka.

Twibukiranye

Byatangiye rubanda rubyita ibyigihe gito. Icyo gihe , ndavuga nyuma yintambara na jenoside, abanyeshuri bose bavugaga ko biga mu mwaka wa gatandatu w`ayisumbuye, bahawe impanyabumenyi. Iyo mpamyabumenyi yiswe Merci Kagame. Ibiri amambu, Pasteur Bizimungu ni we wari perezida. Ariko diplômes zitiriwa Kagame. Buri wese yakumva uwari afite ubutegetsi uwo yari we. Reka sininjire mu kuntu FPR yabujije abalimu kugira uwo basibiza, bukeye bati guhera ejo mu gitondo igifaransa kiraciwe. Bikomeza birindimukaaa, none bigeze muri za nayini na za twerve !
Kugereranya CERAI zo ku bwa Kinani na Université za Kagamé.

Mu gihe cyivugurura ryamashuli ryo mu mwaka wi 1978, ku myaka ibanza itandatu, hongeweho imyaka ibiri : uwa 7 nuwa 8. Iyi myaka ibiri, yibandaga ku masomo yimyuga. Abanyeshuri badashoboye gukomeza mu mashuri makuru – dore ko yari imbarwa – bakerekeza mu cyitwaga CERAI. Mu magambo yigifaransa, byari Centre denseignement rural et artisanal intégré. Ni ukuvuga Ikigo cyinyigisho zimyuga nubukorikori byo kuzamura icyaro.

Ayo mashuri ntaho yari ahuriye na Kaminuza, cyangwa se amashuri yisumbuye asanzwe, ariko abayigagamo, iyo barangizaga, muri rusange babaga bafite ubuzima buruta kure ubw`urangije Kaminuza za Kagame. Dore ingero zifatika.

Ababaga barangije CERAI, babaga bafite ubumenyi rusange buhambaye, kuko bakomezaga gahunda yamasomo ajya gusa nayatangwaga mu myaka ya mbere yamashuri yisumbuye. Bakigishwa ubumenyi bwisi, amateka, imibare, indimi nibindi. Kuri ibyo bakongeraho ibijyanye nimyuga nubukorikori bunyuranye : guteka, gutaka, kudoda, kubaka, kubaza, nibindi.

Iyo babaga barangije CERAI, ntibaburaga isoko ryumurimo. Benshi muri bo bahabwaga amahugurwa yimbitse, bagahita baba abarezi mu mashuri abanza. Ndetse abinkwakuzi bigishaga no muri izo CERAI. Twese tuzi uburyo umwarimu wo hambere aha yabaga yiyubashye, kugeza nubwo we ubwe atanga akazi. Abandi bagatangira ubwo imirimo yo kubaka no kubaza, ku buryo babaga bashobora kwitunga no gutunga ababo. Hari nabafataga inzira zigisirikari cyangwa igipolisi (gendarmerie), mu gihe abandi bakoraga imirimo inyuranye mu bigo bitandukanye : mu mavuriro, muri za komini, mu nkiko, nahandi. Muri rusange, nyuma yimyaka itatu yamashuri yimyuga, babaga barabaye abagabo nabagore igihugu gishobora kwizera. Dore ko numuco wabantu, ikinyabupfura no kubaha, bari babifite. Nta muntu wize CERAI utarashoboraga kwiyandikira ibaruwa isaba akazi, kandi mu gifaransa cyiza.

Bari abasore n`inkumi bacyeye, kandi biyubashye. Ku buryo abenshi muri bo babaye abayobozi mu biturage, mu gihe abandi bashoboraga kwinjira mu Bihayimana, abandi bagashinga ingo ari nta mururumba wundi.

Bite rero bya Kaminuza za Kagame ?

Duhereye ku burere. Uko kaminuza zisigaye zimeze, biteye agahinda. Ku buryo prof Dr Rwigamba Balinda presida wa ULK, yemeza ko zimwe zigishiriza ahantu hameze nko mu maduka (reka Izuba rirashe ryo ku wa 11/08/2016). Umubare wazo, usigaye ukabakaba uwa za CERAI zari mu Rwanda ku bwa Habyalimana. Inyinshi muri zo zabaye indiri ya ruswa zigitsina nubundi butindi bunyuranye : kwiba, urumogi, imico mibi yose ijyana nubukene, nibindi. Uru rubyiruko kandi ntwarurenganya. None se, wakwiga inzara igutema amara ; ukiga uryama nabi kurusha itungo ; nta ka buruse, nta gafashanyo, ukaba intanga rugero ute ?

Turebe uburezi. Aha ho ni agahomamunwa. Nta cyo ndi buvuge ku barimu ba kaminuza, kuko mbigiyemo inyandiko itarangira. Reka twivugire abanyeshuri. Ni ubwa mbere mu mateka yu Rwanda, ahari wenda nayisi yose, uwize Kaminuza adashobora kwisobanura mu rurimi na rumwe. Mu Rwanda ubu dufite ikibazo. Nta kinyarwanda, nta gifaransa, nta cyongereza, nta giswayili, nta kiganda, nta kirundi. Byose byabaye “melanger ya byose”. Ni potopoto, nkuko bivugwa mu giswayili. Ni imvange mbi cyane yayindi itera mu nda. Na none kandi, abenshi muri abo baminuje, ntibashobora kumenya kwiyandikira ibaruwa isaba akazi. Mu ruhe rurimi se ? wibaza nicyo bize, ugaheba. Ariko kandi birumvikana. Ba bene se bigishijwe nabarimu bameze bate ? Ibyo byose bikabaho, mu gihe abana bo mu gatsiko bo bafite amashuri yihariye, na kaminuza zikomeye iyo mu mahanga. Amafranga abarihira, ava mu misoro y`Abanyarwanda !

Mu kazi rero. Ha mbere aha, Abanyarwanda bize, basekaga abo muri Congo, ngo bariga bakabura icyo bakora iwabo, bakaza mu Rwanda. Nyamara aho bakoraga batangaga ubumenyi, kuko iwabo babaga barize neza. Reba noneho abize muri za Kaminuza za Kagame. Ni ubwa mbere mu mateka yisi, abantu biga kaminuza mu gihugu cyabo, bakabura akazi, bajya no mu mahanga ya hafi ntibashobore kukabona, kuko ari nta cyo baba barize. Mu bihugu byamahanga, abakozi bakomeye baba bafite diplome yamashuri yisumbuye gusa. Hano iwacu, abafite amalisansi bicaye gusa ni benshi. Bamwe muri bo, bahindutse ababoyi, abayaya, abazamu nabakorereza mu bipangu by`abantu batize nka bo. Babarusha gusa kuba bafite bene wabo mu gatsiko kari ku butegetsi.

Abashaka gukorera politiki mu gihugu ku buryo mwasimbura Kagame nagatsiko ke, mutangire mushake ingamba zatuma urubyiruko rwu Rwanda, rwongera guhesha ishema uburezi, muhereye ku gushakisha inzira igarurira icyizere cyo kubaho Abalimu bo mu byiciro binyuranye. Ntibizoroha kandi, kuko uburozi bwa FPR mu rubyiruko, bumaze kuba bwinshi cyane. Imyaka ibaye 22 yose. Umwana wimyaka makumyabiri nibiri, iyo yapfuye mu iterura, ntibyoroha kumugorora.

Byiringiro Aminadabu,

Criminal Paul Kagame