Paul Kagame News › Forums › Rwanda and Burundi Voices › ABACUNGUZI BA FDLR/FOCA › Reply To: ABACUNGUZI BA FDLR/FOCA

Iki kintu cyafasha:
kujya hanze ntibigomba kuba intandaro yo kubona amakosa y’ubutegetsi utari usanzwe ubona, nanone kandi kuba mu gihugu ntibivuze kuba impumyi ngo ushyigikire amakosa, uyaceceke kuko hari n’abatimenya. Kuyavuga si ubugoryi.
Ikindi nanone, amakosa aterwa n’intege nke buri muntu yayihanganira icyo turwanya ni amakosa n’ibyaha biba ku bushake.
Bya bikorwa by’agahimano ababikora bibeshyako bo bitabareba kandi aribo bizagiraho ingaruka mbere:
urugero—Nk’umuntu ufata umwanzuro wo gukoresha abakozi b’abanebwe batanabyumva hari abatanga umusaruro wisumbuye, ibyo bizateza itekinika. Niribaho wa wundi wariteje rizamuvuna kurusha urikorerwa. Nk’umufonctionnaire n’umuhinzi, iyo bagiye mu miruho, utamenyereye ni we upfa mbere.
Umucuruzi wifuriza abakiriya be ubushomeri ngo batazanganya imari, iyo atari ikigoryi aba ari umwiyahuzi. Akenshi abiyahuzi banapfa bonyine. Hari ingero.
Ubwo rero buri muntu amenyeko uko abiba ari ko azasarura.
Hari n’abandi bafata intambara nk’umurimo ntibakore. Ibyo kubibabuza ni munyungu zabo kuko mubanze murebe ku isi umubare w’abakunda intambara ni muto. Urumva rero insinzwi aho iri.
Hari uburozi duhishwa. Nk’iyi myaka y’imituburano. Uretse kuba nta buziranenge, iranateza inzara. Kuko irwara nk’abantu kandi ikarumba kurusha isanzwe. Abahinzi barangana iki? Nibatahura ubwo bugome batapfa bizagenda gute? Ni nde uzahomba ari bo na Ministre w’ubuhinzi bworozi? Kuringaniza urubyaro birashoboka cyane udakoresheje izo nzira. Ibyo ni ibyaha bikorwa byagambiriwe.
Hari ukutumvikana nk’abanyarwanda ngo byibura dutegeke abandi ariko twe turi umwe. Ibi ni igihombo ku bayobozi nubwo babishoramo cash. Umwanzi ateye, umurinzi azabanza gusubiranamo n’uwo arinze mbere yo guhangana n’umubisha…
Ibi ababirwanya si twe bizahombya, twe turabizi wenda tuzanabikwepa. Kandi naho tutabikwepa, si twe duhomba cyane.
Criminal Paul Kagame