Paul Kagame News Forums Rwanda and Burundi Voices Ibyumba by’amashuri byasakambuwe n’umuyaga mu Murenge wa Rushaki Reply To: Ibyumba by’amashuri byasakambuwe n’umuyaga mu Murenge wa Rushaki

#27176

KUKI ABAHUTU B’INTAGONDWA ARIBO BIBASIYE PADIRI THOMAS NAHIMANA

Kuva aho Padiri Thomas NAHIMANA amariye gushyirira ahagaragara gahunda ye yo guhatanira umwanya wa perezida wa repubulika biciye mu matora nakomeje gutangazwa n’uko babandi batahwemye kwirata ubwinshi bushingiye kubipimo by’amazuru aribo bafashe iya mbere mu ku murwanya kandi nari nzi ko basangiye ubwoko. Barasaze barasizora maze si ukuvuga urwanga rurabarenga si ugusebanya basya batanzitse.

Ibyo Byatumye mfata akanya ko kubitekerezaho kugirango menye imvo n’imvano yabyo kuko nibwiraga ko abameze nkatwe baturwanya kuko wenda tutabavukamo. Maze kubona rero uburyo bashishikajwe no gukora ibishoboka byose ngo Gahunda ya Padiri Thomas yo kwiyamamaza kumwanya wa perezida wa repubulika iburiremo byatumye mbona ko bashobora kuba bafite ubundi burwayi butarabonerwa izina.

Ntabatindiye rero dore bimwe mubisobanuro nakuye mu isesengura nabikozeho

Umubare munini w’abanyapolitiki b’abahutu baboboneka muri opozisiyo ni abonse amashereka ya MRND n’interahamwe ubu bakaba bariyubururiye mumashyaka menshi akora nka POWER bityo bakaba batifuza ko hagira undi udahuje nabo imyumvire ugerageza kugira icyo akora cyagiriria akamaro abanyarwanda ari nabyo ubu byabahagaritse imitima (byabateye Crise cardiaque) bakaba batagoheka bashakira Padiri Thomas Ibirego ngo bityo abanyarwanda boye kumugirira ikizere.
BATINYA AMATORA KANDI NYAMARA BIGARAGARA KO N’URUGAMBA RW’AMASASU RWABANANIYE ?
Ntawe uhakana ko hakiri kare cyane kugirango umuntu abe yakwemeza ko amatora aciye mu mucyo ashoboka mu Rwanda magingo aya, ariko kandi ibyo ntibisobanura ko umukandida wa FPR agomba kwiharira ikibuga wenyine ngo akidegembyemo uko abishaka ndetse nibirimba yemeze ko ntawe yabujije kwiyamamaza ko ahubwo habuze abiyamamaza.

Niyo mpamvu iyo opozisiyo nyarwanda itaba yuzuyemo abapfapfa gusa uyu wari umwanya wo gushyigikira icyemezo cya Padiri THOMAS kuko ari imwe munzira z’urugamba rugamije kugera kuri demokarasi.

Mubantu bakunze kugaragara mubibasiye candidature ya Padiri Thomas NAHIMANA higanjemo abambari ba FDLR, ibisigisigi bya CDR byiyita intiti, ndetse n’izindi interahamwe zikirongotana hirya no hino ku isi zihisha ubutabera.

Urugamba rw’amasasu rwarabananiye kuko nta cause politique bafite nta n’umushinga ufatika ugaragaza uko bahindura ibintu uretse kwirirwa bakwiza urwango rushingiye mukwikoma ubwoko bw’abatutsi by’umwihariko ndetse n’abahutu bagaragaje ko barangwa n’imyumvire igamije kwubaka igihugu kiyobowe n’imyumvire mishya.

Ubuswa bwabo bubemeza guhora bashyira imbere gusa ikibazo cy’impunzi nyamara ntawazibarindishije ahubwo ari uko bazigize ingwate kugirango zibabere ingabo ibakingira ubutabera. Ninayo mpamvu ntabundi buryo babona bataha butari ugutsemba abantu bose batumva ibintu kimwe nabo bityo bazashyireho ingoma ya Hutu power n’ubwo ari inzozi batazakabya.

Ikindi nakwibutsa ni uko mubibazo by’imiyoborere idahwitse ya FPR ikibazo cy’impunzi ntakirimo kuko yo kugeza ubu nta munyarwanda n’umwe yabujije gutaha, yewe n’abasize bakoze génocide iyo babishatse barataha kandi bagatekana ndetse bakanarusha agaciro abo basize bagize imfubyi cyangwa inshike.

Aho ikibazo kivukira ni iyo ushatse gutunga agatoki ibikorerwa munda y’ingoma. Sinibaza rero izo mpunzi bavuga ziri mu mashyamba ko zose zifuza kuyobora akaba ari yo mpamvu bazibuza gutaha.

Izo ngrwa-ntwari zabo barata,nazo zatangiye gushwanyaguzanya iyo mu mashyamba njye nasanze zisa nk’ikibumbano cy’intarekandi nacyo gifungiye mu ruzitiro (ZOO) maze abakibonera ahirengeye bakibwira ko kizabacungura kandi nacyo ubwacyo ari baringa.

NTIBAZI ICYO BASHAKA
Igitangaje mubyo bavuga ni uko uruhande rumwe bararwanya ko KAGAME yiyamamaza urundi narwo bakarwanya ko Padiri Thomas yiyamamaza bagakomezababitoba bati natagenda tuzamugaya

DORE AHO UBWENGE BWABO BUCURAMYE
Kuri bo Padiri Thomas nagenda bizaba bihamya ko yaguzwe na ba mpatsibihugu nk’uko izo njinji zibyemeza !!

Natagenda bizaba bigaragara ko ari umubeshyi !!

Niyiyamamaza bizaba ari uguha umugisha amatora ya FPR !!!

Mbibarize mwanjiji mwe :

Ese murashaka ko agenda kugirango ataba umubeshyi ? Ajye gukora iki se kandi mudashaka ko yiyamamaza ?

Murashaka se ko abyihorera kubera impuhwe mumufitiye ? Mufite se uwuhe mushinga muzasimbuza umushinga we?

Murihanukira muti agurishije abanyarwanda!

Abagurishije na nde? Kukihe giciro? Amasezerano y’ubugure yabereye he?

Ese ko abanyamuryango b’ISHEMA cyangwa abafatanya bikorwa bo muri NOUVELLE GENERATION ntawe bararegera mwe murashya mwarura iki.

IMPAMVU MWABUZE AMAHWEMO
Ari mwe, ari na bagenzi banyu muhuje imyumvire babarizwa muri bwa bushwanki bwiyita amashyaka mwahereye kera mubeshya ko mufite imbaraga zo guhirika iriya ngoma murabona ko mugiye kugwa muri repri tactique mukaba mubabajwe n’uko NOUVELLE GENERATION ariyo yonyine isigaye mu kibuga cya politiki none muhisemo intambara yo guteza urubwa kandi nayo mutazatsinda ndabarahiye.

Munyandiko yandikanywe ubuswa bwinshi uwitwa KARENGERA Augustin yanyujije kurubuga rwitwa Intabaza rukorera FDLR musanga kuri uyu muyoboro http://intabaza.com/?p=1230

Yarihanukiriye ahamya agira: “mu makuru yizewe neza twatohoje twasanze padiri Thomas Nahimana aherutse kujya mu Bwongereza kubonana na TONY BLAIR ndetse akaba yaragiye no muri Amerika akabonana n’intumwa ya BILL CLINTON. Aba bantu bakaba rero baramushyizeho ibiganza akaba yarabonye umugisha wo kujya kwiyamamaza i Kigali nta nkomyi.

Si ibyo gusa , Padiri Thomas Nahimana yanaranzwe n’ingendo nyinshi muri ambassade yo mu Bubiligi aho yabonanaga na ambassadeur NDUHUNGIREHE OLIVIER.

Ibi byose rero nibyo byahaye ingufu Padiri Thomas Nahimana zo kwiruka ibihugu byinshi abasaba inkunga ababwira iby’urugendo rugana ikigali, izo ngendo kandi aho agiye kujya haba hari umukozi wa DMI ukurikirana uko akazi kagenda.”

N’ubwo tubizi neza ko aya makuru ari amahimbano ariko se abaye ari impamo ikibazo cyaba kirihe? Uretse ko ntanabona icyo TONY BLAIRE na BILL CLINTON baza kudufasha mu rugamba rureba abanyarwanda simbona impamvu kuvugana na NDUHUNGIREHE OLIVIER. Byaba ari uguca inka amabere kandi ari umunyarwanda kimwe natwe?

Ese mwe ko tuvugana namwe kandi tuzi ko mwasize mukarabye inkaba?

ubundi habayeho ibitangaza mugafata igihugu abanyamuryango ba FPR mwabashyira he ko nabo ari abanyarwanda? Ingabo za RDF se zo mwazishyira he?

Biragaragara ko imyumvire y’aba bantu ari yayindi idusubiza mu mateka mabi aho abanyarwanda bamwe bumva bakwibana mugihugu bonyine naho abandi bagatsembwa.

Ariko igihe mwabeshyeye abanyarwanda ko bamwe bafite imirizo ubwo ntimubona ko ibihe bihinduka? Mwahinduye imyumvire mugatekereza bijyanye n’igihe tugezemo!

Aho wibaza impamvu Thomas NAHIMANA yaba ataragera ROUEN ndumva ntahamusubiriza ariko kandi sinabura kwibaza abo ushima bahageze icyo watwereka bahavanye. Ikindi kandi nibwira koa abanyamuryanga b’ishyaka ISHEMA aribo bonyine bafite uburenganzira bwo kumubaza ibyo yakoze n’ibyo atakoze .Ariko kandi ubaye uri umuvugizi w’abo banyarwanda batuye muri Normandie ndibwira ko muramutse mumuhaye ubutumire ntacyamubuza kubwitabira.

UMWANZURO

Iyo FPR iza gushingira ngo kuko Ingangurarugo ziyemeje kuba Ingenzi zatsinzwe mumyaka ya za 60 ubu impunzi za 59 ziba zikiri ishyanga.

Niyo mpamvu argument yo kuvuga ko Ingabire na Mushayidi bagerageje none bakaba bafunzwe idafatika kuko ibyo byose Nyir’ubwite abizi neza kandi akaba yiteguye no kwirengera ingaruka zamubaho zose.

Akishuli abdallah

Criminal Paul Kagame