Paul Kagame News Forums Autocratic Leadership Why Joseph Rwagatare is the Biggest Idiot in Africa Reply To: Why Joseph Rwagatare is the Biggest Idiot in Africa

#27159

Urwego rw’Ubutabera mu Rwanda, rugeze kure gahunda yo gukoresha ikoranabuhanga muri serivisi zitandukanye, kuri ubu abasaga 61% bakaba bakoresha ikoranabuhanga muri serivisi z’ubutabera.
Uburyo bwo gutanga ibirego hifashishijwe ikoranabuhanga bwari busazwe ‘Electronic Filing System’ bwasimbujwe ubundi bwizewe bwiswe ‘IECMS’ Integrated Electronic Case Management System’ kuva muri Mutarama 2016.

Umuvugizi w’Inkiko mu Rwanda, Itamwa Emmanuel, yatangarije IGIHE ko ubu buryo bwatangiye kugaragaza impinduka.

Yagize ati “Biragenda neza cyane, icyo nakubwira nuko nko mu rukiko rw’Ikirenga no mu Rukiko rukuru rw’ubucuruzi, ibirego bitangwa 100% hakoreshejwe ikoranabuhanga mu manza zitari iz’inshinjabyaha.”

Akomeza avuga ko ubu buryo bukoreshwa n’inzego z’ubutabera zose, bwatangiriye ku Nkiko zikorera mu Mujyi wa Kigali. Ati “Hari inkiko zatangiriyeho igereragzwa zirimo, Urukiko rw’Ikirenga, Urukiko Rukuru , Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi, Inkiko zisumbuye zombi urwa Gasabo n’urwa Nyarugenge ndetse n’inkiko z’ibanze zikorera mu Mujyi wa Kigali.Ubu rero turiga ukuntu byagera no mu zindi nkiko.”

Mu Nkiko zitari i Kigali haracyakoreshwa uburyo bwa ‘Electronic Filing System’ aho umuntu atanga ikirego akoresheje ‘e-mail’ utabishoboye cyangwa umuturage utazi gusoma no kwandika cyangwa udashobora kubona internet akaba yatanga ikirego mu buryo busazwe.

Imbogamizi ku batuye aho internet itaragera

Mu bice bitandukanye by’igihugu, hari aho ikoranabuhanga ritaragera ku kigero gishimishije, bikaba byaba inzitizi yo gutanga ibirego hifashishijwe ikoranabuhanga nk’uko bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi, na Bugarama mu Karere ka Rusizi babitangaje.

Nduwaho Jean Nepomuscene yagize ati « Ubwo buryo ni bwiza ariko ino aha ntiwahabona internet, usanga rero biduhenda cyane kuko bisaba kujya i Karongi mu Mujyi. »

Uwimbabazi Rose, utuye Bugarama ati « Ubwo ni uburyo bukoreshwa n’abasirimu bafite iryo koranabuhanga, nkatwe dutuye mu cyaro ntibizatworohera na gato. »

Ibyo abaturage bavuga birumvikana

Umuvugizi w’Inkiko mu Rwanda, avuga ko nubwo hari abantu bahuguwe hirya no hino muri za cyber café bafasha abaturage mu by’ikoranabuhanga, hakigaragara imbogamizi.

Ati « Ni byo hari igihe mu ma ‘cyber cafe’ zimwe na zimwe internet igenda gahoro bigasaba umuntu gutegereza, hari n’aho itaragera. Ariko urebye imirongo Leta iri kugenda ishyiraho na gahunda z’ikoranabuhanga, twizera ko mu gihe gitoya bizaba byakemutse mu gihugu hose hari internet. »

Ubujura bukorerwa mu by’ikoranabuhanga nta mpungenge bubateye?

Mu gusubiza iki kibazo, umuvugizi w’inkiko mu Rwanda, yavuze ko aba ‘hackers’ nta mpungenge bateye.

Ati « Ibyo byatekerejweho kubera ko ‘programme’ dukoresha twayiguze mu mahanga ni uburyo bukomeye cyane, ntabwo ari iyo twikoreye kandi n’abahanga mu by’ikoranabuhanga bakora uko bashoboye kose kugira ngo igire umutekano ntabwo umuntu ashobora kwinjira uko ashaka mu kirego cyawe, bisaba ko aba afite umubare w’ibanga nta kibazo cy’aba ‘hackers twari twahura na cyo. »

Gutanga ibirego hifashishijwe ikoranabuhanga ni uburyo bwashyizweho hagamijwe kuvuna amaguru abaturage bakoraga urugendo bajya gutanga ibirego ku Nkiko.

Ni uburyo kandi bworoheje ibikwa ry’impapuro, kuko wasangaga hari abafite impapuro zangiritse kubera uburyo zibitsemo. Bwatumye kandi imanza zihuta, dore ko umuntu asigaye ajya ku rukiko agiye kuburana atiriwe asiragira mu nzira.

Criminal Paul Kagame