Paul Kagame News Forums Autocratic Leadership Why Joseph Rwagatare is the Biggest Idiot in Africa Reply To: Why Joseph Rwagatare is the Biggest Idiot in Africa

#27158

Inyubako ya Pasteur Bizimungu yafashwe n’inkongi y’umuriro mu Gitondo cyo kuri uyu wa 11 Kanama 2016, iherereye neza neza munsi ya Ambasade y’Abaholandi ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali.

“Icyahiye cyane ni stock y’umukiliya witwa IFDC (International Fertilizer Development Center) noneho no hejuru yayo hari ibirahuri byinshi byangiritse ariko cyane cyane (hangiritse) ibyari muri iyo stock.”

Ibi ni ibitangazwa na nyir’inyubako Pasteur Bizimungu wayoboye u Rwanda kuva mu 1994 kugeza ubwo yeguraga ku mirimo ye mu mwaka wa 2000. Yahageze ibikorwa by’ubutabazi bya Polisi birimbanyije.

Yaje yambaye imyenda ya siporo, aho avuga ko yarimo akora siporo nk’ibisanzwe mu masaha y’igitondo ubwo yahamagarwaga n’abantu bamubwira ko inzu ye itorohewe n’umuriro.

Yasanze umuriro utakiri kwaka cyane ariko umwotsi wari ugicumba, kuko hari ibikapu n’amamashini byanyuzagamo bikagurumira, nyuma y’amasaha nk’abiri kizimyamoto za polisi zihageze.

“Nari nagiye muri siporo, bamenyesheje bakererewe kuko batashoboraga kumbona ku isimu ( kuri telefone) kuko nakinaga, hanyuma aho nziye nasanze polisi yahageze bageze hagati igikorwa.”

Mu kiganiro cyihariye Pasteur Bizimungu yahaye Izubarirashe.rw yakomeje agira ati “Sinamenya icyabiteye uretse ko bahoze bakora imirimo ya sudire, bishobora kuba ari byo byabiteye ariko simbizi neza.”

Leta ikangurira ba nyir’inyubako kuzishyiramo za kizimyamoto ndetse abakorera muri izo nyubako bakaba bafite ubumenyi bwo kuzikoresha mu gihe haramuka habaye inkongi.

Pasteur Bizimungu avuga ko ntacyo atakoreye iyi nzu ye mu bijyanye n’umutekano kuko ngo harimo kizimyamoto zihagije ndetse n’ibyuma bisakuza iyo byumvise umwotsi.

Ati “Dufitemo ibyangombwa byose, za kizimyamoto z’amazi, wumvise ko hari hari na za sirenes zitabaza kuko zari zumvise umwotsi ariko buriya bushobozi buba buri ku nzu ntabwo bushobora kurwanya umuriro uba ubaye mwinshi, urabona ko na polisi imaze amasaha nk’abiri irwana na wo bikaba bisa n’ibyananiranye.”

Inyubako yahiye igice gito giherereye muri kave, ariko hibasirwa cyane cyane ububiko bw’ikigo mpuzamahanga cy’Abanyamerika cyitwa International Fertilizer Development Center (IFDC).

Yaba Bizimungu nyir’inyubako, yaba polisi, yaba abakozi bakorera muri iyi nyubako, ntawe uhamya icyateye iyi mpanuka, gusa bahuriza ku gukeka ko inkongi yatewe n’abasuderi ba Bizimungu.

“Turi kwibaza ko byaturutse ku basuderi ariko abasuderi na bo bakavuga ngo ni umwe muri bo wari uri kunywa itabi rero nibaza ko ari ho inkongi yaturutse hahita hafatwa iriya stock y’iki kigo nyine.”

Aya ni amwe mu magambo twabwiwe n’umwe mu bakozi b’iki kigo cy’Abanyamerika giterwa inkunga na Ambasade y’Abaholandi, uvuga ko hahiriyemo ibikoresho by’imwe mu mishinga y’iki kigo yari imaze kurangira, aho abakozi b’iyo mishinga biteguraga gutaha.

Ibitangazwa n’Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, ku cyaba cyateye iyi nkongi, ntibiri kure y’ibitangazwa n’uyu mukozi. SPT Emmanuel Hitayezu yabwiye itangazamakuru ati “Bikekwa y’uko ibishashi (byaturutse aho basudiriraga) ari byo byamanutse bigafata stock. Gusa turacyakora iperereza…”

Pasteur Bizimungu yabwiye Izubarirashe.rw ko iyi nyubako ye ifite ubwishingizi bwa Sosiyete ya Radiant.

Twagerageje kuvugana n’ushinzwe stock yahiye ntibyadukundira kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru, ariko umukozi w’iki kigo cya IDFC yatubwiye ati “Hahiriyemo ama laptops yabo, ama imprimantes, ama cartouches, amapine y’amamodoka, ni ibintu byinshi, ama omo….”

Polisi yaje kuzimya isanga umuriro ari bwo ugitangira kwaka, ikintu umuvugizi wayo mu Mujyi wa Kigali SPT Hitayezu avuga ko ari icyo kwishimira, kuko iyo hataba polisi iyi nzu iba yakongotse yose.

Ati “Twahageze tuzimya inzu itari yafatwa mu buryo bukabije, icyo twishimira ni uko abaturage baduhaye amakuru hakiri kare noneho polisi igahita ihagera izanye ibikoresho byabugenewe ikabasha kuzimya bitari byatera inkongi ikabije.”

Criminal Paul Kagame