Reply To: Rwandan Army Trained in Best Military Academies

Paul Kagame News Forums Autocratic Leadership Rwandan Army Trained in Best Military Academies Reply To: Rwandan Army Trained in Best Military Academies

#27155
Paul Kagame
Keymaster

Polisi y’u Rwanda yamaganye amakuru yagaragaye ku mbuga nkorambaga, avuga ko umukozi wo mu rugo yishe abana babiri mu Karere ka Nyagatare.

Uru rwego rushinzwe umutekano mu gihugu ruravuga ko uwashyize hanze aya makuru polisi yita ibihuha, agomba gukurikiranwa akabazwa impamvu aca igikuba.

Ku mbuga nkorambaga zirimo (Whatsapp), hagaragaye amafoto abiri agaragaza abana bigaragara ko bishwe. Ubutumwa bwakurikiye iyi foto bavugaga ko bishwe n’umukozi wo mu rugo, wihimuraga kuri nyirabuja wari bamwirukanye.

Mu kiganiro amaze guha Izubarirashe.rw, umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, yavuze ko nyuma yo kubona aya mafoto polisi yatangiye gukurikirana ngo imenye ukuri kwayo, iza gusanga nta bana bishwe, ikaba iyafata “nk’ikinyoma bigamije guhungabanya umutekano w’igihugu.

IP Kayigi Emmanuel yagize ati “Iyi nkuru ntabwo ariyo kuko ntabwo byabaye, ahubwo ni ugukurikirana tukamenya ababikwirakwije icyo bashakaga n’aho babikuye, ariko ikigaragara ni uko ari umuntu uba ushaka kugira ngo ahahamure abantu cyangwa se ashaka kwerekana ko hari ibidasanzwe byabaye muri ako gace, no kumvisha abantu ko abakozi bo mu rugo batakwizerwa, ntabwo tuzi icyo aba ashaka ariko icyangombwa nta byabaye, yewe uretse n’aba bana babiri bavugwa nta kibazo kiri muri Nyagatare.”

IP Kayigi yunzemo ati “Turabikurikirana ntabwo twabireka, uyu muntu ntaho aba ataniye n’abandi bagizi ba nabi, aba ashaka ko abantu batatekana, twamushyira mu bantu baba bahungabanyije umutekano w’igihugu, twareba mu mategeko bitewe n’uburyo yabikoreshejemo, agomba gukurikiranwaho guhungabanya umutekano w’igihugu kuko hari benshi byatuma birukana abakozi babo abandi bakaba batajya ku kazi batinya ko abana babo babagirira nabi.”

Uyu muvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, avuga ko abantu batakongera guha agaciro ibintu nk’ibi, avuga ko abantu nk’aba ari abo kwamaganirwa kure, ndetse n’uwamenya uwabikwirakwije akaba yamugaragaza.

Aya makuru aje nyuma y’aho muri Werurwe 2013, mu Mujyi wa Kigali ahitwa i Nyamirambo, umukozi wo mu rugo yishe umwana amukebye ijosi.

Ibi byabaye kuwa 26 Werurwe, mu mudugudu w’Intwari mu Kagari ka Kivugiza ho mu murenge wa Nyamirambo, aho umukozi wo mu rugo witwa Sylere yishe umwana w’umukobwa witwaga Uwase Bella amukase. Uyu mwana wishwe yari afite imyaka 13 yiga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza ku Kivugiza.

Muri Mata uwo mwaka, Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye gufunga burundu Hora Sylvere.

Criminal Paul Kagame