Reply To: Burundi Hope

Paul Kagame News Forums Rwanda and Burundi Voices Burundi Hope Reply To: Burundi Hope

#27141
Paul Kagame
Keymaster

 

Urwishe yanka ruracyayirimo, abatekereza ko mu rwanda hazabaho amatora ahuriweho n’amashyaka menshi mukureyo amaso, ahubwo dushake izindi nzira zatuma urwanda rukurwa mu bucakara bwa kalinga.

Maze igihe rero nkurikirana iby’uyu mu padiri avuga ko azajya i Kigali gukora ibyananiye Madame Ingabire Victoire, kuba avuga ko azahangana na Kagame ntabwo ari inkuru mbarirano, mu makuru yizewe neza twatohoje twasanze padiri Thomas Nahimana aherutse kujya mu Bwongereza kubonana na TONY BLAIR ndetse akaba yaragiye no muri Amerika akabonana n’intumwa ya BILL CLINTON. Aba bantu bakaba rero baramushyizeho ibiganza akaba yarabonye umugisha wo kujya kwiyamamaza i Kigali nta nkomyi.

Si ibyo gusa , Padiri Thomas Nahimana yanaranzwe n’ingendo nyinshi muri ambassade yo mu Bubiligi aho yabonanaga na ambassadeur NDUHUNGIREHE OLIVIER.

Ibi byose rero nibyo byahaye ingufu Padiri Thomas Nahimana zo kwiruka ibihugu byinshi abasaba inkunga ababwira iby’urugendo rugana ikigali, izo ngendo kandi aho agiye kujya haba hari umukozi wa DMI ukurikirana uko akazi kagenda.

NI KUKI THOMAS AHUNGA GUKORERA POLITIKI MU BUFARANSA AKIBANDA MU BINDI BIHUGU ?

Padiri Thomas Nahimana atuye mu karere ka Normandie mu mujyi wa Le HAVRE mu gihugu cy’u Bufaransa, kuba dutuye mu karere kamwe, tukaba twumva ko agiye gutaha gukorera politike mu Rwanda atadusezeye ngo atuganirire kuri politiki ye yo guhangamura Paul Kagame mu matora ya 2017 nkuko Madame Victoir INGABIRE yagiye akadusezera ndetse akatubwira amagambo meza cyane byatumye nshaka kugira icyo mbwira abanyarwanda .

Ubusanzwe umujyi wa Rouen (muri Normandie/France) Abanyapolitike b’amashyaka ya Opposition baza kuhakorera amanama cyane cyane ko tuhasanga impirimbanyi zirwanya ingoma Kalinga kuburyo budasubirwaho. Ntabwo ari opposition gusa ihaza kuko na Paul Kagame yohereza intumwa kuza kwipimisha ngo arebe niba ahafite ingufu zo guhangana nizo mpirimbanyi.

Dore uko, abanyamashyaka bagiye basura umujyi wa ROUEN:

FDU: yahaje byibura inshuro 4, abayoboye inama ni Mme INGABIRE na Mr BUKEYE (2009-2016)

RNC: yahaje inshuro 4, abayoboye inama ni GAHIMA G., RUDASINGWA TH.na CONDO (2011-2016)

RDI: Twagiramungu Faustin uzwi ku izina rya Rukokoma yahaje muri 2011

FPR: yahaje inshuro 3 muri 2011(Ambassadeur J. KABARE na Aloysie Inyumba)

PDR: Rusesabagina yahaje 2013

Kubera rero ingendo Padiri Nahimana Thomas amaze iminsi akorera mubihugu bya Scandinavie abwira abanyarwanda bahatuye ko agiye mu Rwanda byatumye negera bamwe mu nkoramutima ze mbabaza impamvu adasezera abaturanyi kandi bose barwanya ingoma kalinga. Umwe yaje kumbaza ati: “Ese ko muri Normandie mwakoze ibikorwa byo kwamagana FPR igihe yazaga kuhakoresha amanama kandi Padiri Thomas Nahimana mukaba mwarabimumenyesheje yaba yaraje?” Birababaje rero kuba Padiri ananirwa kurwanya FPR yamusanze mu karere atuyemo yarangiza ngo azayirwanya ayisanze i Kigali. Ikindi uyu muntu yambwiye ngo ni uko abanyarwanda bo muri Normandie ngo batamwibonamo.

UMWANZURO

Mpereye ku mvugo ya Padiri Thomas Nihamana aho yavuze ko ngo FDLR yafashe bugwate impunzi ko izibuza gutaha kandi akaba mbere yari yarifuje kujya gukorana na FDLR ikamuhakanira, hari izindi mpamvu zishobora kuba zimujyanye mu Rwanda zitari ukwiyamamaza. Ese ko itegeko rigenga amatora mu Rwanda risaba ko kugirango wiyamamaze ugomba kuba utuye mu Rwanda igihe kirenga amazei 6, Padiri Thomas iyi condition azaba ayujuje? Ese ko ishyaka Ishema ritemewe mu Rwanda, igihe cy’amatora kizagera yarangije kuryandikisha? Ese Padiri Thomas ko avuga ko yigeze kuba mu bari bahagarariye kiliziya Gatolika mu matora mu Rwanda akaba azi ukuntu “TORA AHA” cyangwa kuzuza amasanduku y’amatora bakayasimbuza avuye ku biri by’amatora byakoze, hari ingamba atanga zizatuma bitongera kuba? Ese mugihe bitamukundiye ko Ishema ryemererwa gukorera mu Rwanda mbere y’amatora azabigenza ate? Ese iriya condition yo kuba amaze nibura amazi atandatu atuye mu Rwanda azahangana nayo ate?

Ibigaragara ni uko kugirango Padiri Thomas Nahimana abashe kwikura imbere y’izi nzitizi zose bisaba kubanza akumvikana na FPR. Yaba se ariyo mpamvu yabanje kwandikira Kagame mbere yo kugenda? Yaba se nibura yarasubijwe? Ibibazo umuntu yakwibaza kuri uku kujya kwiyamamaa mu Rwanda kwa Padiri Thomas ni byinshi ariko Byose birashoboka,reka tureke Thomasi afate ngahunda ze aziyobore turebe niba hari cyo zizageza kuri rubanda iri ku ngoyi ya FPR-Kagame. Gusa aramenye uku guhura na Tony Blair n’intumwa ya Bill Clinton ntibizatume aba TWAGIRAMUNGU Faustin igihe yajyaga i Kigali muri 2003. Reka tubitege amaso.

Umuyoboke w’Urugaga

KARENGERA AUGUSTIN


Makasi says:

Iyi ngirwa Padiri ngo ni Thomas aribeshya ntabwo asumba mushiki wacu Ingabire.Ingabire yagiye mu Rwanda afite objectifs claires et précis atagiye gutiza Kagome Paul ingufu, naho umuswa ngo Thomas arishakira amafaranga y’amaraso azahabwa na Kagome Paul umunsi azamuherekaza mu ngirwamatora y’umukuru w’ igihugu.Agifite ikinyamakuru le Prophète mwabonaga ukuntu yashushanyaga Kagome arimo amapingu n’imyambaro y’abagororwa none ngo azajya kwiyamamaza na Kagome Paul.

Reply
iseta says:

Iyo yemera agapfa kigabo hamwe n’abandi, byashoboka na we agafata umuheto naho kugenza umunwa gusa ntibizarya dore aho nigaramiye.

Reply
Muhirwa says:

Uyu mugabo Nahimana Thomas azahera namakuba mubuzima bwe azabibona.
nategereje ntabwo ari kera. Nyawe ukwiye kwibaza kuri Nahimana Thomas kuko imvugo ze nimikorere ye byerekana uwo ariwe nuwo akorera uwo ariwe.
Nibuka ko yavugiye kumaradio keshi cyane avuga ko azajya mu mayors mu rwanda 1/28/2016. Ubu rero turi 8/11/2016. Hanyuma yongeye kuvuga ko yandikiye kagome ko ategereje igisubizo cyubahwa yamwandikiye, kandi uwo yandikiye amusaba imishyikirano mbere yavugaga ko amurwanya ari muri Oposition ya Kigali ndetse aribyo by atuye ava mubupadri kugirango arrange kigali. Hanyuma yabyose nguwo ari gushyikirsna ninshuti za kigali mu migambi m8bisha yabo. Ikindi kandi twakwibaza kuri uyu mugabo niki? Ko yatweretse byose ntacyo aduhishe.
nibutse undi mugabo with Evode Uwizeye mana yarisararanze kumaradio Arangije agira amakotanyi none uyu munsi ya fungiwe byose, yambuye ibya ngombwa yiratanaga byamujyanaga mu mahanga. Yabuze epfo naruguru. Zanduru ze zararangiye. Na Padre Nahimana Thomas afite

Reply
Muhirwa says:
Nahimana Thomas afite Leprophete.fr urubuga rwe rutazamworohera kwisobanura nagera mu rwanda aho ntazamera nka Evode Uwizeyimana?
Cg azareka gusubira mu rwanda maze twisekere ukuntu yahoraga yikangata kumaradio nkimbwa yabuze umuhigo. Imbwa zibaho ariko uyu mugabo arashekeje cyane.

 

Criminal Paul Kagame