Paul Kagame News › Forums › Rwanda and Burundi Voices › Burundi Hope › Reply To: Burundi Hope
Taliki ya 9/08/2016, ingumuke za CNRD-UBWIYUNGE ya Col Irategeka Wilson alias Lumbago, zateye insisiro z’abaturage Mukengwa, Kangwe,i Nyabikeri no ku Kabasazi (Groupement Bashali Mukoto Territoire Masisi) , zirwana n’abakongomani b’abahutu (abagature) bahatuye, maze Col Jean Marie uyoboye abo bagature birinda (autodéfense populaire) arinda abaturage, hapfa aba CNRD-UBWIYUNGE batandatu (6) sgt Buregeya Patrick, Sgt Charles, Sgt Karyugahawe, Sgt Félicien, Recru Tumusifu, un Recru formé récemment à Kananira, hakomereka 15. Nyatura Gasongo wifatanije na CNRD yapfushije barindwi (7) , akomeretsa batanu harimo Kidamage. Hari n’abapfiriye mu ntambara zidasobanutse : Sgt Uwiragiye, Sgt Edmond, Cpl Kayihura, SM Mayele na Col Shemeki (barakomeretse bakaba barwariye i Mweso) n’abandi benshi bapfuye, n’abakomeretse bamwe bari kuvurirwa i Mweso.
Abayobozi ba CNRD-Ubwiyunge bari kwica abacunguzi banze kubakurikira mu bugambanyi. Ikibabaje nuko CNRD-UBWIYUNGE bari bayobowe na Maj Yamusimba na Lt Apollinaire yatwitse insisiro za Kabasazi na Nyabikeri taliki ya 07/08/2016 mu kwihimura, inica abanyekongo b’abahutu bahatuye tutaramenya amazina, ari nako ibasahura utwabo. CNRD-Ubwiyunge yanatwitse taliki ya 09/08/2016 insisiro za Mukengwa (aho Col Jean Mari avuka) , Kangwe na Bibwe. Kuri aya mabi CNRD ikorera abakongomani, hiyongeraho ubujura i Mweso, Kikuku, Nyanzare na Gashuga. CNRD ya Lumbago kandi iherutse gushimuta umumotari n’umugenzi taliki ya 02/08/2016 ku muhanda Mweso-Kalembe, barekurwa batanze 900$US.
Mu kwezi kwa 7, CNRD-Ubwiyunge yashimuse umukozi wa MSF hagati ya Gashuga na Kalembe, imurekura atanze 1500$US. Ubu bujura no kwaka abashimuswe amafaranga ni bwo buryo CNRD-Ubwiyunge ikoresha ngo ibone amafaranga yo kuvuza abayobozi bayo barwaye, no kubeshyeshya abasirikare bo hasi ngo bazabahemba, kuko amafaranga ya mbere abo bayobozi bahawe na Kagame bayiririye bonyine (Sayinzoga uyobora Mutobo yamennye iryo banga kandi koko Lumbago yatangaga amafaranga, amatelefone n’ama inite ya telefone menshi : ubwo se yayakuraga he? Ubu yabuze ayo gukomeza kubaha, kuko Kagame yavuze ko bazongera kubaha andi bahita babaka imbunda binjira mu nkambi) . Ubu Lt Col SINAYOBYE BARNABÉ alias Morane (umuvugizi wa CNRD) na Col Mugirwanake Boniface bari kuzenguruka mu mpunzi za Tanzaniya, Zambiya, Afurika y’epfo n’ahandi ; bashakisha amafaranga yo guhemba abasenya FDLR. Impunzi aho muri hose murabe maso mudatema ishami mwari mwicayeho.
Amakuru atugeraho nuko aba CNRD bari mu masengesho y’amafungo, kubera ibyago bagize byo gupfusha no gukomeretsa abasirikare benshi. Ariko nibatisubiraho ngo bagaruke muri FDLR, kandi bareke kugambanira impunzi no kwiba, bareke kwica no kwicisha abacunguzi n’impunzi n’abanyekongo, ni ha handi habo Imana ahubwo irakomeza kubahana. Aya maraso y’abanyarwanda n’abanyekongo azabazwa abayobozi ba CNRD-Ubwiyunge n’ababashyigikiye bose mu buryo bwose. Amateka azahoraho.
Criminal Paul Kagame