Paul Kagame News Forums Autocratic Leadership Rwandan Army Trained in Best Military Academies Reply To: Rwandan Army Trained in Best Military Academies

#26996

Nize amashuri menshi, nabwiriwemo byinshi n’abarimu bose nanyuze imbere mpereye mu mashuri abanza, ayisumbuye na Kaminuza, nakoze amahugurwa menshi ahantu hanyuranye, naganiriye n’abakomeye banyuranye, nasomye ibitabo bitabarika ntibuka umubare ariko muri ibyo byose ntabwo ndabona ingoma itagira impuhwe nka FPR. Nta mutegetsi ndabona utagira impuhwe kuri iyi si nka Paul Kagame na sisiteme ye.

UMUYEDI ni ijambo ritaba ku rutonde rw’amagambo yacu y’Ikinyarwanda. Iri jambo umuyedi cyangwa umuyede, twaritiye mu nkoranya y’Igifaransa nabwo tukarivuga rituzuye kuko risaba kuryungaho irindi kugira ngo turihuze n’icyo ryaba risobanuye muri iyi nyandiko. Ubundi uvugwa muri iyi nyandinko mu Gifaransa twatiyemo iri jambo yitwa AIDE-MAÇON (aribyo bisobanura umufasha w’umufundi ku gikwa iyo barimo kubaka inzu cyangwa ibindi bikorwa-remezo aho amuhereza amatafari, amazi, ikarayi yuzuye umucanga, sima, amuhereza ibuye amaze kuriconga neza, imisumari, amabati, amategura,…)

Abanyarwanda benshi nyine kubera wa muco wabo wo kudasoma, kutiga amashuri ahagije cyangwa kwiyumvikanira ku mvugo bahuriyeho, buri wese iyo avuze umuyedi abaturanyi bahita bumva icyo avuze ako kanya. Ubutegetsi bwa FPR butagira uwo busonera buherutse gufata icyemezo kigayitse kimwe n’ibindi byinshi cyo kuvuga ko buri muyedi nibura winjiza ibihumbi mirongo itatu by’amafaranga y’u Rwanda mu kwezi (30,000Frw) azajya atanga umusoro wa 15% byayo bihwanye n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bine na magana atanu (4,500 Frw) hanyuma agacyura mu rugo rwe 25,500 Frw.

FPR na Kagame bagomba kumenya n’ayo nyakabyizi w’ingorwa ahembwa buri munsi

Umuntu ukora akazi k’ubuyedi mu Rwanda ni umukene. Ni umuntu udafite ahandi yakura amikoro yo kumutunga. Ahanini abantu bakora akazi k’ubuyedi ni abagabo b’abakene cyane barya ari uko bavuye ku gikwa. Nibo kandi bava guhereza abafundi bakorana bakanyura kuri butiki bakagura akanusu k’ifu y’ubugali n’utumesa two gukaranga injanga kugira ngo bakoze ka ROJYO (Inyanya n’amazi bidatanga imbaraga ku uryo umuntu abirya akiruka/agacibwamo i.e Ibiryo bidafatika).

Abayedi ni abantu batagira umuco wo kuzigama kuko ntacyo bagira bazigama mu kwezi. Abayedi Kagame na FPR bagiye guhotora ni abantu batagira akazi gahoraho kandi gahora gahindagurika kuko kubaka amazu n’ibindi bikorwa remezo ari ibikorwa biboneka rimwe na rimwe. Umuyedi mu Rwanda ahembwa ibihumbi bibiri ku munsi (2,000 Frw). Kubera ukuntu aka kazi kagorana no kukabona kakanavuna rimwe na rimwe bahamo ruswa abafundi cyangwa abayobozi b’ibigo by’ubwubatsi.

Aya mafaranga bazacibwaho umusoro na FPR nk’uko byemezwa na minisitiri KABONEKA Francis, n’uburyo bayahembwa ntibufututse na busa nkaba mbona hashobora no kuzazamo ihohoterwa. Ese abakada ba FPR n’intore bazajya babasanga ku ishantiye bagiye guhembwa bayabakate ku gahato? Ese FPR izasaba abakoresha babo kuyavanaho mbere y’uko bahembwa (Retenu à la source/ Restraint)? Nihagira umuturage uharanira uburenganzira bwe akanga kuyabaha akigendera bizagenda bite?

Inyota y’abayedi n’abafundi ihoraho, umusoro wa Kagame, ibibazo mu ngo zabo, abana babo batiga,…

Urebye imvugo ya minisitiri KABONEKA ushinze minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, imiyoborere mibi, amajyanyuma rusange n’imibereho mibi y’abaturage (MINALOC) wemeza ko umuyede wese uhembwa nibura 30,000 Frw kuzamura azasora ni ukuvuga ko abayedi bose bazasora kuko dufashe nk’impuzandengo y’uko umuyedi ku munsi azajya ahembwa 2,000 Frw nibura agakora iminsi 20 mu kwezi yahembwa 40,000 Frw yakuramo ituro rya Paul Kagame na FPR rihwanye na 15% ringana na 6,000 Frw agacyura iwe mu rugo 34,000 Frw.

Mu rwego rwo kugira ngo ijwi ry’ubworoherane http://www.ubworoherane.com twumvikanishe iki kibazo neza, tugiye gutera imirwi aya mafaranga asigaye. Nko muri Kigali abayedi benshi niba atari bose barakodesha. Inzu ya nyuma iciriritse muri Kigali ikodeshwa amafaranga ibihumbi makumyabiri (20,000 Frw) ku kwezi ubwo hagahita hasigara ibihumbi cumi na bine (14,000Frw).

Aya mafaranga asigaye niyo azavamo ibyo kurya mu rugo, avemo ayishyura ubwisungane mu kwivuza, avemo ayo kugura amazi, avemo ayo kwishyurira abana ishuri, avemo ayo kugura amakara yo gucana, avemo ayo kugura peteroli yo kubonesha mu nzu nijoro, avemo ayo kugurira umuryango imyenda yo kwambara n’ubundi bucogocogo bwo mu rugo butarangira? Ntabwo byashoboka!

Tuvugishije ukuri, twibutse ko abayedi n’abafundi kubera imiterere y’akazi bakora birirwa kuzuba icyaka kikababana cyinshi, ntibikunze kuborohera ko ku mugoroba bajya mu rugo batanyuze ku kabari. Iyo bahanyuze bakica inyota bagafata kamwe, cyangwa tubiri, ubwo ya mafaranga twavugaga jehuru aha aba agabanutseho macye bigatuma ubukana bwo kunanirwa gucyemura ibibazo byo mu rugo bwiyongera.

Iyo tuvuga ko FPR ari agatsiko k’amabandi ni ibi tuba tuvuga nta bindi

Ibandi cyangwa umujura byose abikorera mu nyungu ze! Ikimuhombya ntabwo agikora kandi ntabwo yita ku nyungu z’abandi baturage cyangwa abamukikije. Kagame na FPR nabo rero niko bimeze: Icyo bashaka ni amafaranga nta kindi; naho ikimungu cyangwa inkovu abaturage bayacekwa basigarana ntacyo ibabwiye. Umuturage utegekwa gutya aba arutwa n’uwapfuye. Ariko abanyarwanda ntibagapfe! Umuntu abayeho atya ntabwo byakorohera kuvuga ko ari umwenegihugu uri mu gihugu cye ufite uburenganzira ku buzima!

Umuturage kandi ufatirwa ibyemezo bimuhotora byo muri uru rwego, n’ubwo rimwe na rimwe tuvuga ngo abaturage benshi ntibize, ariko burya ntibabura kubona ko bakabije kurenganywa ariko bakicecekera kuko baba bazi neza ko ntawe baganyira ngo abumve! Ibi bintu bigira ingaruka mbi cyane kuko umuturage abona neza ko abategetsi bakagombye kumureberera bamugirira nabi-nkana!

IKIBAZO NIBAZA: Umugani wa Magayane wavuze mu ndagu ze ko ari Rwabujindiri rurya ntiruhage,… amafaranga Kagame na FPR bakuye muri zahabu, Libuyu na Diyama byo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo, amafaranga bakura mu bikorwa byabo by’ubucuruzi, amafaranga biba ku mishinga y’ingengo y’imari z’ibigo n’imishinga minini ya Leta, amafaranga Kagame na FPR bahora bacomora mu bigo bya Leta bikomeye atarabahaza ngo bashire ipfa bakaba bagiye no gusaba umuyedi kubaha ku gahato utwari kuvamo ugushyimbo agaburira abana be, aho ibyo bintu ni ubuhoro ko tujya twandika bamawe bakavuga ngo tugaya Leta tugakabya???

Ibyo bintu mu bwenge bwanjye ndumva bigayitse cyane ndetse biranatesha icyubahiro Paul Kagame nka perezida w’igihugu akwiye kwisubiraho vuba na bwangu aba ba nyakugorwa b’abayedi n’abafundi akabadohorera kugira ngo nibura inshuro baburara bakanabwirirwa mu ngo zabo zidakomeza kuba nyinshi.

Umutware mwiza Imana ikunda ni ugirira impuhwe abo ayobora Nyabuneka!!! Umutware utagirira impuhwe abo ayobora Imana nayo imwanga urunuka! Abantu bafata ibyemezo mu Rwanda ku ngoma ya FPR batakaje icyo twita “Bon sens et humanite! Aribyo bisobanura kumenya igikwiye no kugira ubumuntu”.

UDAHEMUKA Eric

Criminal Paul Kagame