Paul Kagame News › Forums › Autocratic Leadership › Rwandan Army Trained in Best Military Academies › Reply To: Rwandan Army Trained in Best Military Academies

Mu mibereho ya buri muntu agira aho yakomotse n’ibyo yakomoyeyo. Iyo uvukiye mu muryango w’abantu runaka bafite umuco runaka, uwo muco nawe urawukurana kandi ukishimira kurangwa nawo ku buryo n’iyo rimwe na rimwe bamwe baguseka cyangwa bakakugaya kubera iyo myitwarire yawe wowe wumva ari ibyawe ntugire ipfunwe. Ni uku Bayingana yavuze ukuri mu ruhame atitaye ku biri bumubeho.
Muri iyo mibereho cyane cyane iyo kure mu byaro, mu bakene kimwe no mu mijyi, abantu banakurana n’ab’urungano rwabo bagakura baziranye neza neza ku buryo ufite icyo avuze ku wundi aba akivuze nk’umuzi neza kandi amusobankiwe. Kandi si n’abavandimwe gusa kuko n’abaturanyi umwe muri bo ashobora kuvuga ikintu runaka kuri kanaka bakuriye hamwe nyuma y’iminsi runaka abantu bazibuka imvugo ye bayihuje n’ibyo uwo yavugaga akora bakavuga bati wa muntu yari umuhanuzi ibyo yatubwiye mu myaka 26 ishize ubu turimo kubibona.
Niyo mpamvu nanjye muri iyi nyandiko nise Nyakwigendera Major Dr. Peter BAYINGANA umuhanuzi kuko ibyo yavugiye imbere y’ingabo bagenzi be ubu birimo kugaragara mu Rwanda. Muti ese ibyo yavuze ni ibihe? Ibyo yavuze bisobanurwa n’abari kumwe nawe ubwo Rwigyema yamaraga gupfa noneho Museveni akohereza Paul Kagame kuyobora urugamba rwa FPR.
Maj. Dr. Peter BAYINGANA agombe kuba yari azi neza Paul Kagame kandi barabanye ndetse yaranmutegetse ku buryo atamwibeshyaho ureke abitiranya Paul Kagame bamwita amazina atamukwiye na busa nk’bavuga ngo ni nitore izirusha intambwe. Ubwo Kagame yageraga aho bari ku rugamba avuye muri Amerika ngo BAYINGANA akimubona bamuzanye ngo abayobore yakomye akaruru aravuga ati: «Your not physically or mentally fit to lead the RPF-RPA or any department within this organization. Your military skills are basic, your education level reasonably low, management and leadership experience limited to a section of 12 people»
Igisobanuro cy’ubuhanuzi bwa BAYINGANA
Iyi nteruro yavuze tugerageje kuyibashyirira mu Kinyarwanda yabwiye Kagame ati: «Ari mugihagararo kimwe no mu mutwe ntabwo ushyitse ku buryo wabasha kuyobora FPR n’ingabo zayo APR. Ndetse nta n’ubushobozi na bucye ufite bwo kuyobora nibura kamwe mu dushami duto tw’uyu muryango(FPR). Ubumenyi bwawe mu gisirikari ni ubw’ibanze, amashuri wize cyangwa uburere wahawe dushyize mu gaciro buri hasi cyane,… ku buryo nta bushobozi na bucye ufite bwo kuyobora itsinda ry’abantu barenze 12.»
Umuhana avayo ntumuhana ajyayo
Mbere yo gusesengura iyi nteruro ya Major Doctor Peter BAYINGANA nabanza kwibutsa abanyarwanda aka kagani kagufi cyane umuntu yacira abantu bumvise ayo magambo ya BAYINGANA bakagira ngo arivugira none Kagame akaba amaze kubazengereza kandi barabyitaga ibikino.
Iyi mvugo akenshi bayikoresha iyo babonye nk’ingaruka zibaye ku muntu umwe, ku bantu benshi bitewe n’ikintu cyababayeho igihe kirekire cyangwa kigufi nyamara bari bafite ubushobozi bwo kugikumira. Akenshi haba ubwo abanyarwanda tujijutse tujya duhura tukungurana ibitekerezo maze ukumva umuntu aravuze ati Kagame aratumaze. Hakaba ubwo umwe muri twe avuga ati: Muribeshya ikibazo si KAgame ahubwo ikibazo ni sisiteme yose ya FPR.
Ndetse hari umuntu twigeze kuganira ambwira ko Kagame aramutse avuye ku butegetsi ariko FPR ikagumaho hashobora kuza umuhezanguni ukubye Kagame inshuro nyinshi ubugome n’ubukana noneho abantu bakifuza kongera kuyoborwa na Paul Kagame noneho undi ahita amubaza ngo hari umuntu uzi muri FPR urusha Kagame ubugome n’ubuhezanguni? Yaramushubije amubwiramo amazina y’abantu benshi ariko singombwa kubavuga hano kuko ntacyo byunguye.
Njyewe ariko mbyumva ukundi, byashoboka ko sisiteme ya FPR itegekesha igitugu, kwica, kutemera na gato umuntu wese utavuga rumwe nayo, kutihanganira itangazamakuru n’ibindi… Ariko njyewe Kagame ntabwo namusonera kuko iyo umutware wa sisiteme ari mwiza niyo yo ubwayo yubatswe nabi aba afite ubushobozi bwo kuyihindura akayigira nziza. Mvuze ntya kuko muri FPR nzi neza ko nta muntu n’umwe watinyuka kuvuguruza Kagame. Ni nayo mpamvu ibyavuzwe na Bayingana byagize ingaruka ku gihugu n’abaturage bose.
Ari mu gihagararo kimwe no mu mutwe ntabwo ushyitse
Bayingana umurebye kuri iyi foto n’ubwo yafotowe hambere, bigaragara ko yari umusore ushyitse kandi ukomeye akaba na mwiza by’igitangaza ku isura. Bishoboke ko yari yarareranywe na Paul Kagame mu bwana bwabo akaba yari amuzi neza ku buryo kuba yaratinyutse kumubwira ko mu gihagararo no mu mutwe adashyitse yari azi uwo abibwira uwo ariwe ndetse ntabwo yamwibeshyeho.
Ibyo kuba yaramubwiye ko mu gihagararo adashyitse ntabwo twabitindaho cyane kuko hari n’abantu tuzi bazonzwe cyane, abandi bagufi cyane cyangwa barebare bagenda bahuhwa n’umuyaga ariko ntibigire icyo byangizaho ubumuntu bwabo iyo gashyitse mu mutwe.
Nyamara si ibyo gusa, Bayingana yabwiye Kagame ko no mu mutwe dashyitse. Umuntu udashyitse mu mutwe aba ari ikibazo kuri we, ku muryango we (iyo awufite) no ku gihugu muri rusange. Ariko hano munyumve neza: Umunu udashyitse mu mutwe ntabwo ari UMUSAZI kuko bitandukanye. Umuntu udashyitse mu mutwe arangwa n’ingeso zikurikira:
Hari ukuba umuntu wihugiraho cyane ntahe umwanya abandi ngo nabo bamugireho uruhare, arangwa no kugira inzika n’umujinya w’umuranduranzuzi akumva ko uwamukoshereje azashirwa amwivunnye, arangwa no gufata ibyemezo bihubutse cyane ku buryo atita ku ngaruka bizamugiraho, arangwa no guhubuka cyane mu kuvuga, mu gusubiza, arangwa no kurakara vuba kandi akabyerekana mu ruhame. Umuntu udashyitse mu mutwe niwe uba umwicanyi kuko nta muntu usanzwe wuzuye kandi utekereza neza wakwica abantu nk’abo Kagame amaze kwica kuri iyi si.
Nta n’ubushobozi na bucye ufite bwo kuyobora nibura kamwe mu dushami duto tw’uyu muryango(RFP)
Mu kiganiro Kayumba Nyamwasa yagiranye n’umunyamakuru Mukombozi, yasobanuye ko Kagame kugirwa umuyobozi mukuru wa FPR/APR ari nk’impanuka yamugwiririye kuko hari abandi bakomeye benshi bari guhabwa uwo mwanya kandi bakayobora neza ariko ntibishoboke. Iyo sisiteme ihuye n’ibyago byo kuyoborwa n’umuntu udafite ubushobozi bwo kyobora ingaruka zigera kuri bose bari munsi y’ububasha bwe. Iyo ayobora igihugu ingaruka ziba nk’izo turimo kubona mu Rwanda. Mu yandi magambo u Rwanda rwahuye n’akaga gutegekwa na Paul Kagame
Ubumenyi bwawe mu gisirikari ni ubwibanze
Hano mpafite ikibazo kinkomereye, ikibabaje ni uko BAYINGANA atakiriho niba byari gushoboka ngo agaruke namubaza ikibazo kimwe. Amakuru abanyarwanda twari mu gihugu FPR itera u Rwanda yatubwiraga ko Kagame yari afite ipeti rya Majoro. Birazwi neza ko kugira ngo umusirikari ahabwe ipeti rya Majoro agomba kuba yarakoze imyitozo inyuranye kandi akayitsinda n’ibindi bikorwa bikomeye.
Hano umuntu yakwibaza niba koko Kagame yarahawe ririya peti arikwiriye cyangwa niba yararihawe gusa kugira ngo abone uburyo bwo kujya kuyobora urugamba. Indi mpamvu nayo iteza urujijo ni uko n’uwo wamubwirga ko ubumenyi bwe mu gisirikari ari ubw’ibanze nawe banganyaga ipeti kandi twibutse ko aho yabivugiye hari abandi basirikari bafite amapeti ari hasi kandi bidakunze kubaho ko umusirikari mukuru asebya mugenzi we imbere y’abo barusha amapeti. Ibi birerekana ko BAYINGANA yari azi neza Kagame ku buyo yamuhakanye yihanukiriye akananirwa kubyihanganira kuko nyine yari azi neza ko nta bushobozi afite bwo kuyobora itsinda ry’abantu bari hejuru ya 12.
Amashuri wize cyangwa uburere wahawe dushyize mu gaciro buri hasi cyane
Iki kibazo nanjye ndagihorana kuva FPR yafata ubutegetsi mu Rwanda. Ku bwa Kagame niho nabonye umuntu warangije umwaka wa kabiri w’ayisumbuye ategeka Dogiteri ugasanga imbere ye ntacyo aricyo. Koko rero habayeho kuvugisha ukuri tukareka amarangamutima, niba koko Bayingana yari afite DOKITORA naho Kagame akaba yari arangije umwaka wa kane gusa w’ayisumbuye kandi bombi bakaba baranganyaga ipeti, birumvikana ko rwose Kagame atari akwiye guhabwa uriya mwanya koko Kayumba Nyamwasa yemeza ko yawuhawe nk’impanuka.
Nta bushobozi na bucye ufite bwo kuyobora itsinda ry’abantu barenze 12
Nibyo koko! Bayingana yari yamurebye rwose, na nyuma y’imyaka 22 Kagame ategeka u Rwanda ubona umutima we utarajya mu gitereko, bigaragarira buri wese ko nta bushobozi bwo kuyobora abantu afite kubera impamvu zikurikira: Kagame ahora iteka yerekana ubwoba n’intege nke kuko iyo havutse umuntu ufite ibitekerezo bibusanye n’ibye ahita avuga ko azamwica kandi akabivugira mu ruhame.
Iyo batanze ibitekerezo byubaka ahita abafunga, iyo havutse ishyaka rya politiki nyiraryo aramufunga, iyo umunyamakuru yanditse inkuru ifatika aramufunga, aramwica cyangwa akamushyira mu buzima bugomba gutuma ahunga byanze bikunze, Kagame ategekesha u Rwanda Zahabu acukura muri Kongo kuko ariyo yubakamo imiturirwa akayishukisha abazungu ngo u Rwanda rwateye imbere kandi abaturage barwaye amavunja bakanarara ubusa.
Paul Kagame ategekesha abanyarwanda agahato, urugomo n’ikiboko. Dore ingero zifatika niba utari uzi ko aricyo zisobanura ubimenye: Kubuza abaturage kuzirika no kuragira inka ku gasozi hanyuma bakabona ko ari ngombwa kwibwiriza kuzigurisha bagasigarana imwe (Impomarutaro) kuko ariyo gusa bashobora kwahirira bakayihaza. Iyi ni politiki y’agahato kandi ikozwe mu bwenge n’amayeri umuturage atapfa gusobanukirwa.
Perezida Kagame kandi ni umunyarugomo rukabije. Ubundi muri repubulika igendera kuri demukarasi isesuye, nta muntu n’umwe wagombye kuburirwa irengero ngo abantu barinde guhogora baramubuze. Kagame we rero ubona kwica umwenegihugu nta soni bimuteye na nkeya nyamara kizira ku muntu usanzwe ufite ubumuntu n’ubwenge. Ibi byose Nyakwigendera Major Docteur Peter Bayingana koko yabimusomagamo kuko yari amuzi akavuga ati uyu munyagwa aramutse ategetse abantu ntibazabaho none koko Kagame aratumaze izuba riva!
Major Dr. Peter BAYINGANA yatanze umusanzu we abanyarwanda barinanirwa
Mu gutangira iyi nyandiko nakoresheje imvugo ngo: «Umuhana avayo ntumuhana ajyayo.» Impamvu twamenye ko Bayingana yavuze atya, ni uko hari abasirikari bari kumwe nawe icyo gihe abivuga n’uyu munsi bakaba bagihari ari nabo bakwirakwije iyi nteruro. Paul Kagame ubwe yigeze kuvuga ati: “Niba Karegeya ashaka kunyica ku bw’inyungu ze, ni kuki njyewe ntamwica ku bw’inyungu zanjye” Hari ku italiki 12 Mutarama 2014 muri Kigali Serena Hotel!
Kenshi mu buzima iyo umuntu avuze ijambo ry’imenamutwe nka ririya Bayingana yabwiye Kagame, abantu bari aho ntabwo bahita biyumvisha ukuri gukubiye muri iyo mvugo. Ubu se mu bantu bari kumwe icyo gihe bakiriho hari uwahakana ko ibyo yavugaga byari ukuri kwambaye ubusa? Kugeza ubwo Bayingana yita Kagame PILATO koko!!! Ariko Mana!!! Kugeza ubwo abimwitira imbere y’ingabo koko!!! Ni ukuvuga ko koko yari azi neza ubugome bwe.
Umuntu nka Lt. Gen. Faustin Kayumba Nyamwasa umaze kuraswa inshuro zingahe ahushwa kandi akabikorerwa n’uwo we yarwanyeho akanga ko abandi bamuhitana nk’uko Kayumba ubwe yabyemeje, umuntu nka Karegeya wapfuye, umuntu nka Gen. Dan Gapfizi, umuntu nka Major Rugerindinda, umuntu nka Muzee Rwigara Assinapol watanze byose ngo inkotanyi zigere ku butegetsi yibwira ko ari abantu b’I Rwanda, umuntu nka Col. Tom Byabagamba ufungiwe ibintu bidasobanutse, umuntu nka Gen. Frank Rusagara, umusaza nka Rujugiro uri mu buhungiro kandi yaratanze byose ngo Kagame agere ku butegetsi,…
Mu yandi magambo ni uko bitashoboka, amabi yose Paul Kagame akorera umuryango nyarwanda n’akarere yari akwiye kuzabazwa aba bose babwiwe mbere y’igihe ko ari umuntu udashyitse mu mutwe bakanga kumva bagakomeza kumukingira ikibaba bamurekera ku butegetsi, bakamupfukamira, bakamuhimbaza, bakamusingiza kugera n’ubwo nabo abahukamo akabica atarobanuye ku butoni, ku bwoko. Ariko ntabwo nzi uko amateka azabigena ahanini bitewe n’uko ntawe ukwiye kubazwa icyaha atakoze ku giti cye!
UBWOROHERANE
Criminal Paul Kagame