Paul Kagame News Forums Rwanda and Burundi Voices ABACUNGUZI BA FDLR/FOCA Reply To: ABACUNGUZI BA FDLR/FOCA

#1707

AMAZI ARIMO INDIMU

Indimu, urubuto rw’ingenzi ku buzima. Kenshi ukunda kubona abantu banywa amazi arimo indimo bavuga ko ifasha kunanuka, tugiye kurebera hamwe akamaro k’amazi arimo indimu.

Ni iki aya mazi afasha umubiri?

Indimu ubwayo ikungahaye cyane kuri vitamini C na za B nyinshi, ikize ku butare, manyesiyumu, kalisiyumu, potasiyumu na fibre.

Kubera indimu ishobora kwangiza ishinya yawe, ni byiza kutayirya yonyine kenshi. Biba byiza gufata indimu ukayishyira mu mazi y’akazuyazi (uretse ko n’andi wayakoresha mu gihe utabonye akazuyazi)

DORE AKAMARO AGIRA KU MUBIRI

1. Aya mazi aha umubiri wawe ubudahangarwa buhagije. Kubera vitamini C irimo ku bwinshi inagufasha kurwanya stress cyane

2. Afasha mu igogorwa ry’ibiryo no gusukura urwungano ngogozi. Ku bantu bagira ikibazo cyo gutinda kw’ibiryo mu nda bakumva batumbye, ikirungurira, cg gutura imibi cyane uyu ni umuti mwiza.

3. Asukura umubiri muri rusange. Niba ushaka gusohora imyanda n’ubundi burozi bwangiza ingingo zawe, amazi arimo indimu ni umuti w’ibanze, kuko utera uturemangingo twawe gukora cyane ndetse n’umwijima ugakora neza.

4. Impumuro nziza mu kanwa. Niba ujya ugira ikibazo cyo kubababara amenyo cg ishinya, kumva unuka mu kanwa aya mazi afasha gukiza ibyo byose. Nyuma yo kuyanwa ni byiza guhita woza mu kanwa n’umuti w’amenyo

5. Afasha mu guta ibiro. Ibi nibyo benshi bayaziho, kubera akungahaye kuri fibre bikurinda mu kumva ufite inzara, bikakurinda kurya cyane

ESE NANYWA ANGANA GUTE?

Niba uri munsi y’ibiro 70; fata ½ cy’indimu ushyire mu kirahure cy’amazi.
Hejuru y’ibiro 70; fata indimu 1 yose ushyire mu mazi y’akazuyazi

Biba byiza kuyanywa, mu gitondo ubyutse mbere yuko ushyira ikindi kintu mu nda.

Turakomeza tukugezaho n’ibindi bintu 5 aya mazi afasha umubiri.

Criminal Paul Kagame