Paul Kagame News Forums Rwanda and Burundi Voices ABACUNGUZI BA FDLR/FOCA Reply To: ABACUNGUZI BA FDLR/FOCA

#1696

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga n’abafatanyabikorwa b’aka karere batangaza ko abana barenga ibihumbi bine bataye ishuri, bamwe muri bo bagahitamo gusiga imiryango yabo bakajya mu mihanda.

Mu nama yahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga n’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’aka karere, hagaragajwe ko isuzuma ryakozwe ryagaragaje ko hari abana ibihumbi bine na mirongo itandatu na bane bataye amashuri, bamwe ababyeyi babo bakaba batazi aho baherereye.

Karamira Prudence, umukozi mu kigo cy’imbonezamubano n’iterambere (Bureau Social du Dévelopement), avuga ko hari igenzura baherutse gukora muri aka karere bagasanga hari abana barenga ibihumbi bine bataye amashuri.

Meya Béatrice Uwamariya (Ibumoso) ntiyizeye neza imibare igaragaza abana bataye ishuri

Karamira akavuga ko hakwiye kuba ubufatanye bw’inzego zitandukanye kugira ngo hakorwe irindi barura, bityo habashe kumenyekana abari mu miryango bataye amashuri, ndetse n’abo ababyeyi babo bavuga ko batazi aho baba baherereye.

Sibomana Joseph, umwe mu bafatanyabikorwa b’Akarere, avuga ko kuba abana batagikubitwa akanyafu, biri mu bituma birara bakagera n’ubwo bata amashuri bumva ko nta gihano bazahabwa, kijyanye n’imyitwarire mibi baba bafite.

Gusa akavuga ko na bamwe mu babyeyi batari shyashya, kuko barara barwana bityo abana babibona bagahitamo guhunga ababyeyi bumva ko kuguma mu muhanda bibarutira kuba mu rugo.

Uwamariya Béatrice, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, avuga ko iyi mibare y’abana bataye amashuri itakwizerwa ijana ku ijana, kubera ko hari igihe abasibiye cyangwa abahinduye ibigo nabo babarwa nk’aho bataye amashuri.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko umubare w’inzererezi ari wo udashobora guhinduka, kuko n’aho babarizwa mu miryango, batazi aho baba barerekeje.

Yagize ati «Iki ni ikibazo inzego zose zikwiriye guhagurukira, kandi ntabwo kiri mu karere ka Muhanga gusa.»

Mu mezi abiri ashize, ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwari bwagaragaje ko abana bataye ishuri barenga ibihumbi bibiri.

Criminal Paul Kagame