Reply To: ABACUNGUZI BA FDLR/FOCA

Paul Kagame News Forums Rwanda and Burundi Voices ABACUNGUZI BA FDLR/FOCA Reply To: ABACUNGUZI BA FDLR/FOCA

#1686
Paul Kagame
Keymaster

Umusanzu Hassan Ngeze yageneye Abanyarwanda bose abariho n’abazabaho.
Banyarwanda duhuje kandi dusangiye ubunyarwanda.
Nimuze twishakemo ibiduhuza maze tubizirikane tugambiriye kubibonamo umuti w’ibyagombye kudutanya byose.
U Rwanda rwatubyaye rwifuza ko tureshya muri byose ari na ko twuzuzanya mubyo turushanyaho ubushobozi.
Ibyiza biduhuza ni byinshi, nimuze twibuke ko umugongo waduhetse ari umwe, ingombyi yaduhetse ni imwe ; inkongoro yatureze twese ni imwe nta yindi, ni kanyarwanda. Ibi ni byo byagombye gutuma ubumwe n’ubuvandimwe bwacu butubera inkingi abandi b’ahandi babona ko tubarusha.
Twere guta igihe kitabarika mu mateka mabi yaturanze harimo n’ayaranze abatubanjirije, ndavuga amwe yaducuje abacu akadusiga iheruheru mu bihe bitandukanye by’ubuzima bwacu.
Nta butwari na buke buboneka mu makuba n’ibyago buri wese yabayemo mu bihe bitandukanye by’ubuzima bwa buri wese , ubupfubyi n’ubuhunzi, ntasize ukwiheba bivanze n’ubwoba byaranze imibereho yacu.
Imahanga ni imahanga, niyo mpamvu hiswe ishyanga, nitujyeyo tugiye guhaha ibyo dukeneye iwacu , twirinde icyadusubizayo tugiye kwaka ubuhungiro. cyangwa kwangara.
Imbere yacu nimuze tuhabyaze ibyiza byinshi Iyaduhanze yadutegenyirije. U Rwanda rwacu turuhindure isoko y’ubwiyunge, ubutabera , kubabarirana n’ubusabane hagati y’abavandimwe.
Ukuri, kwiyakira, kuramburira amaboko uwo mudahuje ukwemera n’imitekerereze, bibe inkingi ya buri wese.
Ibyabaye bibi byose bitubere amateka mabi twanyuzemo tutabyifuza, tubyiyuhagire tubyita imyanda tutifuza kuzongera kwambara.
Bahungu na mwe bakobwa ; bagabo na mwe bagore, basaza na mwe bakecuru, bana na mwe rubyiruko , nimuze twese dushakane, dusangane, duhoberana tuvuga duti ; « Harakabaho uyu munsi uhuje abavandimwe bene Kanyarwanda, abavandimwe biyemeje kureba imbere bashakisha ibyabahuza kurusha ibyabatanya . »
Nibiba ngombwa tubyifuje imahanga, tuhashake abageni batubyarire abana, duharanira kwagura umuryango nyarwanda no kuhabona abavugizi

Criminal Paul Kagame