Paul Kagame News › Forums › Rwanda and Burundi Voices › Burundi Hope › Reply To: Burundi Hope
Mwene Rutagambwa niwe wigeze kuvuga ati “ Isi nta mpuhwe igira “.
Uwitwa Oda Gasinzigwa yarahutereye arakomeza aruhetera arongera arenyegeza, ariko birangiye ahawe urwamenyo twese tubireba, abazarama bazabona byinshi.
Ongera wiyibutse ibyinkoma mashyi Oda Gasinzigwa munama ya FPR Inkotanyi yabereye kuri petit stade Amahoro Remera.
Oda Gasinzigwa Komiseri mu Muryango FPR INKONTANYI yagaragarije Inteko rusange y’Umuryango FPR INKOTANYI ko hari bamwe mu bategarugori bakoreye umuryango FPR INKOTANYI mu gihe cyo kubohora u Rwanda, ariko kuri ubu bakaba baragaragaye mu byaha bisebetse byo kwandagaza umuryango FPR INKOTANYI, ubugambanyi no kwangisha abaturage ubuyobozi buriho.
Abo bagarutsweho ni Lt Colonel Rose Kabuye wigeze kuba Perefe w’Umujyi wa Kigali akanashingwa Protocole ya Perezida Kagame, undi ni Mary Bayine wigeze kuyobobora Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro akaza no kuba umunyamabanga uhoraho muri MINAFET na Ambassaderi Uwanyirigira Immaculee wigeze guhagararira u Rwanda mu gihugu cy’u Buhorandi. Komiseri Oda Gasinzigwa yavuze ko hari n’abandi bashobora kugwa muri uwo mutego barimo uwari Ambasaderi Joy Mukanyange, Anne Gahongayire na Immy Camarade. Aba bose bakaba ari bamwe mu bantu bari bakomeye mu muryango FPR INKOTANYI.
Criminal Paul Kagame