Paul Kagame News Forums Rwanda and Burundi Voices Burundi Hope Reply To: Burundi Hope

#1639

Hambere ubwo u Rwanda n’ibindi bihugu bya Afurika byari mu maboko y’abakoloni b’abazungu, abazi amateka bavuga ko abirabura bakorerwaga ivangura rikomeye, aho bahezwaga mu bikorwa bimwe na bimwe bakabuzwa no kwinjira mu nyubako zikomeye hatitawe ko ari mu gihugu cyabo.

IGIHE yabakusanyirije amateka ya Hotel Faucon, hamwe muhavugwa ko hagaragaye ivanguraruhu rikomeye ryibasiye Abanyarwanda, rikaza gucibwa n’uwari Umwami w’u Rwanda Mutara III Rudahigwa.

Hotel Faucon iherereye mu Mujyi wa Huye, mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye.

Mu bihe byo hambere yafatwaga nk’igitangaza ku Banyarwanda kuko yari iy’abazungu, nta mwirabura wari wemerewe kuyikandagizamo ikirenge.Icyo gihe habaga n’ibyapa bibuza abirabura kuyinjiramo.

Abayizi mbere y’aho u Rwanda ruboneye ubwigenge bemeza ko ari inyubako y’amateka, kuko yabereyemo ivanguraruhu ryakorerwaga abirabura, ryaje gucibwa n’umwami Mutara III Rudahigwa ahagana mu mwaka wa 1955.

Abazi amateka y’u Rwanda bavuga ko kuyihezamo Abanyarwanda kandi ari mu gihugu cyabo, nta gitangaza benshi babibonagamo kuko icyo gihe byinshi mu bihugu bya Afurika byari mu bukoloni.

Umukambwe Dr. Venant Ntabomvura w’imyaka 90 y’amavuko, akaba uwa Mbere wiyandakishije kwiga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ubwo yatangiraga muri 1963, ni umwe mu bazi amateka ya Faucon.

Mu kiganiro na IGIHE Dr Ntabomvura avuga ko muri Faucon nta mbwa yari yemerewe kwinjizwamo cyangwa umuntu w’umwirabura.

Ntabomvura ati “Hariya byari bigoye kuhagera utakwinjiramo uri umwirabura kuko imbere yayo hari icyapa cyanditseho mu magambo y’igifaransa ngo ‘entrée interdit aux noirs et chiens’, bisobanuye ngo aha habujijwe kwinjira imbwa n’abirabura”.

 

Dr Ntahomvura asobanura amateka ya hotel Faucon

Akomeza avuga ko muri icyo gihe Abanyarwanda bari barabyakiriye bumva ko ari ahantu h’abazungu gusa, kuko hari mu gihe cy’ubukoloni kandi byari bigoye ko umwirabura ahabwa agaciro.

Umukambwe Ntahomvura avuga ko abirabura batangiye gukoza ikirenge muri Faucon bisanzuye igihugu kimaze kubona ubwigenge mu mwaka wa 1962.

Ati “Hariya twahanyuraga tubona ari ibuzungu, ari i Burayi, icyatweretse ko koko twabonye ubwigenge ni uko twabonye batwinjijemo ngo twishimire impamyabumenyi z’amashuri yisumbuye twari twabonye.”

Umwami yahakubitiye umuzungu urushyi

Umukambwe Ntabomvura avuga ko abirabura bake batangiye gukandagira muri iyi Hotel ku ngoma y’Umwami Mutara III Rudahigwa ubwo yageraga bwa mbere muri iyi Hotel akereka abazungu ko atihanganira ivangura n’akarengane.

Ngo mu 1955, ubwo umwami Mutara III Rudahigwa yari akubutse i Burundi, yageze kuri Hotel Faucon ashaka kuharuhukira.

Ntahomvura agira ati “Sinzi neza niba Rudahigwa yari azi amakuru y’uko abirabura basuzugurwa ako kageni bagahezwa kuhinjira (…) ubwo yari avuye i Burundi, yarahageze ashaka kuharuhukira gato, nibwo we n’abo bari kumwe babonye ya magambo avuga ngo ‘Entrée interdit aux noirs et chiens’. Umwami yahise arakara bituma yinjirana ingufu, (…) hari n’abavuga ko yakubise urushyi umuzungu wari ahacunze umutekano ashatse kumubuza kwinjira.”

Yakomeje asobanura ko Rudahigwa n’abo bari kumwe barimo abamurindiraga umutekano, bakimara kwinjira basanze abazungu bicaye banywa inzoga n’ itabi, bishimye.

Bakimubona ngo baratunguwe, bibaza umwirabura itinyutse kubavogera.Ngo Umwami yahise ategeka ko Hotel igomba kwinjirwamo na buri wese nta vangura.

Dr. Ntabomvura ati “Rudahigwa yategetse ko buri wese agomba kwinjira muri Faucon nta vangura, kuko ayo magambo yo kugereranya abirabura n’imbwa yaramubabaje, bituma abwira abarinzi be gukubita abazungu bashaka gusuzugurira Abanyarwanda mu gihugu cyabo.”

Nubwo Umwami yatanze uburenganzira, Abanyarwanda batinye kuyinjiramo

Nubwo Umwami yari amaze gutanga uburenganzira ku bantu bose bashaka kwinjira muri Hotel Faucon, Dr. Ntabomvura avuga ko ari bake babyitabiriye kubera impamvu zitandukanye zirimo amikoro make no kuba hari bamwe mu birabura bumvaga bidashoboka ko bayinjiramo .

Ati “Kuva ubwo Umwami Rudahigwa yatangiye kujya yakiriramo abashefu (Chefs) n’aba sushefu (sous-chefs) […] ariko Abanyarwanda batangiye kuyijyamo ku bwinshi mu 1962 igihugu kimaze kubona ubwigenge.”

Kugeza magingo aya imbere y’iyi Hotel yafunzwe ngo ivugururwe, hariho icyapa cyanditseho amwe mu mateka yayo aho bagaragaza ko yigeze kuba icumbi ry’umwami w’u Bubiligi n’umugore we.

Amateka akigaragara imbere y’iyi nyubako agaragaza ko yitiriwe nyirayo witwaga ‘Faucon’ ariko ntagaragaza umwaka nyir’izina yubatswemo.

 

Icyapa kiri kuri Faucon kigaragaza amateka yayo

Icyakora ayo mateka yerekana ko ahagana mu mwaka wa 1943 yafashwe n’inkongi y’umuriro, ariko nyuma ikaza kuvugururwa igakomeza imirimo yayo.

Igiye kuvugururwa

Kuri ubu nyiri Hoteli Faucon yitwa Agnes Mutangana, kuko yaguzwe n’umugabo we ubwo yari imaze kwegurirwa abikorera.

Iyi hotel yabaye ifunzwe kugirango ivugururwe kuko inyubako zayo zisa n’izamaze gusaza.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwemeje ko n’ubwo Hotel Faucon izavugururwa bizakorwa habungwabungwa ibimenyetso by’amateka y’u Rwanda biyirimo nk’inzu Umwami Mutara III Rudahigwa yararagamo iyo yabaga ari muri Astrida (izina ryahabwaga umujyi wa Butare muri icyo gihe) n’ibindi.

Hashize imyaka ibiri iyi hotel bivuzwe ko izavugurura ariko ntibirakorwa.

Ubwo twateguraga iyi nkuru ntibyadushobokeye kuvugana na Mutangana ngo atange amakuru y’ibijyanye no kuyivugurura, ariko amakuru agera ku IGIHE avuga ko yaba yarazitiwe no kubona ibyangombwa bimwemerera kuvugurura.

Hotel Faucon mu gihe cy’ubukoloni

 

Uko imeze muri iki gihe

 

Kugeza ubu iyi hotel yabaya ihagaritse imirimo ngo ivugururwe

Criminal Paul Kagame