Paul Kagame News › Forums › Autocratic Leadership › Rwandan Army Trained in Best Military Academies › Reply To: Rwandan Army Trained in Best Military Academies

Umuhanda witiriwe Perezida Kagame muri Malawi wakuye icyasha cy’ubutekamutwe ku Banyarwanda
Mu 2007 ku butegetsi bwa Perezida Bingu wa Mutharika, mu Mujyi wa Lilongwe hatashywe umuhanda ufite ibilometero hafi 3.5 wiswe “Paul Kagame Road” ari nawo munini rukumbi uhuza Lilongwe n’ Akarere ka Mzimba.
Abanyarwanda batuye muri Malawi bavuze ko bakomeje guterwa ishema no kuba hari umuhanda witiriwe Perezida Paul Kagame, kuko kuva watangira gukoreshwa no kwamamara muri icyo gihugu byongereye agaciro gahabwa Umunyarwanda uhatuye.
Mu myaka hafi icyenda ishize uyu muhanda witiriwe Perezida Kagame utashywe, ngo hari ibintu byinshi byahindutse ku gaciro n’ishusho Umunyarwanda afite muri Malawi, kuko abatari bake mu banyamahanga n’abenegihugu batuye Umujyi wa Lilongwe bagize amatsiko yo kumenya byinshi kuri Perezida Kagame ubwe, ndetse no ku iterambere rivugwa mu Rwanda.
Visi Perezida wa Diaspora Nyarwanda muri Malawi, Dr. Seraphin Kana, ngo mbere y’uko uwo muhanda witiriwe Paul Kagame utahwa, Abanyarwanda bari barahimbwe amazina yabateraga ipfunwe aho bitwaga ‘Amaburundi’ bisobanura abavuye i Burundi, ariko kandi bikanasobanura ‘umutekamutwe’.
Iyi nyito yari yarakomotse ku kuba Abanyarwanda bari barahungiye muri Malawi mu 1994 batarashakaga ko abantu bamenya ko bakomoka mu Rwagasabo kubera amateka mabi ya Jenoside yabateraga icyasha, maze bakiyita Abarundi.
Aganira na IGIHE, Dr. Seraphin yagize ati “Kuva 1994 kugeza 2007 mbere y’uko ayo mateka ahinduka, Umunyarwanda yafatwaga nk’umutekamutwe, ukora ibyangombwa by’ibihimbano, umuntu udashobotse, urakarara vuba ndetse wamutera umujinya akaba yakwica.”
Umubano mwiza wari hagati ya Perezida Kagame na mugenzi we wa Malawi Bakili Muluzi, wayoboye icyo gihugu kuva 1994 kugeza 2004, wabaye isoko n’inzira yo kweyura icyasha n’ipfunwe byari ku Banyarwanda.
Binyuze muri gahunda ya Banki y’Isi yo kuzamura ubukungu bw’ibihugu bya Afurika mu ntego z’ikinyagihumbi, MDG’s, Malawi yahisemo Perezida Kagame nk’icy’itegererezo bakwiye kureberaho muri iyo gahunda, bitewe n’uburyo u Rwanda rwihutaga mu iterambere no kuba ashishikariza abaturage kwiha agaciro no kwigira, maze igitekerezo cyo kumwitirira umuhanda mu Mujyi rwagati kiza gityo.
Dr. Seraphin yagize ati “Bakili Muluzi yasanze Perezida Kagame ari umugabo wo kwizerwa, uvuga ijambo ntiribe amasigaracyicaro kandi wita ku iterambere ry’abaturage ayoboye ndetse na Afurika muri rusange, maze bahitamo kumwitirira umuhanda munini kuruta indi yose mu murwa mukuru nk’ikimenyetso cyo gushyigikira iyo miyoborere no kuyimika muri Malawi.”
Umuhanda witiriwe Perezida Kagame wabamaze ipfunwe
Nyuma y’aho Perezida Bingu wa Mutharika asimburiye ku butegetsi Perezida Bakili Muluzi, gahunda yo kubaka uwo muhanda yarakomeje ndetse mu mwaka wa 2007 Perezida Kagame atumirwa muri Malawi ahabwa impano yiswe ‘Paul Kagame Road’.
Umwe mu Banyarwanda batuye kandi bakorera muri Malawi, Kabera Eric Déo, yabwiye IGIHE ko ibigwi bya Perezida Kagame n’iterambere yagejeje ku Rwanda, byatumye Abanyarwanda batuye muri icyo gihugu barushaho kubonwa mu ishusho nziza y’abantu bakunda gukora cyane kandi baharanira impinduka nziza mu mirimo yabo no mu buzima bwite bwabo bwa buri munsi.
Ati “N’umwana wiga mu mashuri abanza muri Malawi azi Perezida Kagame nk’uko bavuga umwe mu ba Perezida bayoboye Malawi mu myaka yashize witwa Kamuzu Banda mu nkuru zitandukanye baba baganira. Perezida Kagame rero nawe bamuzi bose kugeza no ku munyamahanga uhatembera mu biruhuko bye […] bamwibonamo kubera uburyo yateje imbere ikoranabuhanga, uburyo yitabira gukoresha imbuga nkoranyambaga, uburyo akunda siporo muri rusange no kuba yarakuye igihugu mu mwijima nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, dore ko hari n’abenegihugu ba Malawi bifuza ko umunsi umwe yazababera umuyobozi cyangwa se hakaba umuyobozi nkawe mu bayobora icyo gihugu mu gihe kizaza.”
Dr. Seraphin we yagize ati “Nari mpari ubwo Perezida Bingu wa Mutharika yakiraga Perezida Kagame ashyikirizwa iyo mpano. Mbere kwitwa Umunyarwanda byari biteye ipfunwe, ariko kuva aho ibikorwa bya Perezida Kagame bitumye bawumwitirira, byatumye abanyamahanga batubona mu yindi shusho itandukanye n’iya mbere.”
Yakomeje agira ati “ Byaduteye ishema atari muri Malawi gusa ahubwo no mu Karere iherereyemo ka SADEC, kuko turubashywe kandi byahinduye isura yacu imbere y’abanyamahanga. Ibyo byatumye nta Munyarwanda ugiterwa ipfunwe ryo kwirata uwo ariwe mu ruhame nk’uko byahoze mbere aho bamwe bahitagamo kwitwa Abarundi.”
Akomeza avuga ko yaba Abanyarwanda n’abanyamahanga bakoresha umuhanda “Paul Kagame Road” abatari bake bishimira kuwugendamo n’amaguru kubera uburyo ari munini kandi ukikijwe n’amaduka akomeye mu Mujyi rwagati hamwe n’inzu zikorerwamo n’inzego za Leta zitandukanye.
Hari ibindi bikorwa muri Malawi byitiriwe Perezida Kagame
Si uwo muhanda wonyine witiriwe Perezida Kagame muri Malawi, kuko mu Iseminari Nkuru ya Kiliziya Gatolika yigisha iby’iyobokamana, iherereye muri Diyosezi ya Zomba mu Majyepfo ashyira u Burasizuba bwa Malawi, harimo icyumba cyitiriwe Kagame.
Si buri munyeshuri wese wemererwa kurara muri icyo cyumba, keretse abahanga mu masomo kandi bakaba ari intangarugero mu buzima bwabo busanzwe.
Ati “Mu Iseminari Nkuru ya Kiliziya Gatolika harimo icyumba cyitiriwe Paul Kagame, abanyeshuri bose b’abahanga nibo baharara. Ibyo bigaragaza ko kuva uwo muhanda wafungurwa hari byinshi byakomeje kumwitirwa kandi babikora mu rwego rwo kugaragaza ko hari igikorwa runaka cyatekerejwe gitanga icyizere atari ku Banyarwanda gusa ahubwo Abanyafurika muri rusange.”
Kuba na none mu ngabo za MINUAR mu gihe cya Jenoside mu Rwanda, harimo abasirikare ba Malawi bari mu butumwa bw’amahoro bwa ONU, bituma u Rwanda ruvugwa kenshi muri icyo gihugu ndetse bigatuma abaturage b’ibihugu byombi bagira ibiganiro bibahuza bituma basabana atari ubucuruzi gusa cyangwa politiki.



Criminal Paul Kagame