Paul Kagame News › Forums › Autocratic Leadership › Rwandan Army Trained in Best Military Academies › Reply To: Rwandan Army Trained in Best Military Academies

Nyuma y’amezi atanu badahabwa amafaranga ya buruse, abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda (UR) baragaragaza ko aho bigeze bifuza kwigaragambya ngo wenda ikibazo cyabo gifate uburemere, ariko ubuyobozi bwa kaminuza buvuga ko bidakwiye kuko buri gukurikiranira hafi ikibazo ndetse n’amafaranga amwe yageze kuri konti zayo.
Kuva muri Kamena 2014, abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda ntibarahabwa amafaranga ya buruse abafasha mu myigire yabo. Ayo bishyuza ubu ni ibirarane by’ukwezi kwa Kamena, kutishyuwe mu Mwaka w’Amashuri 2013/2014 ndetse n’Ukwakira, Ugushyingo, Ukuboza na Mutarama mu Mwaka w’Amashuri wa 2014/2015.
Abanyeshuri biga mu muri Koleji ya Huye baganiriye na IGIHE.com bavuga ko bihebye kubera gutereranwa, ubu bakaba birirwa bacengana n’abo babereyemo imyenda barimo ababishyuza ubukode, ibyo kurya, ndetse n’ababafotorera impapuro ziriho amasomo biga.
Ukwiheba gutera bamwe kwifuza kwigaragambya, kwagaragaye mu bitekerezo byagiye bicicikana ku mbuga nkoranyambaga nka Facebook.
Criminal Paul Kagame