Paul Kagame News › Forums › Autocratic Leadership › Rwandan Army Trained in Best Military Academies › AMATEGEKO 10 Y'URUKUNDO

AMATEGEKO 10 Y'URUKUNDO
1. Ntuzahendahendere umuntu kugukunda cg kukwitaho (affection) kuko bigira agaciro iyo nyiri ukubikora bimwiviriye ku mutima. 2. Ntuzabeshye uwo ukunda ngo akunde yishime, ikiruta uzamubwize ukuri ababare.
3. Ntuzarindire ko uwo ukunda akenera ko umufasha, ahubwo uzanamufashe mbere y’uko abikenera.
4. Ntuzigere wibagirwa umukunzi wawe mu gihe yaguhaye byinshi utagomba kwibagirwa.
5. Ntuzarutishe amafaranga urukundo, kuko hari ibyo urukundo nyarwo rutanga amafaranga atabasha kugura.
6. Ntuzakunde umuntu ku bw’impuhwe, ahubwo uzamugirire impuhwe ku bw’urukundo!
7. Urajye ucyaha uwo ukunda mwiherereye nimugera mu ruhame umurengere!
8. Urajye ushimishwa n’uko uwo ukunda akundwa n’abandi kuko ni ikimenyetso cy’uko yakurutishije
benshi.
9. Ntuzagishe inama abandi y’uwo ukwiye gukunda ikiruta uzabagishe inama y’uko ukwiye kumukunda.
10. Ntugahamye ko ushimisha uwo ukunda uko bikwiye ahubwo uzabihamirizwa na nyirubwite.
Criminal Paul Kagame