Paul Kagame News Forums Autocratic Leadership Rwandan Army Trained in Best Military Academies Reply To: Rwandan Army Trained in Best Military Academies

#1550

Umwana yakundaga gukererwa buri gitondo mwarimu akamukubita agategeka abandi ngo bamukoze
isoni, mbese yafatwaga nk’ikirara ntawamwumvaga, yashinjwaga amafuti yose ntavuge, ahubwo agaturika akarira….
Umunsi umwe arazinduka baratangara mwarimu ati”ntibisanzwe, ngaho haguruka “bamaze kumuha amashyi bamuseka bati aho wabereye wazindutse.. Ngaho tubwire impamvu wazindutse?
Undi n’ikiniga, n’amarira mu maso ati, “burya nakerererwaga nabanje kujya gusabiriza ku muhanda ngo mbone icyo mpa mama wari usigaye mu bitaro none nawe yapfuye…!
INAMA:
1.Ntukihutire guca imanza mubuzima, abo ubona ngo barakubangamira, bafite impamvu bitwara uko bari, nabo ntibiyanze sibo ibyiza bitabera.
2.Jya wihanganira ubuzima unyuramo kuko ingorane uhura nazo tuzisangiye turi benshi.
3.Nubwo bitugora kubyakira, hari ubwo Ibibi bitugeraho kugira ngo isi imenye ukuri kwawe, ntugaheranwe n’agahinda.

Criminal Paul Kagame