Depite Bamporiki yifuje ko u Rwanda rwajya rubanza gufotorwa mbere yo guhindurirwa ishusho

Paul Kagame News Forums Autocratic Leadership Rwandan Army Trained in Best Military Academies Depite Bamporiki yifuje ko u Rwanda rwajya rubanza gufotorwa mbere yo guhindurirwa ishusho

#1539
Paul Kagame
Keymaster

Depite Bamporiki yifuje ko u Rwanda rwajya rubanza gufotorwa mbere yo guhindurirwa ishusho

Depite Bamporiki Edouard asanga nta gikozwe u Rwanda rushobora guhinduka rukaba rwiza cyane mu gihe gito bikazagorana kubisobanurira abakiri bato igihe u Rwanda rwaba rudafashe ingamba ngo rubike amafoto n’ amashusho ya mbere na nyuma yo guhindura ishusho u Rwanda rufite ubu.

Ibi depite Bamporiki yabivuze kuri uyu wa 17 Werurwe 2016 mu kiganiro Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside yagiranye na Minisitiri w’ umutungo kamere Dr Vincent Biruta.

Depite Bamporiki yagize ati : “Minisiter nagira ngo mbahe igitekerezo cy’uko hajya hafatwa amafoto n’amashusho mbere yo guhindura uko ahantu hari hameze kugira ngo abana bazamenye uko u Rwanda rwasaga”.

Iyi ntumwa ya rubanda yabwiye Minisitiri Dr Biruta ko akurikije umuvuduko u Rwanda ruriho, asanga mu myaka 10 iri imbere u Rwanda rwose rushobora kuzaba rwarabaye umujyi. Yongeraho ko ababazwa n’uko iyo abajije abantu asanga batibuka uko ahantu hari hameze.

Ati “Mperutse kuganira n’umuntu mubaza ahantu hitwa Kimicanga ambwira ko hahoze hatuye abantu bavuye i Cyangungu, kandi ubu wasanga nta hantu wabona amashusho y’uko hasaga”

Minisitiri w’ umutungo kamere Dr Vincent Biruta yabwiye Depite Bamporiki ko ahubwo imyaka icumi nayo ari myinshi kugira ngo u Rwanda rwose rube rwamaze kuba umujyi avuga ko ari igitekerezo cyiza agiye kugeza ku bo bireba bose kugira ngo bijye bikorwa niba bitakorwaga.

Minisitiri Dr Biruta yagize “Imyaka 10 nayo ni myinshi ahubwo nk’ itandatu…Birakwiye ko abana bazamenya uko u Rwanda rwasaga bakajya bageranya’’.

Ibi aba bayobozi barabivuga mugihe mu nama zitandukanye zihuza abayobozi bakuru b’igihugu mu myanzuro bafata haba harimo gushyira ingufu mu kwihutisha iterambere rw’igihugu hashyirwa ibikorwa remezo mu bice by’ibyaro no mu mijyi.

Abenshi mu bayobozi b’uturere baheruka gutorwa bakaba barasezeranyije abaturage gushyira imbere kongera ibikorwa remezo nk’amazi, imihanda, amashanyazi n’ibindi.

Criminal Paul Kagame