Abakekwaho kugira uruhare mu rugomo rwakomerekeje abantu 8 bakatiwe badahari

Paul Kagame News Forums Autocratic Leadership Rwandan Army Trained in Best Military Academies Abakekwaho kugira uruhare mu rugomo rwakomerekeje abantu 8 bakatiwe badahari

#1537
Paul Kagame
Keymaster

Abakekwaho kugira uruhare mu rugomo rwakomerekeje abantu 8 bakatiwe badahari

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwakatiye abantu bane bakurikiranyweho n’ ubushinjacyaha kugira uruhare mu rugomo ruherutse gukorerwa abantu umunani mu murenge wa Ndera, abaregwa uko ari 4 bakaba bakatiwe kuba bafunzwe iminsi 30 y’ agateganyo

Mu ntangiriro z’uyu mwaka mu kwezi kwa Gashyantare nibwo mu murenge wa Ndera mu karere ka Gasabo humvikanye abantu biraye mu baturage bakabakoreraho ibyaha bitandukanye birimo no kubatama.Icyo gihe hafashwe abantu benshi bakekwaga kuba bari inyuma y’urwo rugomo, gusa kugeza ubu abantu bane nibo barimo gukurikiranwa n’ubushinjacyaha.

Aba bantu uko ari bane ubushinjacyaha bubakurikiranyeho ibyaha birimo ubujura bwitwaje intwaro, ubwinjiracyaha mu bwicanyi, no gufata kungufu nibura ufite imyaka 18.Ibi byaha bakurikiranyweho babikoreye mu tugari dutatu tugize umurenge wa Ndera aritwo Rudashya, Kibega, na Karushinge.

Aba uko ari bane bakekwaho ibi byaha mu kwiregura bavuga ko barengana basaba kuburanishwa bari hanze ariko urukiko rushingiye kuburemere bw’ ibyaha baregwa birimo ubwicanyi no kuba barekuwe bakwihimura cyangwa bagatoroka ubutabera bwafashe icyemezo cyo kubafunga by’ agateganyo iminsi 30. Bakaba bashobora kujuririra iki cyemezo bitarenze iminsi itanu(5) uhereye ku munsi w’ isomwa ry’ urubanza tariki ya 14 Werurwe 2016.

Abatangabuhamya muri uru rubanza bavuga ko aba uko ari bane bagiye biba ahantu hatandukanye bitwaje intwaro gakondo zirimo imihoro, ferabeto, n’ amacupa ari nabyo bakoresheje bakomeretsa abantu.

Umwe mu batangabuhamya wafashwe ku ngufu n’aba bantu avuga ko bamutangiriye ari nijoro avuye mu kazi ke(akora muri bare) bakamusakasaka bakamwambura amafaranga barangiza bakamufata kungufu.

Undi mutangabuhamya witwa Mwizerwa avuga aba uko aba bagabo uko ari bane bakorana n’ amabandi aturuka I Nyamirambo akavuga ko biba ibikoresho by’ electronic nk’amaradiyo, Televisiyo, amatelefoni, amasaha, mudasobwa…… .

Ubushinjacyaba buvuga ko bamwe muri aba bane atari ubwa mbere bafatiwe mu byaha by’ urugomo no kunywa ibiyobyabwenge.

Urukiko rwahise rutegeka ko abo bantu uko ari bane bafungwa by’ agateganyo bakaba bashobora kujuririra iki cyemezo bitarenze iminsi itanu uhereye ku munsi w’isomywa ry’urubanza, Icyakora urubanza rwasomwe abaregwa bose nta numwe uhari.

Criminal Paul Kagame