Paul Kagame News › Forums › Autocratic Leadership › Rwandan Army Trained in Best Military Academies › Abakekwaho kwicira umugore mu kabari ke batangiye kuburanishirizwa ku ka rubanda

Abakekwaho kwicira umugore mu kabari ke batangiye kuburanishirizwa ku ka rubanda

Urukiko rw’isumbuye rwa Gasabo kuri uyu wa kane rwatangiye kuburanisha urubanza ubushinjacyaha buregamo abagabo batatu biciye umugore mu kabari mu Murenge wa Kimironko Akarere ka Gasoba.Ni urubanza rurimo kuburanishirizwa mu ruhamne ahabereye icyaha imbere y’abatuarage.
Tariki ya 2 Ugushyingo umwaka wa 2015 ni bwo umukobwa witwaga Ntibakareke Adeline yasanzwe mu kabari ke kitwa Isangano gaherereye mu Murenge wa Kimironko Akagali ka Bibare yishwe ashyirwa inyuma y’imifuka y’amakara.
Kuva icyo gihe Polisi yavuze ko igiye gukora iperereza abakekwaho ubu bugizi bwa nabi bagafatwa bakagezwa imbere y’ubutabera. Irakarama Jean Bosco wari ushinzwe umutungo (manager) w’aka kabari , Ntakirutimana Jean Damascene wari mucoma ndetse na Gakuba Jean Paul wari ukuriye igikoni cyo muri aka kabari nibo bahise batabwa muri yombi.
Abaregwa bagejejwe imbere y’ubutabera
Kuri uyu wa 17 Werurwe uyu mwaka wa 2016 ni bwo bagejejwe imbere y’ubutabera baburanishirizwa mu ruhame( ku karubanda) n’urukiko rwisumbuye rwa Gasabo.
Irakarama Jean Bosco na Ntakirutimana Jean Damascene nibo bagaragaye imbere y’urukiko naho Gakuba Jean Paul we urukiko rwavuze ko yajuririye kurekurwa by’agateganyo ararekurwa akaba atari yatumijwe ngo aze imbere urukiko.
Ubushinjacyaha bwabajijwe icyo bavuga ku kuba Gakuba adahari maze busubiza ko haburanishwa abahari maze Gakuba akazaburanishwa ukwe igihe azaba yatumijwe.
Urukiko rwabajije abari bitabye niba biteguye kuburana maze Irakarama avuga ko yamenyeshejwe ko azitaba ubutabera tariki ya 16 Werurwe 2016 bityo ko umunsi umwe gusa ataba yiteguye kuko atabonye umwanya wo gusoma amadosiye.
Irakarama kandi yongeyeho ko atabonye umwanya wo gushaka umunyamategeko umwunganira bityo asaba ko yahabwa umwanya wo kwitegura.
Ntawukuriryayo Jean Damascene we abajijwe niba yaburana, mu magambo make yagize ati:” naburana nta kibazo”
Urukiko rwabajije ubushinjacyaha icyo buvuga ku nzitizi za Irakarama maze busubiza ko ari uburenganzira bwe kuburana afite ubwunganizi busaba ko yahabwa igihe cyo gushaka umwunganira.
Uru rubanza rwabereye ku karubanda.
Urukiko rwahise rutegeka ko rukurikije ibyo imbande zombi zivuga, Irakarama afite uburenganzira ahabwa n’Itegekonshinga bityo ko akwiye guhabwa umwanya wo kunganirwa.
Urukiko rwahise rusubika urubanza maze rurwimurira tariki ya 21 Mata2016, urukiko kandi rwahise ruboneraho gusaba ko na Gakuba Jean Paul yahita atumizwa akazaza kuburanira hamwe n’abandi bareganwa.
Criminal Paul Kagame