Paul Kagame News › Forums › Autocratic Leadership › Rwandan Army Trained in Best Military Academies › Reply To: Rwandan Army Trained in Best Military Academies

Muyombano arahirira Nicole kumubera umugabo
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 18 Werurwe 2016, nibwo Muyombano Peter na Cyuzuzo Ange Nicole basezeranye imbere y’ amategeko ya Repubulika y’ u Rwanda kuzabana nk’ umugabo n’ umugore.
Ahagana ku isaha ya saa tanu z’ amanywa mu nzu mberabyombi y’ Umurenge wa Gitega nibwo Uyu Muyombano n’ umugore we bahawe impanuro n’ ubuyobozi bw’ uyu Murenge, nyuma yaho begera ibendera ry’ Igihugu barahirira kuzabana nk’ umugabo n’ umugore nk’ uko amategeko ya Repubulika y’ U Rwanda abiteganya.
Imbere y’ umwanditsi w’ irangamimerere arimo abaha impanuro
Aganira n’itangazamakuru Muyombano yavuze ko uyu umunsi atari umunsi w’ ibyishimo gusa ahubwo bijyana n’ inshingano. “Umunsi nk’ uyu ni ibyishimo bikomeye, ariko si ibyishimo gusa kuko bijyana n’ inshingano, icyo navuga gusa ndishimye, imyaka ine abantu baziranye, babana muganira, muhurira mu tuntu dutandukanye, burya hari aho biba bigomba kugarukira.
Peter Muyombano yakomeje asobanura uko yamenyanye n’umugore we Cyuzuzo yagize ati: Ndibuka twahuriye munsi ya Station, mwakwibaza muti se mwari mufite imodoka mugiye kunywesha amavuta? Twahuriya mu nsi ya Station i Huye turaganira tuzagukundana , Umugore wanjye ndamwishimiye kandi burigihe mubwira ko nzagenda ndushaho kumukunda”
Nicole yarahiriye kuzaba umugore wa Peter
Cyuzuzo we yavuze ko uyu ari umunsi umuntu wese aba yifuza kugeraho mu buzima
” Uyu munsi ndishimye, navuga ko uyu ariwo munsi nageze ku kintu umuntu wese yifuza kugeraho mu buzima, Nishimiye ko ngiye kubana n’ umugabo nkunda”.
Ku itariki ya 02 Mata uyu mwaka nibwo Peter Muyombano n’ umuryango we bazerekeza mu Karere ka Huye iwabo wa Nicole gusaba umugeni ku mugaragaro ndetse ibirori bikazaba ari naho bikomereza kuri uwo munsi aho bazasezeranira muri Kiliziya ya Mutagatifu Tereza ku Itaba mu Mujyi wa Huye.
Peter Muyombano ni umunyamakuru kuri Radio Flash FM Naho Cyuzuzo Ange Nicole ni Umunyeshuri muri Kaminuza y’ u Rwanda mu ishami ry’ ubuganga aho ageze mu mwaka wa kane.
Babishyizeho umukono
Bahawe agatabo kemeza ko batakiri ingaragu
Bafashe amafoto y’ urwibutso
Inshuti n’ abavandimwe, abanyamakuru bagenzi be bari bamushagaye
Makuruki.rw ikaba yifurije Peter Muyombano na Cyuzuzo Ange Kuzagira ubukwe bwiza n’ urugo ruhire.
Criminal Paul Kagame