Reply To: Rwandan Army Trained in Best Military Academies

Paul Kagame News Forums Autocratic Leadership Rwandan Army Trained in Best Military Academies Reply To: Rwandan Army Trained in Best Military Academies

#1532
Paul Kagame
Keymaster
Umunyamakuru w’umutaliyani witwa Fulvio Beltrami niwe Paul Kagame yifashishije mugutambutsa impamvu yo gukoma imbarutso yo kugaba igitero cya gisilikare ku gihugu cy’u Burundi. Uwo munyamakuru yatambukije inyandiko ku rubuga rwitwa http://www.lindro.it, aho agaragaza ko leta ya Perezida Pierre Nkurunziza mu Burundi yigaruriwe na FDLR kandi ikaba ifite umugambi wo gutera leta ya Paul Kagame mu Rwanda. Uwo munyamakuru kimwe na Kagame bakaba bafite ikibazo gikomeye cyo gutandukanya : Interahamwe, FDLR, abafaransa, abahutu na les bantous! Kuribo umuntu wese utari umututsi cyangwa se udasa nabo ni Interahamwe ! Iyo akaba ariyo mpamvu nyamukuru Kagame atanga yo kugaba igitero i Burundi cyo kwirukana interahamwe (abahutu) ku butegetsi mu Burundi no kwirukana abafaransa mukarere!
 
Ubwo Paul Kagame yafataga icyemezo cyo kujya kwica impunzi z’abahutu muri Congo no gukura Mobutu k’ubutegetsi, yatanze impamvu y’uko agiye gutabara abatutsi b’abanyamulenge yavugaga ko bari kwicwa n’interahamwe, icyo gihe ubutumwa bwasohotse mu binyamakuru byo muri Amerika no mu Bwongereza kuko umubano wari umeze neza. Kagame yakuyeho Mobutu, yica impunzi z’abahutu muri Congo kugeza uyu munsi akizica ariko kugeza ubu ntiyashoboye kwigarurira Congo ! Impamvu yo gutsindwa muri Congo ayigereka ku gihugu cy’Ubufaransa kuko yari yarijeje abongereza ko agiye gufata Congo nayo ikavuga icyongereza nk’uko mu Rwanda bimeze ! Kutigarurira Congo byamubereye icyasha gikomeye kandi byerekanye aho imbaraga za gisilikare afite  zigarukira kuko atashoboye gutabara M23 yagizwe igitambo k’imigambi ye mibisha yo kwigarurira Congo. Kagame yananiwe gufata Congo kubera ubutwari bwa Général Delphini Gahimbi uwo munyamakuru w’umutaliyani yijunditse kuko na nubu bagifite ubwoba bwe !
 
Impamvu Kagame atanga z’uko FDLR iri i Burundi ntabwo zifata na gato, habaye amaperereza mpuzamahanga kuri icyo kibazo ariko ntacyo yatanze ariko Kagame we yanze ko haba iperereza ryo kureba niba adaha imyitozo ya gisilikare impunzib z’abarundi kuko yari azi neza ko bimuhama ! Kagame afite ubwoba bw’uko abarundi bazamubaza urupfu rwa perezida Cypriani Ntaryamira yishe, iyo dosiye ikaba ifitwe n’ubucamanza bw’Ubufaransa, kugira ngo arebe ko yarenza iminsi ari gutanga amafaranga mu banyamakuru b’abatariyani kugira ngo ateze ubwega avuga ko FDLR iri i Burundi bityo bimuhe impamvu yo gutera u Burundi! Kagame yari yizeye ko mu Burundi haraba jenoside bityo akaba abonye impamvu y’intambara none byaranze, kubeshya ko FDLR se iri i Burundi ntabwo bimuha uburenganzira bwo gutera icyo gihugu. Ese Kagame afite uburenganzira bwo kubuza u Burundi kugirana umubano mwiza n’ibindi bihugu cyane cyane Ubufaransa ?
 
Umusilikare ufite ipeti rya Officier wa Paul Kagame wafatiwe mu gihugu cy’u Burundi yatanze amakuru menshi ku myiteguro ya Paul Kagame yo gutera u Burundi, gusa rero Major Théogène wayoboye uwo musilikare muri FPR yemeza ko igisilikare cya Kagame cyacengewe cyane na maneko y’igisilikare cy’u Burundi kuko gufata  umusilikare wo mu rwego rwo hejuru wa Kagame i Burundi byerekana intege nke z’igisilikare cya Kagame ! Uretse nibyo Paul Kagame yarwanye igihe kirekire n’abarwanyi ba CNDD FDD barwanya leta  ya Buyoya aratsindwa, ntabwo rero muri iki gihe aribwo Kagame yatinyuka kwisukira ingabo z’u Burundi kiretse niba ashaka kwicukurira imva !
 
Paul Kagame yishe abahutu mu Rwanda, abica muri Congo none akomeje no kubica i Burundi ! Niba Kagame yumva ko afite uburenganzira bwo kujya kurwanya leta  y’i Burundi ngo bitewe ni uko ngo abahutu b’abanyarwanda (FDLR) barwanya leta ye bari muri icyo gihugu, kuki Nkurunziza we atatera Kagame kubera abantu barwanya ubutegetsi bwe batozwa n’u Rwanda ? Ese hari ubwoko bufite uburenganzira bwo kwica ubundi ariko ubwo bwoko bwicwa ntibugire uburenganzira bwo kwitabara ? Umunyamakuru w’umutaliyani yashowe mu mutego wa ruswa wo kwamamaza ibihuha no gucengeza propagande ya Kagame yo kwanga abahutu bitewe nuko ababikira b’abataliyani biciwe i Bujumbura bivugwa ko bishwe na leta  y’abahutu , none se uwo munyamakuru azi neza ko abihaye Imana bishwe n’inkotanyi z’abatutsi mu Rwanda  batagira umubare ?
 
Iyo Kagame atangiye gukwiza propagande y’ibinyoma mu binyamakuru ni uko aba yiteguye gutera uwo yita umwanzi, nkuko yajugunye igisasu mu isoko ku Gisenyi mu mwaka w’2013 ubwo M23 yari imerewe nabi kugirango avuge ko ingabo za Congo zishe abantu mu Rwanda bityo bimuhe uburenganzira bwo kurwana kumugaragaro muri Congo ; no muri iki gihe ntibyatangaza abantu Kagame arimbuye imbaga y’abaturage mu Rwanda akavuga ko ari FDLR ivuye i Burundi yabishe ! Izi ntambara n’ubushotoranyi Kagame ahora akurura mukarere k’ibiyaga bigari birahemukira abaturage batuye muri aka karere ariko bidasize n’abatutsi aba abeshya ko aribo agiye kurwanirira !
 
Imana irinde abanyarwanda ibyago bikomeye by’intambara bishobora guterwa n’agatsiko kayobowe na Paul Kagame!
 
Ubwanditsi.

Criminal Paul Kagame