Paul Kagame News › Forums › Rwanda and Burundi Voices › Burundi Hope › Reply To: Burundi Hope
IBIRANGA INTWARI:
1◦. Kugira umutima ukomeye kandi ukeye: ari byo kugira umutima udatinya gushyigikira icyiza no kugaragaza ikibi no guhangara kukirwanya kandi uzi neza ingaruka ;
2◦.Gukunda igihugu bivuga gushyira imbere no guharanira ubusugire, iterambere, ishema by’igihugu n’ubumwe bw’abagituye;
3◦.Kwitanga bisobanura kwigomwa inyungu zawe bwite, guharanira inyungu rusange byaba ngombwa ugahara ubuzima bwawe;
4◦.Kugira ubushishozi bijyana no kureba imbere no kumenya ukuri kutagaragarira buri wese;
5◦.Kugira ubwamamare mu butwari biterwa no kugira ibikorwa by’ubutwari bizwi kandi bishimwa na benshi;
6◦.Kuba intangarugero bituruka mu kurangwa n’ibikorwa bihebuje, bibera abandi urugero rwiza;
7◦.Kuba umunyakuri bigaragazwa no kurangwa n’ukuri kandi ukaguharanira, ntutinye no kuba wakuzira;
8◦.Kugira ubupfura ni umuco ugaragarira mu matwara meza, imibereho, imyifatire n’imibanire n’abandi bitagira amkemwa;
9◦.Kugira ubumuntu ari byo kurangwa n’umutima ukunda abantu ku buryo buhebuje aho kubarutisha ibintu.
Criminal Paul Kagame