Paul Kagame News › Forums › Rwanda and Burundi Voices › Burundi Hope › Reply To: Burundi Hope
IJAMBO RYIHUMURE: IMANA IGIYE KU KWEGURA NO KWICA IBYUHO WARUFITE BIRAKUBERA UKO UBYIZEYE
Mwaramutse neza bwoko bw’Imana,
Birashoboka wabaye mu buzima bwiza ariko ibihe bigahinduka bikababa bibi,Birashoboka ko Imana yigeze igutiza agahe ko kunezerwa ,birashoboka kandi ko wariye neza ariko ubu bikaba byarahindutse, Birashoboka kandi ko hari umuntu wakomerekeje umutima wawe,Birashoboka ko hari ibyo wabonye bikagukomeretse,birashoboka ko satani yishye ubukwe bwawe ,Birashoboka ko satani akwibasiye muri Ino minsi ,Birashoboka ko uruhijwe n’Ubukode,birashoboka ko hari ibyo uhora usengera ariko Ku buzima bwawe bikanga,
Birashoboka ko Satani yagutwaye umugabo wishyingikirizagaho,Birashoboka ko Satani yagutwaye umusore mwiza mwarimugiye kurushinga,Birashoboka ko intekerezo zawe zikujyanye kure kubw’Imibereho ya buri munsi,Birashoboka ko Satani arimo kugushiraho itera ubwo akubwira Ngo ntabwo uzatera imbere nk’abandi ,Birashoboka ko urigutekereza ko ntakazi uzabona,wicaranye diplome,ufite Amacertifika menshi,Amajwi menshi wumva mu mutima agenda aguca intege.
Ariko ndakubwira Ngo Hari Imana ,kandi Harandi mahirwe ya kabiri Ku buzima bwawe,Imana ijye kuturwanirira intambara ,bibiliya ijambo ry’Imana riravuga Ngo “Uwo munsi nzegura ihema rya Dawidi ryaguye nice ibyuho byaryo,Kandi nzasana ahasenyutse haryo,nzaryubaka rimere nkuko ryahoze cyera.
(Amosi 9:11 “Uwo munsi nzegura ihema rya Dawidi ryaguye nice ibyuho byaryo, kandi nzasana ahasenyutse haryo, nzaryubaka rimere nk’uko ryahoze kera AMOSI 9 :10) .
Imana igiye kukugarurira ubuzima bwawe,Icyambere igiye kwica ibyuho bya Satani,inzira satani yanyuriragamo agutera zimwe igiye kuzifunga,igiye kongera kukurema no kugusana,Igiye kubaka umutima wawe wongere kubamushya.
Imana igiye kuturwanirira nkuko yarwaniriye Hezekiya ikamutsindira Senakerubi umwami wa Ashuri ,ubwo yaramaze igihe kirekire amusizuguza baturage be,maze Hezekiya Umwami w’Ubuyuda aterura amagambo maze abwira abaturage be ati” Nimukomere mushikame kandi ntimukurwe umutima n’Umwami wa Ashuri cyangwa ingabo ze zose,kuko iyo turikumwe ikomeye iruta abarikumwe nawe.
Muruhande rwe arikumwe n’Amaboko y’Umubiri ariko mu ruhande rwacu turikumwe n’Imana yacu,ijya idutabara kandi ijye kuturwanirira intambara zacu(2Ngoma32:7-8).
Mwenedata Uri mu rugamba kandi Uri mu bibazo n’ibigeragezo urabona bigukomereye hari amagambo menshi urimo kubona ugakomereka ariko komera ntukurwe umutima n’abo badayimoni nibyo bibazo byawe kuko Imana irimuruhande rwacu kandi ijye kuturwanirira intambara.
Criminal Paul Kagame