Paul Kagame News › Forums › Rwanda and Burundi Voices › Burundi Hope › Reply To: Burundi Hope
Muri afrika hamenyerewe cyane umuco wo guhirika ku butegetsi bamwe mu bakuru b’ibihugu ku ngufu bitanyuze mu matora bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo kugundira ubutegetsi kuri bamwe,ndetse no kutumvikana na bamwe mubo bafatanyije kuyobora igihugu. Dore bamwe mu bavanywe kubutegetsi ku ngufu muri afrika.Thomas Sankala, umwe mu baperezida bahiritswe ku butegetsi.Mu mwaka w’1952 ihirikwa k’ubutegetsi ryabereye mu Misiri ( Egypt) aho Mohamed Naguib yirengejeubutegetsi bwa Farouk I.Mu 1958 muri Soudan Ibrahim Abbdouyahiritse Abdullah Khalil.Mu 1963 muri Congo David Moussaaka afatanyije na Felix Mouzabakane bakuye ku butegetsi Filbert Youlu.Si muri congo gusa muri uwo mwaka habaye ihirikwa ku butegetsi no muri TOGO Emmanuel Bodjolee aba ahiritseSylvanus Olympio.Mu 1965 muri Algerie Houani Boumédiene yirengeje ubutegetsi bwa Ahmed Ben Bella.Muri uwo mwaka kandi muri Zaire Mobutu Sese Seko yahiritse Kasa Vulu.Mu 1966 muri Bourkinafaso Sangoule Lamizana yirukanye ku butegetsi uwitwa Maurice Yaméogo.Muri uwo mwaka kandi I Burundi Michel Micombero yahiritse NtareV.NtareV. wahiritswe na Michel MicomberoSi I Burundi gusa byabaye ndetse no muri Centrafrica Jean Bedel Bokassa yahiritse David Dacko ku butegetsi.Ndetse kandi muri uwo mwaka muri Nigeria habaye ihirikwa ku butegetsi Johnson Aguiyi Ironsi yahigitse uwitwaNnamdi Azikiwe.Uwo mwaka kandi no mu gihugu cya Uganda habaye ihirikwa ku butegetsi aho Milton Obote yahiritse Edouard Mutesa.Mu 1968 muri Mali Moussa Traoré yahiritse ku butegetsi uwitwa Madibo Keita.Mu 1969 muri Libye habaye ihirikwa kubutegetsi aho uwitwa Mouamar Kadhafi yahiritse ku butegetsi Idris I.King Idris I. wahiritswe na Ghadaffi.Muri uwo mwaka kandi muri Soudan uwitwa Gaafar Nimeiry ntiyarebeye izuba uwitwa Ismail Al Azhari kuko yahise amuhika ku butegetsi arabwegukana.Mu 1971 mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda uwitwa Iddi Amin Dada yahiritse ku butegetsi Milton Obote.Milton Obote wahiritswe ku butegetsi na Iddi Amini Dada.Mu 1973 kandi si mu mahanga gusa byabaye kuko no mu Rwanda byarahageze maze Gén Juvenal Habyarimana aba yirengeje uwitwa Grégoire Kayibanda.Mu 1974 muri Ethiopia uwitwa Aman Andom yahigitse uwitwa Haile Sellassie I.Muri uwo mwaka kandi ntibyatinze dore ko uwitwa Mengistu Haile Mariam yahise akuraho vuba na vuba uwitwa Aman Andom. Si muri Ethiopiagusa ihirikwa ku butegetsi ryabaye dore ko no mu gihugu cya Niger Seyni Kountche yahiritse uwitwa Haman Diori.Mu 1975 muri Repubulika ya kisalamu ya Comores uwitwa Said Mohamed Djaffar yahiritse ku butegetsi uwitwa Ahmed Abdallah.Ahmed Abdallah wahiritswe ku butegetsi na Mohamed Djaffar.Muri uwo mwaka kandi muri Nideria Yakubu Gowon yatsimbuye ku butegetsi uwitwa Johnson Aguiyi Ironsi. Ikindi ni uko muri uyu mwaka wa 1975 muri Tchad habaye ihirikwa ku butegetsi aho Noel Milarew Odingaryirengeje François Tombalbaye.Mu 1976 mu gihugu cy’I Burundi uwitwa Jean Baptiste Bagaza yahiritseku butegetsi uwitwa Michel Micombero.Muri uwo mwaka kandi muri Repubul;ika ya kisalamu ya Comores Alisalih yahiritse uwitwa Said Mohamed Djaffar.Mu 1977 mu gihugu cya Congo Joachim Hombi opango yahiritse ku butegetsi Marien Ngouabi. Muri uwo mwaka kandi mu gihugu cya Ethiopia uwitwa Mengistu Haile Mariam yirengeje uwitwa Tafari Benti.Mu 1978 muri Rpubulika ya kisalamu ya Comores uwita Saidi Ahouman yahiritse ku butegetsi uwitwa Ali Salih. Muri uwo mwaka kandi mu gihugu cyaMauritania Mustafa ould Salek yahigitse uwitwa Moktar ould Daddah.Mu 1979 mu gihugu cya centrafrica uwitwa David Dacko yahiritse ku butegetsi uwitwa Bokossa I.Muri uwo mwaka kandi mu gihugu cyaGuineé équatoriale uwitwa Theodor obiang Nguema Mbasogo yahiritse uwitwa Francisco Macias Nguema. Mu gihugu cya Tchad muri uwo mwaka kandi Goukouni Oueddei yirengeje uwitwa Felix Malloum. Si ahogusa muri uwo mwaka habaye ihirikwary’ubutegetsi kuko no muri Uganda Yusuf Lule yirengeje uwitwa Iddi Amin Dada.Mu 1980 mu gihugu cya Bourkinafaso uwitwa Saye Zerbo yahritse ku buyegetsi uwitwa Sangoule Lamizana.Muri uwo mwaka kandi muri Guineé Bissau uwitwa Joao Bernardo Vieira yahiritse uwitwa Luis de Almeida cabral. Mu gihugu cya Liberia kandi naho muri uwo mwaka habaye ihirikwa ku butegetsi aho Samuel Doe yahigitse uwitwa Richard Telbert.Mu 1981 muri Centrafrica uwitwa André Kolingba yahiritse ku butegetsi uwitwa David Dacko.Mu 1982 mu gihugu cya Burkinafaso uwitwa Jean Baptiste Ouedraogo yahiritse kubutegetsi kandi Saye Zerbo. Muri uwo mwaka kandi mu gihugu cya Tchad Hissène Habré yirengeje byihuse uwitwa Goukani Oueddei.Mu 1983 mu gihugu cya burkinafaso uwitwa Thomas Sankara yahiritse ku butegetsi uwitwa Jean Baptiste Ouedraogo. Muri uwo mwaka kandi nomuri Nigeria uwitwa Muhammadu Buhari yahiritse ku butegetsi uwitwa Shehu Shagari.Mu 1984 mu gihugu cya Guineé uwitwa Lansana Conte yahiritse uwitwa Louis Lansana B eavogui. Muriuwo mwaka mu gihugu cya Mauritania uwitwa Maaouiya ould Taya yahigitse uwitwa Mohamed Khouna Ould Haidala.Mu 1985 mu gihugu cya Uganda kandiuwitwa Basilio Olara Okello yirengeje uwitwa Milton Obote. Muri uwo mwaka kandi mu gihugu cya Soudan uwitwa Swar al Dahab yahiritse ku buegetsi uwitwa Gaafar Nimeiry.Mu 1986 muri Soudan nanone hakomeje ihirikwa ku butegetsi aho uwitwa Ahmed Al Mirghuni yahiritse uwitwa Swar al Dahab.Mu 1987 mu gihugu cya burkinafaso uwitwa Blaise Compaore yakuye ku butegetsi uwitwa Thomas Sankala. Muri uwo mwaka kandi mu gihugu cy’abaturanyi cy’I Burundi uwitwa Pierre Buyoya yahiritse uwitwa Jean Baptiste Bagaza.Thomas Sankala wahiritswe na Blaise Compaore.No mu gihugu cya Tunisia naho muri uwo mwaka habayeho ihirikwa ku butegetsi aho Zine El Abidine Ben Ali yakuyeho Habib Bourguiba.Mu 1989 muri Soudan uwitwa Omar ElBashir nibwo yafashe ubutegetsi ubukuyeho uwitwa Ahmed Al Mirghani.Mu 1990 mu gihugu cya Liberia uwitwa Prince Johnson yahiritse ku butegetsi uwitwa Samuel Doe.Mu 1991 muri Mali uwitwa Amadou Toumani Toure aho yakuyeho uwitwa Moussa Traore.Moussa Traore wahiritswe na AmadouToumani ToureMu 1992 mu gihugu cya Algeria icyitwaga Le haut conseil de securité cyahiritse uwitwa Chadli Ben Djadid.Mu 1995 muri République federale islamique de comores uwitwa Ayouba Combo ahiritse ku butegetsi uwitwa Said Mohamed Djohar.Mu 1996 mu gihugu cy’I Burundi uwitwa Pierre Buyoya yakuyeho uwitwa Sylvestre Ntibantunganya. Muri uwo mwaka kandi mu gihugu cyaNiger uwitwa Ibrahim Baré Mainassarayahiritse uwitwa Mahamane Ousmane.Mu 1997 muri Zaire yahise ihinduka Congo habayeho ihirikwa ku butegetsi aho Laurent Désire KABIRA yakuyeho Mobutu Sese Seko.Mu 1999 muri Unions des Comores aho uwitwa Azali Assoumani Tadjidineyahiritse ku butegetsi uwitwa Ben Said Massounde.Muri uwo mwaka kandi muri Côte d’ivoire uwitwa Robert Gué yahiritse kubutegetsi uwitwa Henri Konan Bédié. Muri Guinee-Bisau Ansumane Mane nawe yirengeje ubutegetsi bwa Joao Bernardo Vieira. Ninabwo muri uyu mwaka muri Niger Daouda Malam wanke yahiritse Ibrahm Bare Mainnassara.Mu 2003 muri Centrafrica Francois Bozize abukuraho Ange Felix patasse. Ninabwo muri GUINEE-Bissau Verissimo Correia seibra yahiritse Kumba Yala.Muri 2005 muri Maurtanie nibwo Ely Ould Mohamed Vall yahiritse Maauiya Ould Taya kubutegetsi.Muri 2008 nanone muri Maurtanie Mohamed Ould Abdel Aziz yahiritse Sidi Mohamed Ould Cheikh Abdallahi. Muri uyu mwaka nanone nibwo muri Guinee Moussa Dadis Camra yagiye kubutegetsi nyuma y’urupfu rw’umukabwe LansanaConteMuri 2009 muri Madagascar Andry Rojolina yahiritse Marc Ravalomanana.Marc Ravalomanana wahiritswe na Andry RojolinaMu mwaka wa 2010 nbwo mu gihugu cya Niger Djibrilla Hamidou yahiritse Tandja Mamadou.Muri 2012, nibwo muri Mali Amadou Sanogo yirengeje ubutegetsi bwa Amadou Touman Toure. Naho mu mwaka wa 2013 muri Centrafrica nibwo inyeshyamba za SEREKA zahiritse kubutegetsi Francois Buzize nawe wari waragiye kubutegetsi ahiritse Ange Felix Patasse.Nkuko twabivuze haruguru zimwe mu mpamvu zituma hagenda habaho ihirikwa ku butegetsi ry’abakuru b’ibihugu ziracyagaragara nubu. reka dutegereze turebe niba ivanwa ku butegetsi ku ngufu rizakomeza kubahocyangwa niba abayobozi baramaze gucengerwa n’inzira ya demokarasi.
Criminal Paul Kagame