Paul Kagame News Forums Rwanda and Burundi Voices Burundi Hope Reply To: Burundi Hope

#1456

Latifah Smith yasamye akiri isugi, agahamya ko atwite inda yatewe na Yesu KristuUmwana w’umukobwa w’imyaka 15 y’amavuko witwa Latifah Smith-Nabengana, ahamya ko atwite inda yatewe na Yesu Kiristo, inda yasamye ku bw’umwuka wera (roho mutagatifu) ndetse agahishurirwa ko azamubyarira umwana w’umuhungu. Muganga yemeza ibyo gutwita kwe kandi akavuga ko akiri isugi.Smith-Nabengana wo muri Leta ya Ohio muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko hagati mu mwaka ushize wa 2015 mu kwezi kwa 7, ari bwo yahawe ubutumwa na malayika w’Imana mu gihe cy’ibonekerwa rye, akamumenyesha ko yatoranyijwe ngoazatwite inda ya Yesu kandi ko azabyara umwana w’umuhungu.Nk’uko ikinyamakuru Dailypost kibitangaza, uyu Latifah Smith-Nabengana avuga ko umumalayika w’Imana wamuzaniye ubutumwa yahawe na Yesu, yamubwiye ko ibigiye kumusohoreraho ari ibiboneka muri Bibiliya, mu gitabo cy’Itangiriro mu gice cyaho cya 6, ku murongo wa kane. Muri uyu murongo wo muri Bibiliya koko iyo usasomye, usanga havugwamo ibyo kubyarana kw’abana b’Imana n’abakobwa b’abantu.Muri iyo minsi abantu barebare banini bari muisi, no mu gihe cyo hanyuma, abana b’Imana bamaze kurongora abakobwa b’abantu babyarana na bo abana, ari bo za ntwari za kera zari ibirangirire -Itangiriro 6:4Nyuma yo kumva ibyatangajwe n’uyu mukobwa, muganga w’inzobere mu by’ubuzima bw’imyororokere bw’abagore, Dr William Franklin Murphy, yatangaje ko kuba uyu mukobwa atwite byo ari byo, ariko akaba atahamya cyangwa ngo ahakane iby’uko yasamye ku bw’umwuka wera (roho mutagatifu), kuko inda atwite imeze nk’izindi, gusa yemera ko uyu mukobwa atwite mu gihe bigaragara ko ari isugiIbyo avuga ko ari isugi byo biragaragara ko ari ukuri, ariko ibyo sibyo bisobanura ko habayeho gutwita binyuze ku mbaraga z’umwuka wera. Ibyo mbona byo atwite umwana w’umuhungu, ariko ntabwo nahamya ngo ni umuhungu we.

Criminal Paul Kagame