Paul Kagame News › Forums › Rwanda and Burundi Voices › Burundi Hope › Reply To: Burundi Hope
AKANTU MUKWIYE KU ZIRIKANA NK’INAMA Y’UMUGOROBA
Amadayimoni 2 yarahuye .1 yari inanutse cyane ishigaje nk’izuba rimwe ngo ipfe.
Indi yari ibyibushye cyane.
Nuko ibyibushye ibaza inanutse iti :Uzize iki se ko ugiye gupfa? Inanutse iti :boss yampaye Mission impossible, yanyoherereje mu rugo rw’abakristu iyo bagiye kurya barasenga bakanyirukana mu izina rya Yesu nkaba ndabwiriwe , bajya mu modoka bagasenga, nkaba ndasohotse nkagenda n’amaguru, Bajya kuryama bagasenga bagotesha urugo rwabo amaraso ya Yesu Ubwo nkaba ndaye hanze ubu aho bigeze Mission yananiye pe kandi ngarutse Boss yanyica. Aho yantumye naho ndenda kuhagwa Ndumva icyiza ari ukwiyahura. Nuko Dayimoni ibyibushye Iti :njye bajya kurya ntibibuke no gusenga tugasangira, kugenda turagendana hari n’igihe mbatwara basinze. Kuryama naho nuko ntibasenga tukiryamanira.
Ahubwo mfite ubwoba ko Boss azahamvana kuko nahagize iwanjye kabisa.
Nshuti bavandimwe Tujye twiragiza Imana muri gahunda zacu zose kugira ngo tudaha Satani icumbi.Murare kure ya satani mfura z’iwacu.
Criminal Paul Kagame