Paul Kagame News › Forums › Rwanda and Burundi Voices › Burundi Hope › Reply To: Burundi Hope
Mwaramutse/Mwiriwe amahoro? N’ubwo hari ibyo twari tukiganiraho tutarafatira umwanzuro muri Banyamulenge Global Network (BGN), nifuje gutambutsa iri tangazo. Umuryango w’Abanyamulenge mu Rwanda ufatanyije n’Abanyarurambo, n’umuryango we wabugufi ndetse n’umuryango we bwite, urategura kwibuka Hon. Gisaro Muhoza Isaac tariki ya 16/03/2016. Kwibuka bikazabera i Kigali muri Foursquare Church Kimironko guhera 18:00. Kwibuka Hon Gisaro bizakorwa nk’umuhango w’umuryango hagamijwe gufasha abakiri bato n’abatarabashije kubana cg gukorana nawe kumumenya neza, kumuha agaciro akwiriye no gutera abandi ishyaka ryo gukunda umuryango mugari no kuwukorera. Kwibuka Hon Gisaro byadufasha no kwimakaza umuco wo gushimira abantu bakoze neza no gukumira ko bibagirana. Abari kure yacu babishoboye byaba byiza nabo babikoze. N’ubwo mu Rwanda tuzabikora mu rwego rw’umuryango, turifuza ko hazagera igihe akibukwa nk’umunyapolitike wa Kongo tubifashijwemo n’abavandimwe bacu b’abayobozi batuye muri icyo gihugu. Ikindi n’uko n’abandi bagiriye umuryango wacu akamaro igihe kizagera nabo tukabibuka. Iyi n’intangiriro, ibyiza byinshi biri imbere.
Dr Aggee Shyaka Mugabe, Uhagarariye Umuryango w’Abanyamurenge mu Rwanda.
Criminal Paul Kagame