Paul Kagame News › Forums › Rwanda and Burundi Voices › Burundi Hope › Reply To: Burundi Hope
Umuryango w’ubumwe bwa Afurika (AU) ugiye kwohereza indorerezi 100z’uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’izindi 100 za gisirikare mu Burundi gukurikirana uko ibintu byifashe muri icyo gihugu mu gihe kivugwamo ikibazo cya politiki gikomeye n’umutekano muke.Ibyo ni ibyatangajwe na Perezida Jacob Zuma wa Afurika yepfo mbere yo gufata indege ava i Bujumbura nyuma yo kuyobora intumwa zo mu rwego rwo hejuru Umuryango w’ubumwe bwa Afurika wohereje muri icyo gihugu muri kino cyumweru kubonana na leta, abatavuga rumwe nayo ndetse n’abayobozi b’imiryango itegamiye kuri leta.Perezida Zuma ntiyigeze avuga igiheizo ndorerezi zizahagerera cyangwa se igihe zizatangirira akazi.Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Perezida Zuma kandi rivuga ko ibibazo bya politiki by’Uburundi bigomba kubonerwa umuti binyuze mu nzira y’ibiganiro bitagize uwo biheza kandi mu mahoro.Rivuga ko umuhuza, Perezida Yoweri Museveni, azatumiza ibiganiro bitagize uwo biheza mu gihe kidatinze.Rivuga kandi ko leta y’Uburundi yemeye gukomeza gufungura urubuga rwa politiki no gukora ibishoboka kugirango habeho ubwisanzure bw’itangazamakuru.Iryo tangazo ry’intumwa z’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, risaba amahanga gusubukura inkunga aha Uburundi.Intumwa za AU zinavuga ko zitewe impungenge n’ibikorwa by’urugomo, ibikorwa byo kwica n’ikibazo cya politiki bivugwa mu gihugu.Izo ntumwa zo mu rwego rwo hejuruPerezida Zuma yari ayoboye, zari zigizwe na Perezida Macky Sall wa Senegal, Ali Bongo wa Gabon, ministri w’intebe wa Ethiopia, Hailemariam Desalegn na Perezida wa Mauritania, Mohamed Ould Abdel Aziz.Nyuma y’uruzinduko rw’izo ntumwa za AU, leta y’Uburundi nayo yashyizeahagarara itangazo rivuga ko umukuru w’igihugu Pierre Nkurunziza yazibwiye ko yemeye ibiganiro bitagize uwo biheje hagati ya leta n’abandi bose barebwa n’ikibazo cy’Uburundi bakorera mu mahoro hakurikijwe umwanzuro wa ONU 2248.Iryo tangazo kandi rivuga ko Perezida Nkurunziza yanenze imbere y’izo ntumwa “uruhare rubi Urwanda rufite mu guhungabanya amahoro n’umutekano by’Uburundi binyuze cyane cyane mu bikorwa byo guha imyitozo ya gisirikare impunzi z’abarundi zahungiye muri icyo gihugu.”Izi ntumwa z’Umuryango w’Ubumwebwa Afurika zabanjirijwe n’umunyamabanga mukuru wa ONU, Ban Ki Moon, wari mu Burundi kuwa mbere no ku wa kabiri, nawe akabonana n’abategetsi b’Uburundi ndetse n’abandi banyapolitiki b’imbere mu gihugu bakaganira ku kibazo cya politiki kivugwa mu gihugu.Ikibazo cya politiki n’umutekano muke, uvugwa hamwe na hamwe mu mujyi wa Bujumbura, byatangiyemu Burundi nyuma yaho umukuru w’igihugu Pierre Nkurunziza afatiye icyemezo cyo kwiyamamariza gukomeza kuyobora igihugu mu matora yabaye umwaka ushize.
Criminal Paul Kagame